Kigali

Conor McGregor yatangaje ko ahagaritse imirwano y’iteramakofe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/03/2019 10:51
0


Umunya-Irlande Conor McGregor yatangaje ko yafashe icyemezo cyo guhagarika imirwano y’iteramakofe. Ni icyemezo afashe nyuma y’amezi atanu atsinzwe n’umurusiya Khabib Nurmagomedov mu mukino wabereye mu Mujyi wa Las Vegas muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuya 06 Ukwakira 2018.



McGregor w’imyaka 30 y’amavuko mu gihe yari amaze muri uyu mukino njyarugamba aterana amakofe anagundagurana (Mixed martial arts), yatsinze imikino 21 atsindwa imikino ine.

Asezeye ku mukino w’iteramakofe nyuma y’uko mu Ukwakira 2018 yari yahagaritswe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Imikino muri Nevada.  

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter buri mu rurimi rw’Icyongereza, tugenerekeje muri Kinyarwanda yagize ati “Ndabasuhuje nshuti! Itangazo ryihutirwa uyu munsi nafashe umwanzuro wo guhagarika imikino y’iteramakofe “Mixed Martial Art”.

Yifurije bagenzi be bakora uyu mwuga guhirwa mu mikino bakina. Avuga ko agiye gusanganira bagenzi be na bo bagiye bahagarika iyi mikino y’iteramakofe mu bihe bishize. Yongeyeho ko agiye kwita ku buzima bwe n’umuryango we.

Umurusiya Khabib yahangayikishije McGregor

Reuters yanditse ko ari ku nshuro ya kabiri uyu mugabo atangaje ko ahagaritse imikino y’iteramakofe ariko akagaruka mu kibuga.

The Guardian ivuga ko Perezida wa Sosiyete yamamaza imikino Njyarugamba (Ultimate Fighting Championship [UF]), Dana White, yavuze ko ‘byumvikana’ kuba McGregor afashe icyemezo guhagarika iyi mikino ku myaka 30. Yizeye ko afite ubundi bucuruzi agiye kujyamo nabwo buzamwinjiriza.  

Yavuze ko McGregor yari afite umukino wari uryoheye ijisho kureba. Ngo mu gihe cye yakoze byinshi kandi byiza. Yizeye ko mu bihe biri imbere azamubona yateye indi ntambwe ishimishije mu buzima bwe.

Mu gihe cye McGregor yatsindiye amashimwe atandukanye, asarura amafaranga karahava. 

Muri Nyakanga 2018, yagiye i Moscow kureba umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi ku butumire bwa Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin barifotozanya, maze yandika kuri instagram agira ati “umwe mu bayobozi b’ibihangange wacu”.

Muri Werurwe 2019, yatawe muri yombi afungirwa muri Florida ashinjwa kumena telefoni y’umuntu washakaga kwifotozanya nawe.

McGregor yemeje ko yasezeye ku mukino w'iteramakofe.

Yateranye na benshi amakofe, uyu ni May Weather bahanganye biratinda.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND