RFL
Kigali

USA: Umunyarwanda Isaac Gafishi w'imyaka 22 wifuza kubaka amahoteli mu Rwanda no muri Ethiopia ni muntu ki?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/05/2019 20:59
10


Isaac Gafishi ni umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igihugu amazemo imyaka 10. Uyu musore w'imyaka 22 y'amavuko arifuza kubaka amahoteli mu Rwanda no muri Ethiopia nk'uko yabihamirije Inyarwanda.com.



Ubusanzwe Isaac Gafishi ni umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho azwi mu ndirimbo 'Icyo Nkundira Uwiteka'. Hejuru y'ibyo ni umuyobozi wa kompanyi yitwa 'dreamcatcher' icuruza imyenda y’ubwoko butandukanye. Uyu musore yavukiye mu Rwanda mu karere ka Rubavu, aza kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yari afite imyaka 12 y'amavuko. Ubu amaze imyaka 10 aba muri Amerika.

Isaac Gafishi avuga ko afite umutungo ugera kuri miliyoni $50. Mu magambo ye ari mu rurimi rw’icyongereza ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yagize ati: “I’m founder and CEO of dreamcatcher, I have about 30 workers, and I’m only 22, I always wanna teach Rwandan youth, how to make money. I worth $50 million USA dollar, I don’t wanna sound like I’m bragging about it but I just wanna teach Rwandan youth how to make money also help our country grow. We need more entrepreneur in our country.” Hano yavugaga ko ari we watangije kompanyi yitwa ‘dreamcatcher’ ifite abakozi 30. Ngo yifuza kwigisha urubyiruko uko rwakorera amafaranga mu gufasha u Rwanda gutera imbere.


Isaac Gafishi avuga ko afite kompanyi ifite abakozi 30 muri Amerika

Ku myaka ye 14 y’amavuko ni bwo yatangiye ubucuruzi. Ku myaka 19 ni bwo yari amaze kubona inzu ye bwite muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iyo nzu ye y’ibyumba bitanu avuga ko ifite agaciro k’ibihumbi 670 by’Amadorali. Mu butunzi bwe avuga ko akunze gufasha cyane abatishoboye, aha yadutangarije ko yishyurira ishuri abantu 20. Avuga ko Imana ari yo yamugejeje kuri ubu butunzi, ati: “Imana ni yo yatumye mbigeraho. Mbere y’uko ntangira ubucuruzi, nakoraga sport y’amasiganwa, noneho umutoza wanjye aranyishimira, amfasha cyane mu bijyanye n’ubucuruzi." Igishoro yatangije mu bucuruzi bwe yavuze ko ari ibihumbi bitanu by’amadorali yahawe n’uwari umutoza we muri siporo yo gusiganwa ku maguru. Icyakora ngo yamusabye kubigira ibanga kuko bitemewe ko umutoza afasha umunyeshuri mu wundi mwuga utari siporo.

Ubuzima bwa Isaac Gafishi kuva mu bwana bwe n’uko yiswe Israel

Isaac Gafishi yavukiye ku Gisenyi tariki 9 Gicurasi 1996, avukira mu muryango w’abantu 5, akaba ari umwana wa gatanu. Yakuriye mu muryango w’abakristo. Yakuze aririmba muri korali. Yize amashuri abanza mu Rwanda, ayisumbuye ayigira muri Amerika. Ubu ari kurangiza umwaka wa nyuma wa Masters muri Psychology na Kinesiology. Twamubajije impamvu ku mazina y’ubuhanzi harimo izina Israel (Isaac Israel), adusubiza agira ati: “Mfite imyaka 14 nakundaga kurota inzozi zihuye n’izo Yakobo yarotaga, ukuntu Imana yamubwiye ngo nuca mu mazi ntazagutembana, nuca mu muriro ntabwo uzashya n'ukuntu yarwanye na Malayika akavuga ngo ntamurekura atamuhaye umugisha, ibyo byose narabibonaga umuhanuzi arabimpanurira ni uko niswe Israel gutyo, ni ho nakuye izina Israel.”

Isaac Israel yageze muri Amerika gute?


