Kigali

Abakinnyi ba filime nyarwanda! Umusemburo mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/05/2019 14:45
1


Uko imyaka ishira indi igataha ni ko abahanzi nyarwanda bashyira imbaraga mu gukora amashusho y’indirimbo zabo ari ku rwego rwisumbuyeho. Ibi biherekezwa no kwifashisha bamwe mu bantu bafite amazina akomeye mu ruganda rw’imyidagaduro bafite umubare munini w’ababakurikira mu rwego rwo kuzamura igikundiro cy’iyo ndirimbo.



Kumva ko indirimbo y’umuhanzi nyarwanda yagize Miliyoni imwe y’abayirebye ku rubuga rwa Youtube rwerekanirwaho amashusho byari inkuru! Kubona indirimbo y’umuhanzi nyarwanda yanyuze kuri Televiziyo mpuzamahanga byari indi nkuru ishyirwa ku rupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru.

Abahanzi bashyize imbere gukora amashusho meza ajyanishije n’ubutumwa baririmba nubwo hari abatabikora ku mpamvu basobanura ko ari iz’ubushobozi. Bashyira imbaraga mu kwerekana ibyiza nyaburanga by’u Rwanda, ubwiza bw’umujyi wa Kigali, ibikorwaremezo, inkumi z’ikimero n’ibindi bituma udakura ijisho ku mashusho y’indirimbo y’umuhanzi runaka.

Uretse ibyo ariko muri iki gihe abakinnyi ba filime nyarwanda bagezweho bamaze kuba iturufu ikomeye mu gusembura igikundiro cy’amashusho y’indirimbo. Ntawashidikanya ko igikundiro cya bamwe mu bakinnyi ba filime kiri mu bituma amashusho y’indirimbo y’abahanzi nyarwanda arebwa. 

Mu bakunze gufasha abahanzi nyarwanda gukina ubutumwa bw’ibyo baba baririmbye mu ndirimbo harimo abahanzi bagenzi babo, abanyamideli, abanyamakuru, abakinnyi b’umupira…umubare munini w’abakunze kugaragara muri aya mashusho y’indirimbo ni abakinnyi ba filime nyarwanda.

Urutonde rw’abakinnyi ba filime bagaragara mu mashusho y’indirimbo y’abahanzi nyarwanda ni rurerure gusa twaguhitiyemo bane bagaragara kenshi. Iyo urebye ku rubuga rwa Youtube buri ndirimbo yifashishijwemo umukinnyi wa filime, umubare w’abayirebye uzamuka umunsi ku wundi.

Umukinnyi wa filime uzwi nka Mama Nick:

Mukakamanzi Beata wamenyekanye nka Mama Nick agaragara muri filime ‘City maid’ itambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda. Yakinnye kandi muri filime nyinshi zazamuye ubwamamare bwe kugeza n’ubu.

Afite izina rikomeye mu ruganda rwa sinema nyarwanda, uburyo yitwara imbere y’ibyuma bifata amashusho n’uburyo abasha gukina neza ubutumwa aba yahawe bituma atekerezwaho na benshi mu bahanzi nyarwanda bashaka gukora amashusho y’indirimbo. Uretse kuba yifashishwa na benshi mu bahanzi nyarwanda mu mashusho y’indirimbo Mama Nick anagaragara ku byapa binini by’amasosiyete akomeye y’ubucuruzi ndetse no mu mashusho yamamaza y’ibigo bikomeye hano mu Rwanda.

Uyu mubyeyi agaragaramo mu mashusho y’indirimbo ‘My love’ y’umuhanzi Mucoma & Aime Bluestone na Danny Nanone. Yanifashishijwe kandi mu mashusho y’indirimbo ‘Sorry Mama’ ya Mento Africa yakoranye n’umuhanzi Aime Bluestone. Ari mu mashusho y’indirimbo ‘Atura’ y’umuhanzikazi Nirere Shanel [Miss Shanel]. Yagaragaraye kandi mu mashusho y’indirimbo ‘Arabyemeye’ y’umuhanzi Mico The Best ndetse na ‘Malaika’ y’umuhanzi Yvan Buravan.

Umukinnyi wa filime Ndimbati:

Ndimbati yabaye kimenyabose! Uwihoreye Moustapha azwi nka Ndimbati muri filime ‘Papa Sava’ yahanzwe na Niyitegeka Gratien; agaragara kandi muri filime y’uruhererekane yitwa ‘City Maid’ aho akina yitwa Deo.

Imivugire ye isemburwa n’imisusire ye ituma benshi mu bahanzi bifuza gukorana nawe. Ndimbati agaragara nk’umugabo ushabutse kandi uzi icyo ashaka. Akora uko ashoboye agasohoza ubutumwa aba yahawe gukina mu ndirimbo cyangwa se muri filime. Agaragara nk’umugabo w'umukire utazi umuhini w’isuka.

