Nyampinga w’u Rwanda 2019, Nimwiza Meghan yamurikiye Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Geraldine Mukeshimana umushinga we wo gushyira urubyiruko mu buhinzi buteye imbere, abakiri bato bakihanganira imirimo kandi n’u Rwanda rukagira abashoramari bakiri bato mu buhinzi.
Iki
gikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2019.
Ku rukuta rwa instagram rw'abategura irushanwa rya Miss Rwanda, bavuze ko Miss Nimwiza Meghan yasobanuriye birambuye Geraldine Mukeshimana ibijyanye n’umushinga wo gutuma urubyiruko rugira uruhare mu buhinzi buteye, anamusaba kumutera inkunga mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga yiyemeje gukora.
Minisitiri
w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Geraldine Mukeshimana yemereye Miss Nimwiza Meghan w’imyaka 20 y’amavuko
ko binyuze muri Minisiteri ayobora (MINAGRI) bazamutera inkunga mu gushyira mu
bikorwa umushinga yatanze ubwo yiyamamarizaga kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019.
Min.Mukeshimana yemereye Miss Nimwiza Meghan kumufasha gushyira mu bikorwa umushinga we.
Nimwiza Meghan niwe Nyampinga w’u Rwanda 2019, yatowe mu ijoro ryo ku wa Gatandatutariki 26 Mutarama 2019 mu birori byabereye muri Intare Conference Arena ahigitse abakobwa 20 bari bahataniye ikamba.
Miss
Meghan niwe uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga w’isi 2019 rizabera muri Thailand.
Mu gihe amaranye ikamba, Miss Meghan yitabiriye ibikorwa birimo Tour
du Rwanda 2019, yateye ingabo mu bitugu Miss Iradukunda Elsa mu gikorwa cyo kuvuza abafite indwara y’amaso, yanaganirije bamwe mu banyeshuri b’abakobwa mu
bigo n'ibindi.
Miss Nimwiza Meghan yasobanuriye birambuye Min.Mukeshima ibyerekeye umushinga we.
TANGA IGITECYEREZO