Isaac Gafishi yadutangarije ko afite ababyeyi bombi, gusa muri Amerika ngo yajyanyeyo na nyina ndetse na mushiki we. Ngo bagiye muri Amerika bajyanywe n’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bwo guhindura amahanga. Yagize ati: “Mfite ababyeyi bombi ariko nazanye na mama hamwe na mushiki wanjye hamwe na mukuru wanjye. Navuye mu Rwanda mfite imyaka 12. Mbere yo kuza muri Amerika nari nzi y’uko mfite imyaka 6 ariko igihe nticyari cyakageze. Mu kuza kwacu twaje dutumwe twaje mu ivugabutumwa twaje guhindura amahanga.”

Isaac Gafishi yageze muri Amerika agorwa n’ururimi rw’icyongereza

Bakigera muri Amerika ngo bagowe cyane n’ururimi rw’icyongereza dore ko ahantu bageze bwa mbere basanze batavuga ikinyarwanda. Yagize ati: “Umwaka wa mbere muri Amerika byari bikomeye kubera ururimi rw’icyogereza twasohoreye ahantu hatari abantu bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, byari bigoye.“ Ngo yasanze abanyamerika batigora mu gukora dore ko hari benshi yabonye bakorera akazi mu ngo zabo. Ati: “Nasanze amanyamerika batigora mu gukora usanga benshi bakora utuzi bibireye mu rugo, ugasanga abandi bahora muri vocation ndibaza mbese amafaranga bayakura he?.”


Isaac Gafishi umunyarwanda umaze imyaka 10 aba muri Amerika

Ku myaka 14 y’amavuko ngo yatangiye umwuga utari mwiza, aza kugirwa inama n’umutoza we wamweretse uburyo ashobora gukorera amafaranga yibereye mu rugo. Inama ze ngo yazumviye hejuru na cyane ko akiri umwana yari afite inzozi zo kuzikorera. Ati: “Mfite imyaka 14 nakundaga gukora ibintu bya computer nakoraga bya hacking nkaba nakwinjira muri Facebook cyangwa Email z’abandi ngasoma message. Umunsi umwe coach wanjye ni we wanyeretse uburyo umuntu ashobora gukorera amafaranga yibereye imuhira. Namwumviye hejuru kuko nkiri umwana nari mfite intego yo kuba my own boss. Natangiye training ariko byari mu ibanga kuko aba coach ntabwo bakwiye gufasha abanyeshuri ibintu bitandukanye na Sport barimo cyangwa amasomo. Niga ibyo bita tradition stocks online. Amafaranga natangije ni we wayampaye ambwira kuba ibanga hagati yanjye na we. Natangije $5k.”

Ese ni akahe kazi Isaac Gafishi akora muri Amerika kamaze kumukiza nk’uko abyihamiriza?

Twagize amatsiko yo kumenya ubucuruzi Isaac Gafishi akora muri Amerika kugeza aho magingo aya avuga ko afite umutungo ungana na miliyoni $50. Isaac Gafishi yagize ati: ”I do a lot promo, host alot classes, nkorana na campany yitwa primerica, mfite team irimo abantu 30 we deals with insurance, nigisha ibyo gu trading stocks ku bafasha kuba their own boss (kubafasha kwikorera) buri munyamuryango w’iryo tsinda ampa 20% ya buri mushahara afata. Ndi Founder and CEO wa brand yitwa Dreamcatcher, ducuruza imyenda itandukanye y’ubwoko bwose.”


Iyi myenda icuruzwa na kompanyi yitwa Dreamcatcher ya Isaac Gafishi

Igisubizo cya Isaac Gafishi ku bantu bashobora gushidikanya ku butunzi bwe

Ku bijyanye n’abanyarwanda n'abandi bashobora gufata ibi atangaza nk’ibinyoma, uyu musore yavuze ko imyumvire y’abantu itandukanye, bityo ngo ni yo mpamvu hari abashobora gushidikanya ku butunzi bwe, gusa ngo ntibyanamutungura na cyane ko abanyafrika benshi bakunze kwipfobya bakumva ko ibyiza byose bigenewe abazungu. Ati: “Umuntu usanzwe udafite ishuri hano Amerika akorera $4k mu byumweru bibiri hari abayakorera mu cyumweru. Gahunda mfite ntabwo ariyo kubaka muri Amerika, intego yanjye ni iyo kuzubaka mu Rwanda. Mfite 2018 Mercedes Benz yishyuye cash. Mba mu nzu nziza mbanamo na family yishyuwe amafaranga, niyishyurira kaminuza kuva umwaka wa mbere kandi ndikurangira my masters you can do the math. “


Gusiganwa ku maguru byamuharuriye inzira yo kugera ku butunzi

Isaac Gafishi yakomeje agira ati: “Burya umuntu iyo atakwemeye ntabwo kumusobanurira byatuma akwemera. I have plan for my money. Kandi kuba mfite my own online clothing ushobora gukora shipping worldwide birahagije. Hari abakora shipping bakwiye guhembwa, customer service bakwiye guhembwa, inventory bakwiye guhembwa and the Company been around for 1 year (Kompanyi ye imaze umwaka). I have my own app that anybody can download and follow my teaching (Application abantu banyuraho bagakuraho inyigisho atanga kuri interineti). I don’t need any proofs niba atabyemera nta kibazo kandi ntabwo byantangaza that’s African mindset. Bumva y’uko ibyiza bitaba ibyabo mbese bikura mu mubare bakumva ibyiza byose bigenewe abazungu, nta mwirabura wakora ibi. Ntabwo byantangaza kuko bashyira other race before themselves. That’s why I host those classes to educate our brother and sisters.”

Isaac Gafishi yahiriwe no gusiganwa ku maguru aba uwa mbere muri Texas


Gusiganwa ku maguru ni byo byaharuriye Isaac Gafishi inzira y'ubukire dore ko byamuhuje n'umutoza waje kumubera umugisha nk'uko abyitangariza. Isaac Gafishi avuga ko atitoje kwiruka kuva kera, ngo yabitangiye yikinira ubwo yari muri Amerika. Umutoza w'abanyeshuri muri ‘High school’ ngo yabonye Gafishi yitambukira amusaba kuza kwitabira imyitozo yabo. Yaramwemereye yitabira imyitozo, biramuhira igihembwe kirangira ari uwa mbere mu banyeshuri bose. Yakomeje kubikunda agera ku rwego rwo kuba uwa mbere muri Leta yose ya Texas. Ati: “I never run before ariko my high school coach yambonye nitambukira, arambaza mbese nshobora kuza mu myitozo hamwe na bo, nuko ndatangira kwiruka by the end of the season, I was the best one, Not only best at my school, I was the best in the whole state. (...) Ndi umunyamugisha”. Si ibyo gusa ahubwo ngo yagurishije ama CD agera ku bihumbi bitanu y’indirimbo ze mu masaha atarenze 24. Kwiruka byaje kuba umwuga we, aba uwa mbere inshuro 2 zikurikiranya muri Leta ya Texas. Avuga ko yemerewe kwitabira Olympic, gusa ngo ntashaka kumenyekana mu kwiruka.

Isaac Gafishi hamwe na bagenzi be bari bagize ikipe y'ikigo yigezemo

Isaac Gafishi yifuza kubaka Amahoteli mu Rwanda no muri Ethiopia

Isaac Gafishi yabwiye Inyarwanda.com ko mu nzozi ze yifuza kubaka amahoteli mu Rwanda no muri Ethiopia ndetse ngo yifuza no guteza imbere umuziki nyarwanda agatangiza Label ifasha abahanzi. N’ubwo hari abashobora kumva ko aya mafaranga atunze ari menshi cyane, Isaac Gafishi yavuze ko muri Amerika ari macye cyane. Ati: “Uri mu Rwanda wumva ko umutungo ari mwinshi ariko ntabwo ari mwinshi uri muri Amerika kuko usanga hari abantu bakurenze.” Yavuze ko ashimira Imana cyane iyo ari gutekereza ku rwego Imana yamushyizeho. Ati: “Iyo nibona nshimira Imana ku bumenyi yampaye. Nshaka kuzubaka hotels mu Rwanda, muri Ethiopia, Apartment mu Rwanda, amazu menshi mu Rwanda and more stores for my online clothing (uburyo bwo kugurisha imyenda ye kuri interineti). Also I will have my own record label.”

