RFL
Kigali

Hakizimana Muhadjili yafashije APR FC kuguma ku mwanya wa mbere

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/03/2019 8:03
0


Ikipe ya APR FC yagumye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Etincelles FC igitegi 1-0, igitego cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili wahise yuzuza ibitego icyenda (9) muri shampiyona 2018-2019.



Ni igitego Hakizimana Muhadjili yatsinze ku munota wa 27’ w’umukino abyaje umusaruro penaliti yari ivuye ku ikosa ryari rikorewe kuri Byiringiro Lague mu rubuga rw’amahina.

Nyuma yo kwinjiza iyi penaliti, Hakizimana muhadjili yahise agira ibitego icyenda (9) mu gihe APR FC yakomeje kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 48 mu mikino 20 imaze gukina.


Hakizimana Muhadjili yujuje ibitego 9

Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 44 mu mikino 20 mu gihe Mukura VS iri ku mwanya wa 3 n’amanota 41 mbere yuko ikina na AS Kigali kuri iki Cyumweru kuri sitade ya Kigali.

Dore uko umunsi wa 20 uteye:

Kuwa Gatanu tariki Werurwe 2019

-Bugesera FC 1-1 Rayon Sports FC

Kuwa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2019

-SC Kiyovu 1-1 Sunrise FC (Mumena)

-APR FC 1-0 Etincelles FC (Stade de Kigali)

Ku Cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2019

-AS Kigali vs Mukura VS (Stade de Kigali)

-Marines FC vs AS Muhanga (Stade Umuganda)

-Amagaju FC vs Gicumbi FC (Nyagisenyi grounds)

-Musanze FC vs Police FC (Stade Ubworoherane)

-Kirehe FC vs Espoir FC (Kirehe Grounds)


Hakizimana Muhadjili ku mupira abyigana na Hakizimana Abdoulkalim myugariro wa Etincelles FC

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 20:

1. Donkor Prosper (Rayon Sports FC)

2. Mushimiyimana Aboubakar (Gicumbi FC)

3. Gahamanyi Boniface (Gicumbi FC)

4. Nshimiyimana Amran (APR FC)

5. Safari Christophe (Amagaju FC)

6. Manzi Sinceres (Police FC)

7. Ndayishimiye Dieudonne (AS Muhanga)

8. Bizimana Yannick (AS Muhanga)

9. Mutabazi Jean Paul (Kirehe FC)

10. Mumbele Saiba Claude (Etincelles FC)

PHOTOS: APR FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND