Ku munsi w’ejo tariki 9 Mata 2019 nk’uko u Rwanda ruri mu bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu murenge wa Kanombe bagize ijoro ryo kwibuka nyuma yo gusubika urugendo rwo kwibuka rwagombaga kuribanziriza.
Muri iri joro ryo Kwibuka, Bishop Samedi Theobard wo muri
Miracle Center yatangije isengesho, habaho umunota wo kwibuka maze umuyobozi w’agateganyo
w’umurenge wa Kanombe, Sylvie Akayisenga atanga ijambo ry’ikaze ku bitabiriye
iki gikorwa. Dr. Felicien yatanze ikiganiro mu gufasha abari muri iryo joro ryo
kwibuka, ngo barusheho kumenya aho u Rwanda rwavuye, aho ruri ndetse n’aho
rugana anakomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abibutsa ko ubu u Rwanda
ari rwiza kandi Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Dr. Felicien yatanze ikiganiro
Umubyeyi witwa Gorette yatanze ubuhamya bw’ibyamubayeho
mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, igihe kitari cyoroshye habe na gato
ariko kandi ashimira cyane ingabo zari iza RPF Inkotanyi ku gikorwa cy’ubutwari
budasanzwe, ko zabaye abacunguzi ba benshi bagahagarika Jenoside aho amahanga
yari ari kurebera kandi afite ubushobozi bwose bwo kuyihagarika nyamara
Inkotanyi zigakora ibyo zari zishoboye kandi zikabikora neza
Gorette yatanze ubuhamya
Bamwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Kanombe, bayobowe n’uwitwa Mutoni Gilerte bibutse mu buryo bwo gusoma amazina y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 nyuma umubyeyi wari intumwa ya IBUKA atambutsa ubutumwa bwe bwuzuye ihumure ku bacitse ku icumu rya Jenoside ndetse no guhamiriza abanyarwanda bose ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi.
Urubyiruko rwibutse mu buryo bwo gusoma amazina
Umuhanzi, Grace yafashije abo mu murenge wa Kanombe
kwibuka mu buryo bw’indirimbo naho Hon. Muhongayire Christine wari umushyitsi
mukuru muri iri joro ryo Kwibuka, afatanya n’intumwa ya Ibuka mu gucana
urumuri rw’icyizere ku bitabiriye iryo joro anatanga ubutumwa butari kure y’ubw’abandi
bagiye batanga bwo guhumuriza abanyarwanda.
Hacanywe urumuri rw'Icyizere
Abasirikare ba RDF bifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Kanombe mu gikorwa cyo #Kwibuka25
AMAFOTO: Ndibyariye Benjamin
TANGA IGITECYEREZO