Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yanyagiwe na Cote d’Ivoire ibitego 3-0 mu mukino wa nyuma w’itsinda rya munani (H) mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2019 kizabera mu Misiri. Igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2019 kizaba gikinwa ku nshuro yacyo ya 32 kibere mu Misiri kuva tariki 15 Kamena 2019.
Muri uyu
mukino, u Rwanda ntacyo rwaharaniraga kigendanye no kubona itike y’igikombe cya
Afurika kuko mbere y’uyu mukino wa nyuma mu matsinda, byari bizwi ko mu itsinda
rya munani (H) ibihugu nka Guinea na Cote d’Ivoire byamaze gukomeza. U Rwanda
rwakiniraga ishema ry’abakinnyi n’igihugu muri rusange.
Mu
guharanira ishema ry’u Rwanda ntabwo byakunze kuko icyizere cyatangiye kuyoyoka
ku munota wa karindwi (7’) ubwo Nicolas Pepe yarebaga mu izamu. Igice cya mbere
cyarangiye bajya kuruhuka.
Mu gice cya
kabiri, Eric Bailly Bertrand myugariro wa Manchester United yaje kureba mu
izamu ku munota wa 67’ bityo Cote d’Ivoire iba igize ibitego 2-0. Maxwel Cornet ni we washyizemo agashinguracumu ku
munota wa 72’ w’umukino.
Cote d'Ivoire ikipe idakangwa n'amakipe abonetse ku mugabane wa Afurika
Abakinnyi
nka Kagere Meddie na Jacques Tuyisenge bari bategerejweho ibitego bagiye
bagerageza uburyo butandukanye biranga ariko ku rundi ruhande, Kimenyi Yves
wari mu izamu ntabwo yahiriwe n’uyu mukino kuko yagiye akora amakosa yatumye u
Rwanda rutabasha guhangana n’amashoti agana mu izamu.
Bitewe n'uko
umukino ubanza Cote d’Ivoire yatsinze u Rwanda ibitego 2-1, ubu imikino ibiri
batsinze u Rwanda ibitego 5-1 ku giteranyo rusange.
Cote d’Ivoire
yahise ikomeza n’amanota 11 ikaba izajyana na Guinea nayo ifite amanota 11
ariko ikaba ifite umukino igomba guhuramo na Republic Centre Afrique kuri ubu
ifite amanota atanu (5) mu gihe u Rwanda rwasoje ku mwanya wa nyuma (4) n’amanota
abiri n’umwenda w’ibitego birindwi (7) kuko binjije ibitego bitanu (5) binjizwa
12.
Manzi Thierry (Inyuma) ashaka aho yakura umupira
Kimenyi YVes (GK,18), Ombolenga Fitina 13,
Imanishimwe Emmanuel 3, Rwatubyaye Abdul 16, Nirisarike Salomon 14, Niyonzima
Ally 8, Bizimana Djihad 4, Manzi Thierry
17, Hakizimana Muhadjili 10, Jacques Tuyisenge (C,9) na Meddie Kagere 5 ni bo
bakinnyi b’u Rwanda babanje mu kibuga.
11 b'u Rwanda babanje mu kibuga
Imanishimwe Emmanuel (Iburyo) ahuza agatuza n'inzovu
Bizimana Djihad wa Waasland Beveren arwana ku ishema ry'u Rwanda
Rwatubyaye Abdul aca iy'ubutaka ashaka umupira
TANGA IGITECYEREZO