“Ntabwo ndi umuswa mu ishuri,..” Isaac Gafishi


Isaac Gafishi uri hafi gusoza amasomo y’icyiciro cya 3 cya kaminuza, avuga ko atari umuswa mu ishuri. Aha yumvikanishaga ko afite ubwenge bwo gutekereza imishinga inyuranye yamufasha gutera imbere. Yanavuze ko hari abatiyumvisha uko yateye imbere bakavuga ko akorana na satani, gusa ibi ngo ntabwo byamutungura na cyane ko na Yesu hari abavuze ko ari umukuru w'abadayimoni. Isaac Gafishi yagize ati: “Abantu benshi bibaza how I do things nkora ibintu byinshi at once ntabwo ndi umuswa mu mashuri, abanyafurika niba bakeka y’uko umuntu aba akorana n’abadayimoni kuba afite amafaranga menshi kuko ijisho ry’ubukire ry’abanyafurika ryarapfuye bafite mind badashaka kumva y’uko ntacyo bazi ngo bace bugufite bige ibyo batazi. Ariko ntibyantangaza bise Yesu umwana w’Imana ngo ni umukuru w’abadayimoni. Ariko ku banyamerika ni ibintu bisanzwe too.”

Asabwe kugira cyo abwira abifuza kwinjira mu bucuruzi nk’ubwo akora, yavuze ko kuba ufite umwanya uhagije kuri internet ari iturufu yafasha benshi, gusa nanone ngo bisaba kuba ufite mu mutwe hafungutse no kuba ufite ibyangombwa bikuranga. Ati: “Kwinjira bisaba kuba ufite ibyagombwa bikuranga aho uva, kuba ufungutse mu mutwe, ugashyira ibyubahiro hasi ukiga. Biroraha uzi gukoresha mudasobwa ariko utabizi naho twakwigisha. Ukaba ufite access to internet.” Isaac Gafishi ukurikirwa n'abantu basaga ibimbi 51 kuri Instagram (Kuri Instagram yitwa isaac.agape_) avuga ko icyo yifuza ari ugushishikariza abanyarwanda kwihangira imirimo. Ati: "Gushishikariza abanyarwanda y'uko tudakwiriye gushyira limit ku kintu icyo ari cyo cyose. Ndashaka gufasha abantu cyane cyane abanyarwanda uko bakwikorera."

Isaac Gafishi yifuza kuza mu Rwanda bitarenze umwaka wa 2020

Abajijwe igihe azagarukira mu Rwanda, yagize ati: “Kugaruka ndabitekereza cyane kandi ndabyifuza ariko ntabwo bizarenga summer 2020 ntaraza mu Rwanda. Ninza nzaza nje kureba uko hameze kandi nzaza nje kubaka izina no mu murimo w’Imana.“ Abajijwe uruhare rwe cyangwa yifuza gutanga mu iterambere ry’u Rwanda yagize ati: “To educate our youth (kwigisha urubyiruko rwacu), usanga abanyamerika abana b’imyaka 12 bazi icyo bazakora bafite goals ugasanga bari so dedicated kwigisha youth inzira yo ku mafaranga.”

Isaac Gafishi afite album y’indirimbo izajya hanze kuri Graduation ye


Isaac Gafishi ari we Isaac Israel usanzwe ari umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana avuga ko kuririmba akibikomeje ndetse akaba afite album yifuza gushyira hanze kuri Graduation ye ya Masters. Ati: “Ndacyari umuririmbyi kandi mfite album EP y’indirimbo 8 itarasohoka izasohoka ku munsi wa graduation yanjye. Kandi ndacyavuga ubutumwa mfite ahantu nafunguye twigisha abanyamerika ijambo ry’Imana.” Yanadutangarije icyo yifuza gufasha umuziki wa Gospel muri rusange. Ati: “Icyo nshaka gufasha music ya gospel ni uko after I graduated nzashinga studio as I said nzatangira my own record label gufasha abaririmbyi batishoboye n’amakorari atishoboye.”

