Umuhanzikazi Clarisse Karasira yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Twapfaga iki” yanyujijemo ubutumwa bwunga bunakeburira abantu kuva mu nzangano n’ibikorwa bibi.
“Twapfaga iki” ibaye indirimbo ya gatanu uyu muhanzikazi ashyize hanze nyuma y’indirimbo ‘Giraneza’, ‘Rwanda shima’, ‘Ntizagushuke’ na ‘Komera’. Yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo ari ‘mu ntekerezo yo kunga abafitanye amakimbirane y'uburyo bwose, ariko asa n'utekereza inzira yakemukamo’.
Yagize ati “…Mu mibanire y'abantu, ndetse ntanagiye kure, mu banyarwanda ntihajya habura urunturuntu, hari igihe ruterwa n'ishyari, ubugome, urwango, amatiku n'ibindi..hari ababirenganiramo bazira ubusa kubera imitima mibi yasumbye ineza ..... “
Karasira atekereza ko iyi ndirimbo “Twapfaga iki” ari ‘umusaruro wavuye muri iyo ntekerezo yo kunga abantu’. Iyi ndirimbo ifite iminota itanu n’amasegonda 17’ hari aho aririmba agira ati “Twapfaga iki. Byamaze iki, kutajya imbizi byasize iki? Ntacyo dupfa iby’isi ni ubusa….. ‘ Amajwi y'iyi ndirimbo "Twapfaga iki" yatunganyijwe na Producer Jay p. Ni mu gihe amashusho yayo yakozwe na Fayzo Pro.
Clarisse Karasira yashyize ahagaragara indirimbo yise "Twapfaga iki".
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "TWAPFAGA IKI" YA CLARISSE KARASIRA
TANGA IGITECYEREZO