RFL
Kigali

Ivan Minnaert ari mu Rwanda kugeza muri Kamena 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/04/2019 14:40
2


Ivan Minnaert wahoze ari umutoza mu makipe yo mu Rwanda nka Rayon Sports na Mukura Victory Sport yageze mu Rwanda aho azamara ukwezi n’igice akabona gusubira muri Libya aho atoza ikipe nkuru ya Al-Ittihad Tripoli mu cyiciro cya mbere.



Mu mugoroba w’uyu wa Gatanu ahagana saa tanu n’iminota 30 (23h30’) nibwo Ivan Minnaert yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe avuye muri Libya.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA akigera mu Rwanda, Ivan Minnaert yavuze impamvu nyamukuru itumye aza mu Rwanda ari ikibazo rusange asangiye n’abandi baba muri shampiyona ya Libya kijyanye n’umutekano mucye uriyo muri iyi minsi kuko ngo ibisasu bikunze kugwa mu kibuga no hafi ya sitade bituma amakipe yitoza cyangwa ngo akine imikino ya shampiyona.

“Nje mu Rwanda nk’uko nsanzwe mpaza ariko kuri iyi nshuro ntabwo nje kuri gahunda nari nateguye kuva na mbere ahubwo nuko hariya muri Libya hahora imirwano hagati y’abashaka ubutegetsi bityo ugasanga ku bibuga buri gihe hagwa ibisasu. Niyo mpamvu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryemeje ko amakipe aba atanze ikuruhuko kugira ngo bazabe bakomeza shampiyona nyuma y’igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan”. Minnaert


Ivan Minnaert wahoze muri Rayon Sports ari mu Rwanda 

Minnaert avuga ko we aho acumbika hadakunze kugera ibisasu kuko ngo ari mu nyubako ya Radisson Blu, inzu iba mu mujyi rwa gati bityo ngo imitwe yitwaje intwari itaharasa kuko ngo baba barwanira hanze y’umujyi barasa abasirikare bagenzi babo.

“Ntabwo twe ahantu tuba nk’abatoza hari umutekano mucye kuko Radisson Blu tubamo ntabwo baharasa kuko bariya bantu batera ibisasu baba bahiga abasirikare bagenzi babo, ntabwo barasa ahantu hibera abaturage”. Minnaert


Ivan Minnaert avuga ko afite amahirwe yo kuzakomeza kuba umutoza mukuru wa Al Ittihad Tripoli nkuru

Ivan Minnaert yageze muri Libya muri Al-Ittihad Tripoli nk’umuyobozo wa tekinike w’amakipe y’abatarengeje imyaka 19 na 20 akanaba umutoza w’abatarengeje imyaka 19, yaje kugira amahirwe yo guhabwa ikipe nkuru ubwo bari bamaze kwirukana Abdelhak Benchikha wari umutoza mukuru.

Kuri ubu uyu mugabo avuga ko agiye kuba ari mu Rwanda kuzageza tariki ya 9 Kamena 2019 ubwo azabona gusubira muri Libya nk’uko gahunda ikipe yamuhaye iteye. Avuga ko nta kandi kazi ajemo i Kigali uretse kuba asura inshuti anareba imwe mu mikino ya shampiyona cyane imikino ya Mukura VS aho ngo agomba guhera ku mukino Mukura Victory Sport izakiramo Police FC kuri iki Cyumweru.

“Nta kazi mfite kazambuza gutembera no kujya aho nshaka mu Rwanda. Nzajya ndeba imwe mu mikino ya shampiyona nk’umuntu n’ubundi uba mu mupira w’amaguru. Kuri iki Cyumweru nzatangirira i Huye ndeba Mukura VS natoje izaba ikina na Police FC”. Minnaert


Ivan Minnaert akiri umutoza mukuru wa Rayon Sports

Ivan Minnaert avuga ko yazamuwe mu ikipe nkuru nk’umutoza w’agateganyo ugomba gufasha ikipe kurangiza shampiyona 2019-2020 bityo yaba yayihaye ibyo abayobozi bifuza akaba yasinya amasezerano yo gukomeza kuba umutoza mukuru mu ikipe nkuru.

Shampiyona ya Libya ikinwa mu matsinda abiri (A,B) aho buri tsinda riba rigizwe n’amakipe 12. Al-Ittihad Tripoli iri ku mwanya wa mbere mu itsinda rya kabiri (B) n’amanota 22 imbere ya Aswehly FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 18. Mu mikino itanu Al-Ittihad imaze gukina yatsinze ine (4) itsindwa umwe (1). Kuri ubu mu itsinda rya kabiri (B) rigizwe n’amakipe 12 bari bageze ku munsi wa cumi wa shampiyona ariko amwe mu makipe akaba yari atarakina umunsi wa cumi.


All Ittihad Tripoli ikipe itozwa na Ivan Minnaert mu cyiciro cya mbere

Mu itsinda rya mbere (A), Al Ahly niyo iri imbere n’amanota 25 imbere ya Al-Nasr iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 23.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GATO4 years ago
    NAZE YITEMERERE MU MUTEKANO W'I RWANDA.
  • Kadi4 years ago
    Tu es tjrs le bienvenue coach.





Inyarwanda BACKGROUND