Isaac Gafishi aracyari ingaragu; yatubwiye ibiranga umukobwa azashaka

Isaac Gafishi muri 2016 yabwiye Inyarwanda.com inkuru y’ubuzima bwe bw’urukundo. Uyu musore wabatijwe ‘Hafashimana’, gusa benshi bakaba bakunze kumwita Israel ndetse na Agape, icyo gihe yavuze uburyo yivuruguse mu byaha akabatwa n’umudayimoni witwa ‘Girlfriend’, ibyaje gutuma azinukwa gukundana n’abakobwa. Yaje gufata umwanzuro wo kubatizwa nyuma yo kumva amakuru ko iyo umuntu apfuye atabatijwe satani amuzura akamurya. Twamubajije aniba akiri ingaragu adutangariza ko akiri ingaragu. Yavuze ko umukobwa azashaka agomba kuba asenga yubaha Imana. Ati: "Ndacyari ingaragu umukobwa nzashaka akwiye kuba asenga yubaha Imana."

'Dream Catcher' ya Isaac Gafishi ni yo icuruza iyi myenda

REBA HANO IMYENDA INYURANYE WASANGA MURI DREAM CATCHER

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA ISAAC GAFISHI YITWA 'ICYO NKUNDIRA UWITEKA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Byiringiro ngabo4 years ago
    Uyumusore ndamuzi , numusore witonda kandi ukunda imana . Numuntu ukunda gufasha abandi . Nagize yo kwitabira ishuri yigisha ryitwa millionaire mindset, numuntu wumuhanga mubyo akora. Dukeneye abanyarwanda baca bugufi , nkuyu Musore.
  • Jeanpaul 4 years ago
    Umu saza namubonye mugitaramo yari yakoresheke cyabantu bakenye kuba entrepreneur, yarakikijwe na ba security ntabwo twabashije kumugeraho ntabwo narinzi ko arumunyarwanda .
  • Alex munyaneza4 years ago
    I attend his class every Friday , his all about helping other . We love him and how humble he is .
  • Aline 4 years ago
    Muddufashe kuri contact yiwe
  • Buntu angel 4 years ago
    Ibi ntabwo bitangaje uyu musore numunyabwenge bitangaje buri kigo yigaho bamutangaho urugero .
  • Igihozo Brianna 4 years ago
    Imana imukomereze impano , nkurikirana inyogisho Ziwe . Uyumusore numuntu wumunyabwenge . Twariganye muwambere kaminuza , uyumusore yitwnze $10000 kumashuri mugihe umwuzure wari wabaye abantu badafite ibyo kurya.
  • Mutoni Alice 4 years ago
    I been to his office. This young man is inspirational. Humble , kind is what describe this man . Me personally, he helped me paying my school. Twarahuye tuganira bisazwe nza kumubwira ibibazo nari mfite muri 2016 , ndibuka neza amagambo yambajiji ni “ how much money you need ” nanze kuyamubwira, ako kaanya ariko naje kuyamubwira . Bidatinze yafunguye igikapu yarahetse kumugongo akuramo amafaranga , arampa arabwira ngo ngende nishure ishuri kandi nibuke gushima Imana . Ako kanya yahise agenda , ansigira businesses card yiwe . Ubu ishuri ryanjye ririshuye imyaka ine yose mugihe baribagiye kunyirukana. Uyumusore Imana i komeze kumwagurira Impano .
  • Marembo murekatete4 years ago
    pastor wacu numuntu ukomeye nubwo arumwana mumyaka , abasaza nabantu bakuru baramuha kandi bakamugisha inama .
  • Nibizi Melchior4 years ago
    Birashimishije cyane
  • Mulisa Chantal 4 years ago
    Imana izahe umugisha umubyeyi wuyu mu papa . IQ yuyu musore irimurwego rwohejuru . Kuba mushiro yigisha, byatumye mfuguka mumutwe . Numunjyanama wanjye nabarumuna banjye . God bless him and his work





Inyarwanda BACKGROUND