Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2019 ni bwo ikipe ya Rayon Sports izakira APR FC mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona. Umukino uzakinirwa kuri sitade Amahoro guhera saa cyenda n’igice (15h30’).
Ni umukino
wo kwishyura uzahuza amakipe yombi kuko umukino ubanza APR FC yatsinze Rayon
Sports ibitego 2-1. Umukino wakinwe tariki 13 Ukuboza 2018.
Kuri ubu
umukino urabura iminsi ibarirwa ku ntoki, hari byinshi biri kuvugwa mu makipe
yombi yaba abakinnyi batangaza uko biteguye, ibyo abatoza bavuga ku mukino,
intego abafana bafite ndetse n’ibitandukanye abayobozi b’amakipe bagenda
bemerera abakinnyi mu gihe baba batsinze.
Ni umukino ukunze kubonekamo ikarita itukura
Muri iyi
nkuru rero tugiye kurebera hamwe ingingo icumi (10) abantu bazakurikira uyu
mukino bakwitega kuzabona ubwo uyu mukino uzaba ukinwa kuri uyuwa Gatandatu.
10.Igipimo
cy’ubushobozi bwa Zlatko Krampotic umutoza wa APR FC
Muri
Gashyantare 2019 ni bwo ikipe ya APR FC yerekanye Zlatko Krmpotic nk’umutoza
mukuru wa APR FC, umunya-Serbia wari uje gusimbura Petrovic wari ugiye mu
zabukuru.
Kuva igihe Zlatko
Krmpotic yari ataragera muri APR FC kugeza igihe Petrovic yayisohokeyemo,
ntabwo ikipe ya Rayon Sports yigeze itsinda APR FC mu mikino bari bamaze guhura
kuko imyinshi yatozwaga na Jimmy Mulisa indi agafaranya na Petrovic.
Kuba ikipe
ya Rayon Sports idaheruka gutsinda APR FC, ni kimwe mu bintu bizakomeza umukino
bityo bikazaba ikizamini gikomeye kuri Zlatko uzaba agomba kwerekana ko azi
amayeri menshi azamufasha kwikura imbere ya Rayon Sports.
Zlatko Krmpotic umutoza mukuru wa APR FC
Mu gihe APR
FC yatsindwa na Rayon Sports bizaba ari amateka mabi kuri Zlatko Krmpotic uzaba
atsinzwe umukino we wa mbere w’isibaniro ry’ibigugu (Derby).
9. Kongera
gutsindwa na APR FC, igitutu gikomeye kuri Robertinho umutoza wa Rayon Sports
Kuva yagera
mu Rwanda muri Kamena 2018, Robertinho Goncalves de Calmo umutoza mukuru wa
Rayon Sports ntarabasha gutsinda ikipe ya APR FC mu mikino ya shampiyona.
Kuri ubu
ntabwo abafana ba Rayon Sports bizeye gutwara igikombe cya shampiyona
2018-2019 kuko ikipe ya APR FC ibari imbere n’amanota atandatu (6) kuko mu
mikino 22 amakipe amaze gukina APR FC iri imbere n’amanota 54 mu gihe
Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 48.
Robertinho umutoza mukuru wa Rayon Sports
Kuba abafana
n’abayobozi ba Rayon Sports bemera ko nibabona amanota atatu y’umukino bazaha
abakinnyi ishimwe rigera ku bihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda (300,000 FRW)
ni uko bazi neza ko mu gihe batsinda uyu mukino byatuma baganya ikinyuranyo cy’amanota
ari hagati yabo na APR FC bityo bakaguma mu murongo wo guhatanira igikombe cya
shampiyona 2018-2019 cyazatuma basubira mu mikino Nyafurika ihuza amakipe
yabaye aya mbere iwayo.
Uba ari umukino w'imbaraga n'ubwitange
Mu gihe
Rayon Sports bakongera gutsindwa na APR FC, imibare izaba myinshi ku gikombe
cya shampiyona 2018-2019 bityo Robertinho abafana n’abayobozi batangire bamujye
kure kuko bazaba babona ko imyaka yaba ibiri badasohoka mu mikino Nyafurika mu
gihe bazaba basigaranye irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro.
8.Abafana ba
APR FC bategereje kureba uko Ally Niyonzima azitwara
Ally
Niyonzima umukinnyi wo hagati mu ikpe ya APR FC, ni umwe mu bakinnyi baje mu
gihe kimwe na Zlatko Krmpotic umutoza mukuru w’iyi kipe. Niyonzima wavuye muri
AS Kigali, yahise ahuza n’umutoza mukuru ahita abona umwanya hagati mu kibuga
kuko yasanze Buteera Andrew atameze neza kubera uburwayi.
Ally Niyonzima arategerejwe cyane kuri uyu wa Gatandatu
Ally
Niyonzima yagize amahirwe yo kugera muri APR FC ahurirana n’imikino yoroshye
bityo bimubera urugamba rworoshye rwo kwiyereka umutoza n’abafana ba APR FC.
Mu mukino
iyi kipe iheruka guhuramo na Mukura Victory Sport i Huye, Ally Niyonzima ntabwo
yagize umukino mwiza kuko yaje no gusimburwa bitewe n'uko umusaruro we muri uyu
mukino utabaye mwiza ku buryo yari gukina iminota 90’. Gusa, APR FC yatsinze
Mukura VS ibitego 2-1.
Muri uyu mukino
APR FC izakirwamo na Rayon Sports, abafana n’abasesenguzi b’umupira w’amaguru
bazongera bapime neza barebe koko niba Ally Niyonzima ari umukinnyi ushobora
gukina na Rayon Sports akayiganza cyangwa niba ari umukinnyi wo guhabya amakipe
mato.
7.Mazimpaka
Andre hari icyo agomba kwereka abafana ba Rayon Sports
Mazimpaka Andre umunyezamu wa mbere muri Rayon Sports, yageze muri iyi kipe mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino 2018-2019 ahita afatisha umwanya uhoraho mu izamu. Kuri ubu Mazimpaka ni umunyezamu wizewe muri Rayon Sports ku buryo nta muntu washidikanya ko atazabura mu bakinnyi 11 bazabanza mu kibuga.
Akenshi mu
mikino ikomeye hari ubwo usanga abakinnyi baramuka nabi bagatabarwa n’umunyezamu
ari naho hava imvugo yo kuvuga ngo “Ikipe yakinnye n’umunyezamu”.
Mu gihe
cyose Mazimpaka yakwitwara neza muri uyu mukino akaba yakuramo imipira yabazwe
nk’ibitego ndetse akaba yanahesha intsinzi Rayon Sports, byaba itafari rikomeza
inkuta ryo gukomeza kuba umutabazi ku bitego bikunze kwinjira mu izamu rya
Rayon Sports mu mikino ikomeye.
6.Ulimwengu
Jules abonye amahirwe nyayo yo kwiyereka abafana ba Rayon Sports
Ulimwengu
Jules umukinnyi ukina ashaka ibitego mu ikipe ya Rayon Sports kuri ubu ntabwo
ameranye neza n’abafana ba Rayon Sports kuko adaherutse kubatsindira ibitego nk’uko
bari babyiteze bamukura muri Sunrise FC.
Ulimwengu
watangiye kugawa n’abafana ubwo yahushaga penaliti mu mukino banganyijemo na
Bugesera FC (1-1), ntabwo kuri ubu amahirwe ye ararangira imbere y’abafana kuko
kuri uyu wa Gatandatu afite umwanya usesuye wo kongera kwereka abafana ba Rayon
Sports ko ari umukinnyi mpuzamahanga ukomeye.
Mu gihe
kwigaragaza ngo yemeze abafana ba Rayon Sports bizaba byanze ndetse ku bw’amahirwe
macye ikipe igatakaza amanota atatu, Ulimwengu azakomeza agawe anatakaze
agaciro n’ubukaka imbere y’abafana ba Rayon Sports.
5.Umwe mu
bakinnyi b’abanyamahanga azabura muri 18 ba Rayon Sports
Kuri ubu
Rayon Sports ikunze gukora isimburanya ry’abakinnyi bajya mu kibuga ndetse n’abajya
ku ntebe y’abasimbura. Muri iki gikorwa, usanga biba imibare ku bakinnyi b’abanyamahanga
baba bagomba kujya ku rutonde rw’abakinnyi 18 kuko baba batagomba kurenza
batatu.
Izi mpinduka
zikunze kuba kuri Donkor Prosper Kuka, Sarpong Michael, Mugheni Kakule Fabrice
na Jonathan Raphael da Silva.
Aba bakinnyi
uko ari bane, umwe muri bo azabura umwanya mu bakinnyi 18 ikipe ya Rayon Sports
izitabaza bahura na APR FC bitewe nuko mu busatirizi nta kibazo kirimo kuko
Ulimwengu Jules (Akina nk’umunyarwanda) na Sarpong Michael bahari bishobora
kuzaba amahirwe macye kuri Jonathan Raphael bityo akaba yashyirwa hanze y’abakinnyi
18 ba Rayon Sports.
4.Abafana
bashobora kuzaba ari benshi kurusha ubushize
Akenshi
bikunze gutungurana ku mikino ya APR FC ihuramo na Rayon Sports kuko nk’amakipe
afite abafana benshi bityo ukaza gusanga birangiye ntabwo sitade Amahoro
isendereye.
Abafana ba Rayon Sports muri Sitade Amahoro
Akenshi
biterwa n’imibare iba iri mu mukino bityo bikaba byaca intege bamwe mu bafana
kuba baza ku mukino kuko n’ubundi baba bazi ko ntacyo biri buhindure ku rutonde
rw’agateganyo rwa shampiyona.
Kuba ikipe
ya APR FC iri imbere ku rutonde rwa shampiyona 2018-2019 ndetse kuba yatsindwa
na Rayon Sports bitahindura imibare y’urutonde, ibi bizatuma abafana ba APR FC
baza ari benshi kuko nta bwoba bazaba bafite bwo gutakaza amanota mbumbe y’umunsi.
