RFL
Kigali

Gaby Kamanzi na Aline Gahongayire bari mu bahatanira ibihembo 'Prayze Factor Awards' bitangirwa muri Amerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/03/2019 15:36
1


Abahanzi Nyarwanda Aline Gahongayire na Gaby Kamanzi bahataniye ibihembo byiswe ‘Prayze Factor Awards’ bizatangirwa mu Mujyi wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni ku nshuro ya 12 ibi bihembo bitangwa, bihatanamo abahanzi bafite amazina akomeye ku Isi mu murimo wo kuramya no guhimaza Imana.



Ibyiciro bihatanyemo abahanzi ni 32. Ibi bihembo ‘Prayze Factor Awards’ bizatangwa hagati ya tariki 19-22 Nzeli 2019. Ubu amatora yatangiye gukorwa binyuze ku rubuga rwa Prayze Factor Awards.

Buri muhanzi ahabwa ijwi rimwe ku munsi. Abazagira amajwi menshi bazashyirwa mu kindi cyiciro hanyuma batorwe n’akanama nkemurampaka k’iri rushanwa. Bane muri buri cyiciro ni bo bazagera mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa.

Buri muhanzi uzatsinda muri buri cyiciro azahabwa igihembo. Abategura iri rushanwa bashishikarije abahataniye ibihembo kwimenyekanisha mu bafana babo kugira ngo babatore.  

Icyiciro cya mbere cy’amatora kiri gukorwa n’abafana batangiye gutora guhera kuya 01Werurwe, bazasoze kuya 15 Mata 2019. Icyiciro cya kabiri kizakorwa n’akanama k’abakora umuziki bihurije hamwe mu cyiswe “T.I.MA” bafatanyije n’inama ngenzuzi n’abajyanama.  Bazatangira gutora kuya 01 Gicurasi 2019 basoze kuya 01 Kamena 2019.

Gaby Kamanzi ahataniye ibihembo 'Prayze Factor Awards'

Abahanzi bazagera mu cyiciro cya nyuma bazatangwa mu nama n’itangazamakuru izaba kuya 15 Kamena 2019. Abahanzi bazatwara ibihembo bazatoranywa n’akanama kihariye k’iri rushanwa ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’umurimo wo kuramya Imana. Amatora azatangira kuya 01 Nyakanga 2019.

Aline Gahongayire ahatanye mu cyiciro ‘International Solo Artist of the Year’ ku bahanzi bakora injyana zitandukanye. Ahatanye n’abarimo: Keri Fraser, Shoggy Tosh, Kay Morris, Mr Blaxx, Chief Apostle, Francis Kalenga, Mama of Africa, Eloho Efemual, Charles Citenga,  Peteye Nature, Arlene Mohammed, Shem Meluce, Adrianna Munnings, Ufuoma Aaron, Tatenda Chimunhu, Oneyke ,

Joshua Joe, Thea, Prince, Prince Keddy, J Prince, Neesha Woodz, Iryne Rock, Miss Purpose, Lucien Kabeya, Janice Chosen, Breda Gravity, Lp Lekingson, Sha sha Muzik, Hoszia Hinds, Tonny Mukisa,  Estiban Lindsay, Eli wasswa, Adahna Chadee, Lawrence&Decovenant,  Lady T, Raymond To, Andrea Dasilva, Stevenson Duncivil, Hayden Billingy, Weiner Crumbly, Jules Bonfils, Daniel Excell, Ismael Ramos, Chris Mbotake, Joshua Ali.

Gaby Kamanzi ahatanye mu cyiciro ‘Praise&Worship Solo Artists). Ni icyiciro ahatanyemo na Stephen Hickerson, Keri Fraser, Shanrae Price, Calandra Gantt, Morvane B, Mama of Africa, Antonio Rolle, Stephen Robinson, Francois Kalenga.

Angela Frazier, Dr.James Mable Jr., TB2, Doe, Chief Apostle, Petey Nature, Pyllis Wong, Natasha Daniels, Carolyn Traylor, Marcus Mc Farlin, Lisa Barron, Vanessa Willis, Christian Moukory, Lady Cassaundra Webb, Gabrielle denae, Tenishia Toussaint, Thea, Lyrik, Tope Flourish n’abandi.

Aline Gahongayire ahatanye mu cyiciro 'International Solo Artist of the year'.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HARERIMANA Herman5 years ago
    ko bizaba bikaz?





Inyarwanda BACKGROUND