RFL
Kigali

Ubuhamya- Uko Isaac Israel yivuruguse mu byaha akabatwa n’umudayimoni wa“Girlfriend”akabatizwa atinya kuzaribwa na satani

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/04/2016 11:29
1


Mu buhamya bw’umusore witwa Isaac Hafashimana bakunze kwita Israel ndetse hakaba hari n'abamwita Agape, yavuze uburyo yivuruguse mu byaha ariko byinshi muri byo akabikora mu buryo bwo kwifuza. Isaac Israel yaje gufata umwanzuro wo kubatizwa nyuma yo kumva amakuru ko iyo umuntu apfuye atabatijwe satani amuzura akamurya.



Isaac Israel Hafashimana w’imyaka 20 y’amavuko ni umuhanzi akaba n’umuvugabutumwa w’ubushake. Afite indirimbo nyinshi zirimo: Nimwumve, Ese Ni iki, Murarimbutse,Abakozi n’izindi. Yavukiye ku Gisenyi ahantu bita mu Makoro, avukira mu muryango uzi Imana ndetse nawe mu bwana bwe yakundaga cyane gusenga.

Mu buhamya Isaac Isarel yagejeje ku kinyamakuru Inyarwanda.com yahereye mu bwana bwe akiri muto cyane aho kubera kuvukira mu muryango usenga Imana, yakuze nawe abikunda ndetse ni nawe ngo wajyaga abasengera bagiye kurya. Yaje kutubwira uko yaje kugwa akivuruguta mu byaha ariko nyuma akaza gukizwa kugeza ubu akaba ari umugenzi ujya mu ijuru ndetse akaba asaba abakiri mu byaha kubivamo bagafatanya inzira y’Agakiza.

Ubuhamya bwe ni aha butangiriye:

Banyita Isaac Hafashimana benshi banyita Israel abandi Agape. Navutse mu mwaka wa 1996 Gicurasi tariki 9 ku mutsi wa gatandatu. Ndi umuvugabutumwa w’umukorerabushake kandi ndi mushashya mu kuririmba indirimbo za Gospel. Numvise nabibagezaho kugirango indirimbo zanjye muzisangize nabandi.

Navukiye ku Gisenyi ahantu bita mu Makoro navukiye mu muryango uzi Imana nakuze mbese nsanga Kristo mu nzu iwacu. Natagiye gusenga mfite imyaka nk’ibiri niko Mama yambwiye. Yambwiye yuko nakundaga gusenga mbese ngasenga mfukamye nta muntu wabinyigishije.Amwe mu magambo navugaga iyo nabaga ndi gusenga ni aya: Mana Mana Mana mbese ngahora muri ayo hanyuma nkavuga Amen.

Noneho negeye haruguru,maze gukura gato, nzi kuvuga neza, amasengesho arahinduka, noneho nasenganga ngira nti: Mana ufashe Mama,Papa, Nyogokuru, mushiki wanjye bakuru banjye mbese abantu bose narinzi mu muryango nabavugaga amazina hanyuma nkavuga nti Amen.Rimwe ubwo bajyaga bampa no gusengera ibiryo naho nabigenzaga gutyo ngasengera abantu nzi bose n’abarwayi nkavuga ati Amen, maze tukarya.

Mfite nk’imyaka 6 Imana itangira kujya inyereka ibintu noneho nkabibwira Mama ariko njyewe simenye ko Ari Imana irikunyereka ariko ibyo yanyeretse bikaba. Mbese yanyerekaga byinshi cyane kandi bikaba bidatinze. Noneho ngasengera abarwayi mbese gusenga narabikundaga.

Uko Isaac Isarel yaje kugwa agatangira kwivuruguta mu byaha kandi agakomeza kujya mu byumba by’amasengesho

Maze gukura mfite imyaka 11 najyaga njya gukina n’abandi bana noneho umwanya munini nkawumara hanze igihe kiragera ibyo gusenga nkaba ntakibikozwa. Noneho Imana ntiyongera kujya inyereka ibintu. Ariko mu kugwa cyangwa gusubira inyuma kwanjye nararirimbanga nkanjya gusenga no kucyumweru habaga amasengesho yo kuraramo nanjye nkajyayo ariko ntabyari bindimo napfaga kugenda,ngasenga nk’abandi nkaririmba nk’abandi ariko ukaba utabambaza impamvu mbikora ngo ngusubize.

Uko Isaac Israel yaje kwinjirwamo n’uburaya yomatana n’umudayimoni wo gukunda abakobwa(Girlfriend)

Igihe cyarageze ntangira ishuri nkomeza kuba umupagani wo mu rusengero noneho ninjira mwisi cyane. Ngeze muwa gatanu primaire ninjirwamo n’umundayimoni wo gukundana n’abakobwa bimwe bita Girlfriend na boyfriend. Mu byukuri ku bisobanukirwa biragoye ariko ufite ugutwi niyumve boyfriend & girlfriend ibyo byose ni uburaya. Mwuka abasobanurire.

