RFL
Kigali

Julius Kalimba yatunguwe n'inshuti ze zimumenaho ifu mu kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/05/2019 16:29
0


Julius Kalimba umwe mu bahanzi nyarwanda barambye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yakorewe agashya n'inshuti ze za hafi aho zamutunguye zimusanze iwe mu rugo, zikamumenaho ifu ku mubiri wose mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.



Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki 16/05/2019 kibera Kimironko mu rugo rwa Kalimba Julius. Ni igikorwa cyakozwe n'inshuti za hafi za Kalimba Julius babana mu muryango 'All Gospel Today' uhuriwemo n'abahanzi ba Gospel, abanyamakuru bakora mu gisata cya Gospel, abapasiteri, abavugabutumwa, aba producers, abayobozi b'amatsinda n'amakorali, 'Event organisers' n'abandi banyuranye. 


Kalimba Julius nyuma yo kumenwaho ifu

Kalimba Julius ukunzwe kuri ubu mu ndirimbo; 'Ntajya ananirwa', 'Ntibeshya', 'Ntatsindwa' aherutse gushyira hanze n'izindi, yizihiza isabukuru y'amavuko tariki 14 Gicurasi, gusa ku isabukuru ye y'amavuko muri uyu mwaka ni ukuvuga ku wa Kabiri tariki 14/05/2019 yarihishe bishoboka, ibyo we yise 'Kwitsimba bishoboka', bituma abashakaga kwifatanya nawe mu birori by'isabukuru ariko bamutunguye, batabasha kumuca iryera. Byabaye ngombwa ko 'Surprise' bari bamuteguriye bayimurira kuri uyu wa Kane, nuko bamusanga iwe mu rugo ari nabwo bamumenagaho ifu. 


Kalimba yibajije ibimubayeho ari iwe mu rugo biramucanga,...."Mu rugo rwanjye koko n'ukuntu nabitsimbye bishoboka!"

Bamwe mu bari mu itsinda ry'abantu bagera kuri 20 batunguye Julius Kalimba bamusanze iwe mu rugo bakamumenaho ifu harimo; Patient Bizimana, Nelson Manzi wo muri Ambassadors of Christ choir, umunyamakuru Steven Karasira, Tonzi, Eric Mugisha Mashukano uyobora Moriah Entertainment Group, Ev Caleb Uwagaba Joseph, umunyamakuru Mecky Kayiranga, umunyamakuru Justin Belis, Brian Blessed, The Pink, Bosco Nshuti, Producer Camarade, Pastor Ndizeye Olivier (Papa Dave), umuhanzi C John n'abandi. Steven Karasira ni we wayoboye iki gikorwa mu gihe Pastor Olivier ari we wamennye ifu kuri Kalimba, naho The Pink akaba yari hafi yabo afite 'Cake' yateguriwe Kalimba.

KANDA HANO UREBE UBURYO BAMENNYE IFU KURI KALIMBA JULIUS


Nelson Manzi ibitwenge byari byamwishe,..."Kalimba Turamuhamije"

Umugore wa Kalimba Julius yabigizemo uruhare cyane dore ko ari we wafashije bya hafi abagize iri tsinda gutungura umugabo we bamusanze mu rugo. Icyakora ngo umwana mukuru wa Kalimba Julius yari yabwiye se ko hateguwe 'surprise', gusa se ntiyasobanukirwa neza ibyo ari ibyo. Mu ijambo rye Kalimba Julius yashimiye cyane izi nshuti ze za hafi, avuga ko ibyo bakoze ari ikimenyetso cy'urukundo bamukunda. N'ubwo adakunda abantu bamukorera 'surprise' ndetse ngo yari yarabibujije n'umugore we, Kalimba Julius yabwiye izi nshuti ze ko ibyo zamukoreye byamukoze ku mutima by'akarusho abasaba ko iki gikorwa bajya bagikorera abantu benshi ndetse nawe ubwe abemerera ko azajya yifatanya nabo ndetse anabemerera kujya aboneka mu bikorwa by'urukundo bitandukanye bitegurwa na All Gospel Today.


C John, Ev Caleb na Tonzi,...."Kalimba twagombaga kumumenaho ifu n'amazi ariko n'ifu gusa irahagije"


Patient Bizimana ni umwe mu basobanura impamvu Kalimba yamenweho ifu


Umunyamakuru Justin Belis yashimishijwe cyane n'ibyakorewe Julius Kalimba


Cake yateguriwe Julius Kalimba yakorewe muri Cafe Ark ya C John


Eric Mashukano (ibumoso) nawe yari ahari,...umugore wa Kalimba (iburyo) yahise ashyashyana azimanira abashyitsi bamwemereje umugabo ukunze kumugora cyane ku bijyanye na 'surprise'



Nk'umugabo nyine yagombaga kwakira ibyamubayeho


"Iwanjye koko muri salon abantu bakahansanga bakamenaho ifu ku mubiri wose!"


Nyuma yo kubitekerezaho cyane, Kalimba Julius yavuze ko ibyo yakorewe n'inshuti ze ari ikimenyetso cy'urukundo bamukunda,...."It is a sign of love"


Tonzi yagize impuhwe nyinshi aganzwa na Pastor Olivier na Steven bamennye ifu kuri Kalimba,...hano bafataga ifoto y'urwibutso,...."Ntabwo Kalimba yajya koga tutabanje gufata ifoto tuzibukiraho ibyo tumukoreye"

KANDA HANO UREBE UBURYO BAMENNYE IFU KURI KALIMBA JULIUS


Hano bari batashye nyuma yo gusoza igikorwa cyabagenzaga kwa Kalimba

Ibijyanye no gutungura abantu ku minsi yabo y'amavuko bikunze gukorwa cyane, gusa kumena ifu ku muntu byo si benshi babikora. Uwo mu gisata cya Gospel baheruka kumenaho ifu ni Peter Ntigurirwa umuyobozi wa Isange Corporation aho tariki 26/02/2016 yatunguwe n'inshuti ze zifatanyije n'umugore we, bamumenaho ifu ubwo yari arimo ataha iwe mu rugo. Abandi baherutse gukorerwa 'surprise' ni Yayeli Niyitegeka uririmba muri Kingdom of God Ministry aho aherutse kumenwaho amazi ku isabukuru ye y'amavuko, imyenda yari yambaye yose ikajandama. Tariki 22 Ukwakira 2018 Elisa Muhayimana uririmba muri korali Yesu Araje yo mu Badivantiste b'umunsi wa Karindwa nawe yamenweho amazi. Undi wakorewe 'surprise' yashimishije benshi ni umuhanzikazi Stella Manishimwe wamenweho amazi tariki 30/12/2018 muri ako kanya agahita agabirwa imodoka n'umugabo we.


Peter Ntigurirwa ni we wari uherutse kumenwaho ifu (Photo: Kwizera Manoox)


Mu gihe gishize Yayeli wo muri Kingdom of God Ministry nawe yaratunguwe ku isabukuru ye amenwaho amazi imyenda yose irajandama


Muri 2018 Elisa Muhayimana uririmba muri Korali Yesu araje nawe yamenweho amazi  (Photo: Frederic)


Umuhanzikazi Ituze Nicole wamennye amazi kuri Elisa, yahise abatizwa Nicole Jean Baptiste (Nicole Yohana Umubatiza); (Photo: Frederic)

REBA HANO 'NTAJYA ANANIRWA' YA JULIUS KALIMBA


AMAFOTO: Mecky Kayiranga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND