RFL
Kigali

VIDEO: Alka Mbumba ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Fanda nayo' yemeje ko agiye kuza i Kigali mu gitaramo cya Patient Bizimana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/04/2019 9:26
1


Alka Mbumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ukunzwe bikomeye mu ndirimbo 'Fanda nayo' yatumbagije izina rye mu karere k'Afrika y'Uburasirazuba, yemeje bidasubirwaho ko agiye kuza mu Rwanda mu gitaramo cya Pasika.



Patient Bizimana aherutse gutangariza Inyarwanda.com ko mu gitaramo cya Pasika cyo muri uyu mwaka (Easter Celebration Concert 2019) azaba ari kumwe na Alka Mbumba. Patient Bizimana atumiye uyu muhanzi ukomeye muri RDC nyuma y'abandi b'ibyamamare amaze kuzana mu Rwanda barimo; Solly Mahlangu wo muri Afrika y'Epfo, Marion Shako wo muri Kenya na Sinach wo muri Nigeria ufatwa nk'umwamikazi wa Afrika mu muziki wa Gospel.


Alka Mbumba ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya Pasika

Mu butumwa bugaragaza amashusho, Alka Mbumba uvuga ko ari 'umusazi wa Yesu' yemeje ko agiye kuza mu Rwanda mu gitaramo cya Pasika yatumiwemo n'umuramyi Patient Bizimana. Ni igitaramo kizaba tariki 21/04/2019 kibere i Gikondo kuri Expo Ground. Alka Mbumba yateguje abakunzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kutazacikanwa n'iki gitaramo cya Pasika yatumiwemo mu Rwanda. Yavuze ko azabaririmbira indirimbo ye 'Fanda nayo' n'izindi zinyuranye. Ati: "Nitwa Alka Mbumba umusazi wa Yesu, nje kubatumira mu gitaramo cya Pasika tariki 21 Mata 2019 muri Kigali tuzaba turi kumwe na Patient Bizimana kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba ..."

KUKI PATIENT BIZIMANA YATUMIYE ALKA MBUMBA ?

Patient Bizimana yabwiye Inyarwanda ko impamvu yatumiye Alka Mbumba ari uko ari umukozi w'Imana ufite indirimbo zikunzwe cyane muri iki gihe by'akarusho akaba afite ubuhamya bwiza. Ati: "Uyu mwaka tuzaba turi kumwa na Alka Mbumba,..impamvu namutumiye ni uko indirimbo ye 'Fanda nayo' muri iyi season ikunzwe cyane yaba mu matorero n'ahandi irakoreshwa cyane, kandi afite ubuhamya bwiza ni umukozi w’Imana nizeye ko hari byinshi azadufasha mu kwizihiza Pasika no kutwegereza intebe y'Imana,..Ni we wa mbere wo muri DRC ugiye kuririmba muri Easter Celebration concert, ni umugisha kumugira,.."


Usibye Alka Mbumba watumiwe muri iki gitaramo, Patient Bizimana yanatumiye itsinda Redemption Voice rikunzwe bikomeye i Burundi no mu Rwanda. Abandi bahanzi n'abaririmbyi bo mu Rwanda bazafatanya na Patient Bizimana ni; Gaby Irene Kamanzi watumbagirizwe izina n'indirimbo 'Amahoro', Healing Worship Team na Shekinah worship team ya ERC Masoro. Patient Bizimana wateguye iki gitaramo cya Pasika azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Menye neza, Ubwo buntu, Iyo neza, Ikime cy'igitondo, Nongeye ndaje n'izindi zirimo n'iyo aherutse gushyira hanze yitwa 'Ijambo rya nyuma'.

REBA HANO ALKA MBUMBA YEMEZA AKO AGIYE KUZA MU RWANDA


REBA HANO 'IJAMBO RYA NYUMA' INDIRIMBO NSHYA YA PATIENT BIZIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Passy De Jesus5 years ago
    Wow! Turahabaye cyaneee! Imana ikomeze iguhe imigusha Patient Bizimana kdi ikwagure muri byose, Turagukunda kdi turagusengera.





Inyarwanda BACKGROUND