Uburyo agaragara byonyine birahagije ngo useke! Yifashishijwe mu mashusho y’indirimbo ‘Aba bose’ y’umuhanzi Ruhumuriza James wamenyakanye nka King James. Yanakinnye mu mashusho y’indirimbo ‘Mariya Jeanne’ y’umuhanzi Nsengiyumva Francois.

Umukinnyi wa Filime Clapton Kibonke:

Clapton Kibonke amaze igihe kitari gito aringaniza imbavu za benshi. Yateye urwenya igihe kinini karahava! Yifashishijwe kenshi mu mashusho y’ibigo bikomeye mu Rwanda yamamaza. Akorana bya hafi na sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda…

Kibonke uherutse kurushinga ni Umuyobozi Mukuru wa Day Makers Edutainment. Ni umukinnyi ukomeye wa filime y’uruhererekane ‘Seburikoko’ ikunzwe mu Rwanda. Yakinnye muri filime nyinshi zatumye yamamara ndetse n’ize bwite yagiye ahanga.

Yifashishwa kenshi na benshi mu bahanzi nyarwanda mu mashusho y’indirimbo, akunze kugaraga abyina, ari umukozi w’Imana, atwara umukunzi w’abandi n’ibindi byinshi bituma yifuzwa kwifashishwa na benshi mu bahanzi nyarwanda.

Kibonke Clapton uzwi mu ndirimbo yise 'Fata telephone, agaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Icange mukobwa’ y’umuhanzi Nsengiyumva Francois. Yagaragaye kandi mu mashusho y’indirimbo ‘Ubuhamya’ y’umuhanzi Mucoma yakoranye na Mico The Best n’izindi. Kibonke anagaragara mu mashusho y'indirimbo 'Igitangaza' y'umuraperi Blaise Pascal.

Umukinnyi wa Filime Njuga

Umukinnyi wa filime Ngabo Leo wamenyekanye nka Njuga; agaragara muri filime y’uruhererekane ‘Seburikoko’ inyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV) aho akina yitwa Kadogo. Uyu musore yanakinnye muri filime nyarwanda zakomeje izina rye kugeza n’ubu.

Njuga uburyo agaragara n’igihagararo cye ni bimwe mu bituma abengukwa na benshi mu bahanzi nyarwanda. Ubutumwa bwose ahabwa gukina abwitwaramo neza. Akunze gukina ashwana, asoma kuri manyina, abyina, arwanira umukobwa n’abandi n’ibindi bisetsa abakurikirana amashusho y’indirimbo agaragaramo.

Agaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Icange mukobwa’ ndetse na ‘Mariya Jeanne’ z’umuhanzi Nsengiyumva Francois. Agaragara kandi mu mashusho y’indirimbo ‘Amavubi’ y’umuhanzi Alain Mukuralinda aherutse gushyira hanze. Iyi ndirimbo yakorewe amashusho imaze imyaka 15 isohotse.

Njuga yanifashishijwe mu mashusho y’indirimbo ‘Soso’ y’umuhanzi Davis D. Anagaragara kandi mu mashusho y’indirimbo ‘Umuntu’ ya Hakizimana Amani [Ama G The Black]. Nguga cyangwa se Kadogo anagaragara mu mashusho y'indirimbo 'Urangora' ya Gaby Umutare n'izindi nyinshi. 

Uretse abashyizwe kuri uru rutonde hari abandi bakinnyi ba filime na bo bifashishwa barimo Nkota Eugene wifashishijwe mu ndirimbo ‘Icange mukobwa’ ya Nsengiyumva Francois, ‘Atura’ ya Nirere Shanel yahuriyemo na mugenzi we Gaga [Ngenzi].

Celestin Gakwaya uzwi nka Nkaka yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Amahitamo’ y’umuhanzi Social Mula. Umukinnyi wa fiime Umutoni Assia yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Uzaba umbwira’ y’umuhanzi Nick Dimpoz [Asanzwe nawe ari umukinnyi wa filime].

Umukinnyi wa filime Ntakirutimana uzwi nka Muyobozi mu filime ‘Seburikoko’ agaragara mu ndirimbo ‘Urugero’ ya Butera Knowless ndetse no mu mashusho y’indirimbo ‘Twapfaga iki’ ya Clarisse Karasira. Uwamahoro Antoinette yifashishijwe na Power of the cross mu mashusho y'indiirmbo 'Super power'. Si aba gusa hari n'abandi benshi.

KANDA HANO URE UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ATURA' YA MISS SHANEL


KANDA HANO UREBE MARIYA JEANNE YA NSENGIYUMVA FRANCOIS


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'SORRY MAMA' YA MENTO AFRICA AFATANYIJE NA AIME BLUESTONE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • harindimana mary1 year ago
    mwaramutse neza nkunda firime nyarwanda cyanep nkabanifuza konanjye mwampa amahirwe nkagerageza kuko ndabikunda kd numva bidimop mwafasha ese bisab'iki kugirango umuntu yigiremo muruwo muryango





Inyarwanda BACKGROUND