Umuhanzikazi Clarisse Karasira ukunzwe mu ndirimbo ‘Twapfaga iki’ yavuze inzira igoye yanyuze ahirimbanira kuzamura impano ye y'ubuhanzi. Igiti cyamubereye isooko y'indirimbo zirenga 50 yahimbye akiri umwangavu, zimwe yatangiye kuzishyira ahagaragara.
Karasira ari mu bahanzi batanga icyizere mu muziki w’u Rwanda. Mu gihe gito amaze akora umuziki amaze kugira umubare munini w’abamushyigikiye banyuzwe n’ibihangano amaze iminsi ashyira hanze. Akunzwe mu ndirimbo ‘Twapfaga iki’ aherutsegushyira hanze, yaje isanganira ‘Gira neza’, ‘Rwanda shima’ n’izindi.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa instagram buherekejwe n’ifoto y’igiti kiri mu isambu yahoze ari ubusitani bwo mu rugo aho avuka i Masaka, yavuze ku nzira igoye yanyuze ashaka uko yamenyakisha impano ye y’ubuhanzi.
Yanditse avuga ko mu nsi y’iki giti ahafite amateka akomeye azirikana uko bucyeye n’uko bwije. Yavuze ko hagati y’imyaka 13-17 y’amavuko yicaraga munsi y’igiti ahandikira indirimbo zirenga 50, imivugo, inkuru zo kuzandika mu bitabo, imyandiko miremire n’ibindi.
Yahishuye
ko n’indirimbo ‘Komera’ yashyize hanze kuya 17 Werurwe 2019 nayo yayandikiye
munsi y’igiti cy’iwabo ndetse ko na nyinshi mu ndirimbo yitegura gushyira hanze
ari ho yazandikiye.
Clarisse Karasira yanditse avuga ku giti cyandikiyemo indirimbo zirenga 50.
Avuga ko munsi y’iki giti ariho yaturaga agahinda ke akiri umwana muto w’umukobwa ufite inzozi ndende nziza ariko atabona uburyo zizaba impamo. Ngo iteka iyo yageraga munsi y’iki giti amarira yamubuzaga amahwemo ibitekerezo bikamubana byinshi.
Karasira
avuga ko yanyuzagamo agasenga asaba Imana kumurenza umutaru akagera mu bundi
buzima. Iyo yamaraga kwandika ibihangano bye muri rojisitere yahitaga asubira
mu mirimo yo mu rugo.
Ati “Icyo gihe disi iyo namaraga kwandika ibyo bihangano byanjye mu ikayi ya rojisitere nari narageneye ibihangano byanjye, nahitaga nsubira mu y’indi mirimo yo murugo mbabaye, ariko nkiyumanganya ngo hatagira n'umenya ibyabaye.”
Yakomeje
ati “ Inkuru yanjye yo mu buto ni ndende byagera ku buryo nahoraga muri rwinshi
mpirimbanira kuzagera ku nzozi zanjye (Ubuhanzi, kuba ijwi rya rubanda...)
bikaba ibindi!”
Uyu muhanzikazi anavuga ko yakuranye inzozi zo gushinga ikigo ndangamuco n’icy’ishuri ryigisha abana batishoboye agahora buri gihe akora ingengo y’imari y’icyo kigo ikagera muri za miliyoni nta n’igiceri cy’ijana afite.
Yibuka
ko ahirimbirana kuzamura impano ye hari imiryango myinshi yakomanze ntikingurwe
ubu bakaba bamusanga akabyibuka. Ngo iyo umutima uteye utekereza ku giti cy’iwabo
arapfukama agashima Imana mu rugendo yatangiye.
Ati “…Wa
giti we wambereye inganzo mpora nsaba abaguteye ngo ntibazaguteme muri icyo
gisambu urimo wahoranye n'ibindi biti ariko ibyinshi byaratemwe ibindi
byararumbye ariko wowe uracyahagaze….
Yavuze
ko iyaba igiti yatangiriyemo urugendo rw’ubuzima cyumvaga yakagihimbiye umuvugo usumba imirimba
yabayeho ku isi nzima.
TANGA IGITECYEREZO