Ninjiye mu byaha, ndabyoga ibindi ndabyisiga-Isaac Israel

Noneho ninjira mu byaha ndabyoga ibindi ndabyisiga ibindi ndabyambara, mbese urebye ibyaha byose narabikoze udasimbutse na kimwe. Ncuti Bibiliya iravuga ngo nuvuga ko uri umunyakuri uzaba wise Imana inyabinyoma. Byinshi nabikoraga mu kwifuza ariko Bibiliya itubwira y’uko iyo urebye ukifuza uba ucumuye. Rero njyewe byose nagendaga mbyikoreye kandi nkunva bitancira urubanza. Nk’abantu benshi muri iki gihe satani yahumye amaso areba ibibi bakora, abasigira amaso areba ibyiza bakora, ibyobakora byose babona ko ari byiza. Ariko niba udafite umutima ugucira urubanza umuswahiri niwe wavuze neza ngo (ore kwako) niba umutima wawe utagucira urubanza ntabwo uri mu batoranyijwe ntabwo uri mu ntama za Yesu kuko umukristo nyakuri iyo akosheje agira umutima umubwira kwihana agahita yihana. Nawe rero niba ubona nta kibazo umenyeko ko wamaze kupfa hasigaye kubora.

Isaac Israel yaje gukizwa atinya ko satani yazamuzura akamurya

Mfite imyaka 15 nza kureba ubuhamya bw’umuntu umwe avuga uko umuntu utabatijwe iyo apfuye ikuzimu bamuzura bakamurya numva noneho ngize ubwoba kuko ntabatijwe.Hageze nimugoroba mama arambwira ati mwana wanjye ndagukunda iryo joro ndaryibuka narimvuye gukina Basketball.

Arongera arambwira ati mwana wanjye nifuza yuko tuzahurira mw’ijuru, ambwiye uko umutima urakubita, nibuka ubuhamya numvise,ndamubaza nti nonese nakora iki ? Arabwira ati mwana wanjye kujya mw’ijuru biraharanirwa intwaranye nizo zizarigishamo imbaraga. Ampereza Bibiliya arambwira ati mwana wanjye nusoma iki gitabo kizakuvana mu byaha kigushyire mu nzira y’ubugingo ariko nutagisoma ibyaha bizagukura kuri icyo gitambo bigushyire mu nzira yo kurimbuka.

Isaac yumviye inama n’impunguro za nyina, ahita asezera kubo bakoranaga ibyaha

Nuko muri ako kanya mbankumusazi, mbwira abo twajyanaga bose ati byee imigwi narimo yose ndababwira ati byeee, incuti zose ndazibwira ati byeee ncuti.  ujye umenya gusezera mu gihe wimutse. Nari mvuye mu byisi navuga ngo mu irimbukiro niruka nkeneye ubugingo abo twahagurukanye twarajyanye abasigaye sinzi ibyabo kuko sinigeze ndeba inyuma.

Isaac Israel yaje gusezerera umukobwa bakundanaga amubwira ko ashaka kujya mu ijuru

Ariko mu guhaguruka kwanjye nsaga narahagurukanye ikintu bita Girlfriend, urugendo rwose nagiye n’umuvuduko nahagurukanye nsanga ikintu Girlfriend naragihagurukanye. Icyo gihe nari mfite imya 16 noneho nasoma Bibiliya ikambwira yuko nkwiye gushaka gusa kandi nasoma Bibiliya ikambwira ko umugore mwiza umuhabwa n’Imana nareba ngasanga nta Mana yampaye umugore nisaga ndimo nkora ubusa noneho mfata icyemezo cyo kureka iyo Girlfriend mubwira ko nshaka kujya mu ijuru.

Ndebye mu bitabo Mama yampaye nsangamo agatabo k’umugenzi ndatangira ndagasoma, kamfashe icyumweru kukarangiza nkikarangiza numva isi ndayanze ndazinukwa n’ibiyirimo. Urugendo ndarukomeza ariko icyanyirukatsaga kwari ukuruhuka imitwaro nari nikoreye. Ndatangira niga igice kugira ngo nanjye mbatizwe.

Nicaraga mfite ubwoba ko satani azandya ndamutse mfuye. Igihe cyarageze ndabatizwa, numva ndaruhutse numva mvaye mushya mu bugingo guhera icyo gihe mfata umugambi wo kwerera abandi imbuto nziza, mbereka inzira natangiye kandi no kubabera akabarore. Ubu ndahagaze nimirije imbere kugera I Siyoni. Nkwifurije nawe kandi mbifurije mwese kuzaba muri cya gitondo cy’umugisha kizaba kiruta ibindi bitondo byose, kandi mbifurije kuzaba muri cya gihugu cyasezeranijwe abera.Murakoze

Icyitonderwa- Nawe ubaye ufite ubuhamya ushaka gusangiza amasomyi bacu, wazatwandikira kuri iyi Email; info@inyarwanda.com

Umva hano indirimbo Murarimbutse ya Isaac Israel


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bakunzi emile7 years ago
    Inzira Ninziza muvandimwe komereza aho kuko ntawakozwe nisoni ari mumaboko yImana





Inyarwanda BACKGROUND