Abafana ba APR FC muri sitade Amahoro
Abafana ba
Rayon Sports biteganyijwe ko bazaza ari benshi kuko bakumbuye kubona ikipe yabo
itsinda APR FC bityo bikazaba ari umwanya mwiza wo kugira ngo batazabwirwa uko
bishobora kurangira.
3.Mu buryo
bwa tekinike, umukino uzakinirwa hagati mu kibuga
Mu mikino 22
ishize, abakunzi n’abakurikiranira hafi umupira w’amaguru bagiye babona ko
ikipe ya Rayon Sports ikunze gukoresha abakinnyi banshi hagati mu kibuga bityo
ugasanga umukino wabo bwite ushingiye hagati mu kibuga.
Nshuti Dominique Savio (Ibumoso) afashe Niyonzima Olivier Sefu (iburyo) ukina hagati muri Rayon Sports
Kuba umukino
wa Rayon Sports uba ushingiye hagati mu kibuga, bituma n’amakipe bagiye guhura
ategura ku buryo azabufasha kwica gahunda yo hagati mu kibuga ha Rayon
Sports bityo ugasanga nabo bagize uko bongera ingufu mu kibuga hagati.
2. Kimenyi Yves ategerejwe n’abafana ba Rayon Sports
Muri iki cyumweru turi kugana ku musozo inkuru zitandukanye
ziri ku mbuga nkoranyambaga nka Whatsaap, Facebook, Twitter na Instagram n’izindi,
Kimenyi Yves yabaye inkuru ikomeye nyuma y'aho abantu babonye amashusho
amugaragaza uko ateye ku bice by’imyanya y’ibanga.
Nyuma gato abafana ba Rayon Sports bagiye bakora inyandiko,
amajwi n’amashusho bagaragaza ko bishimiye ko uyu munyezamu wa mbere mu ikipe
ya APR FC yagaragaye yiyambitse ubusa bityo bikazaba inzira nziza yo kugira ngo
Rayon Sports izatsinde APR FC mu buryo bworoshye.
Nyuma yo kugaragara yambaye ubusa, nta mukino w’undi APR FC
irakina bityo bikaba aribyo bizatuma abenshi mu bafana bazaba bari kuri sitade
Amahoro bategereje kureba uko Kimenyi Yves azaba yitwara nyuma y’ibiherutse
kumubaho.
Kimenyi Yves umunyezamu wa mbere wa APR FC
Uretse abafana, n’abanyamakuru bategereje kureba niba koko abatekinisiye b’ikipe ya APR FC bazafata icyemezo cyo kumubanza mu izamu nyuma y’ibyamubayeho
abenshi bacyeka ko byaba byaramuhungabanyije mu mitecyerereza ku buryo n’umukino
atawubasha.
Gusa kuba APR FC ari we munyezamu ifite uri ku rwego rwo
guhatana na Rayon Sports, amahirwe menshi ni uko uyu musore yabanza mu izamu
hakirengagizwa ibyabaye n’ibyavuzwe.
1.Uyu mukino ushobora kuzagaragaramo amarenga ajimije (Celebration
Jestures)
Tariki 13 Ukuboza 2018, APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego
2-1 bityo nyuma y’umukino abakinnyi ba APR FC bagaragara bagendesha amavi n’amaboko
(Gukambakamba) ubona bagenda nk’uko inka, ihene, n’imbwa n’ibindi bigenda.
Basoje iki gikorwa, bamwe mu bakinnyi ba APR FC babwiye
abanyamakuru ko ibintu bakoze biganaga uko imbwa z’inkazi zitwara bashaka
kwereka abafana ba Rayon Sports ko bibeshye ubwo bavugaga ko abakinnyi ba APR
FC ari imbwa nyuma yo kuba barakuwe na Club Africain mu mikino Nyafurika ihuza
amakipe yabaye aya mbere iwayo (TOTAL CAF Champions League 2018-2019).
Mu mukino Rayon Sports izakiramo APR FC, bamwe mu bakinnyi
bakinnye umukino ubanza ntabwo bazagaragara kuri iyi nshuro kuko nka Rayon
Sports ifitemo babiri batagikina mu Rwanda.
Kuri APR FC abakinnyi bose baracyari mu Rwanda kuko Ombolenga
Fitina na Imanishimwe Emmanuel bagerageje kujya muri Serbia barongera
baragaruka. Igisigaye ni amahitamo y’abatekinisiye ku mubare munini w’abakinnyi
bari mu mwiherero i Shyorongi.
11 ba APR FC babanje mu kibuga mu mukino ubanza
Ku ruhande rwa Rayon Sports, Mukunzi Yannick kuri ubu
ntazagaragara muri uyu mukino kuko ubu ni umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Sandvikens
IF muri Sweden.
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga mu mukino ubanza
Rwatubyaye Abdul wari mu mutima w’ubwugarizi mu mukino
ubanza, kuri ubu ni umukinnyi wa Sporting Kansas City muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika (USA).
TANGA IGITECYEREZO