Ikipe ya Bugesera FC yakuye inota mu mukino wakinwe amatara yaka inganyije na Rayon Sports igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali.
Bugesera FC
itahabwaga amahirwe ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 18’ w’umukino nyuma y’igitego
cyatsinzwe na Nzigamasabo Steve abyaje umusaruro umupira yahwe na Samson Irokan
Ikecukwu.
Abakinnyi ba Bugesera FC bishimira igitego
Samson Irokan Ikecukwu yatanze umupira acitse Eric Rutanga Alba
Igitego cya
Rayon Sports cyabonetse ku munota wa 76’ gitsinzwe na Ulimwengu Jules nyuma yo
gukoresha neza umupira yahawe na Iradukunda Eric Radou.
Ulimwengu Jules (7) ni we wishyuriye Rayon Sports
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Bugesera FC
Wari umukino
Seninga Innocent yasaga n'aho yize cyane uburyo ikipe ya Rayon Sports imaze
iminsi ikina kuko yari yitabaje abakinnyi batanu bakina bugarira, batatu hagati
mu gihe abandi bacaga mu mpande bashakira imipira Samson Ikecukwu wari
rutahizamu.
Rayon Sports
bari bakoze impinduka hagati mu kibuga kuko Donkor Prosper Kuka ufite amakarita
atatu y’umuhondo yari yasimbuwe na Mugheni Kakule Fabrice utarakinnye umukino
wa Gicumbi FC nawe azira amakarita atatu y’umuhondo.
Ibi byatumye Mugheni Kakule Fabrice yiyunga kuri Niyonzima Olivier Sefu na Manishimwe Djabel wakinaga inyuma ya Ulimwengu Jules wujuje ibitego 12.
Mugheni Kakule Fabrice anyereza umupira hagati mu kibuga
Ulimwengu Jules yujuje ibitego 12
Mu by’ukuri
Rayon Sports ni yo yisanze mu mukino hakiri kare ndetse inakomeza guhana neza
umupira ariko ikipe ya Bugesera FC babasha gutuza bakina umupira w’ingufu no
gukorera hamwe birinda ko Ulimwengu Jules yabona umupira.
Nyuma ubwo
Jonathan Raphael yari ageze mu kibuga asimbuye ni bwo Bugesera FC bagize ikibazo
ndetse binabyara penaliti yavuye ku ikosa bamukoreyeho ariko Nsabimana Jean de
Dieu umupira yatewe na Ulimwengu Jules awufata nta ngorane.
Bugesera FC
bakomeje gukina umupira wo kwirwanaho ariko birangira binjijwe igitego ku
munota wa 76’ w’umukino.
Mu
gusimbuza, Habimana Hussein yasimbuwe na Jonathan Raphael Da Silva mu gihe
Bukuru Christophe yasimbuye Manishimwe Djabel wagize ikibazo cy’imvune.
Seninga
Innocet umutoza mukuru wa Bugesera FC, imwe mu makipe adafite abasimbura
bakomeye, yatangiye ashyiramo Ahishakiye Jacques bita Umtiti asimbura Rucogoza Djijad wari
wananiwe bigaragara, Ntwari Jacques asimburwa na Ntijyinama Patrick bita
Mbogamizi naho Samson Irokan Ikecukwu waraye avuye muri Nigeria agakina nta
myitozo yasimbuwe na Kevin Ndayisenga.
Niyonzima Olivier Sefu imbere ya Niyibizi Pierro (2)
Abakinnyi ba
Rayon Sports bahawe amakarita y’umuhondo ni Niyonzima Olivier mu gihe ku
ruhande rwa Bugesera FC abakinnyi barimo; Niyibizi Pierro, Nzigamasabo Steve na
Nimubona Emery buri umwe yatahanye ikarita y’umuhondo.
Manzi Thierry kapiteni wa Rayon Sports agenzura umupira
Rayon Sports
iraguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 44 mu gihe Bugesera FC ikomeza kuba ku
mwanya wa cumi (10) n’amanota 23 mu mikino 19 amakipe amaze gukina.
Eric Rutanga Alba (3) afata amabwiriza y'umutoza
Habimana Hussein abanganmiwe na Rucogoza Djihad kapiteni wa Bugesera FC
Abakinnyi
babanje mu kibuga:
Bugesera FC
XI: Nsabimana Jean de Dieu (GK, 1), Nimubona Emery 11, Niyibizi Pierro 22,
Mugwaneza Pacifique 25, Nkusi Prince 2, Munyabuhoro Jean d'Amour 16,
Nzigamasabo Steve 8, Niyitegeka Idrissa 22, Ntwari Jacques 23, Rucogoza Djijad
4, Sasmson Irokan Ikwecuku 10.
Rayon Sports
XI: Mazimpaka Andre (GK,30), Iradukunda Eric 14, Eric Rutanga Alba 3, Mutsinzi
Ange Jimmy 5, Habimana Hussein 20, Manzi Thierry (C,4), Niyonzima Olivier Sefu
21, Mugheni Kakule Fabrice 27, Manishimwe Djabel 10, Mugisha Gilbert 12, Ulimwengu
Jules 7.
Mazimpaka Andre umunyezamu wa Rayon Sports ahamagara bagenzi be
Mugheni Kakule Fabrice (27) akurikiwe na Nzigamasabo Steve (8)
Bikorimna Gerard (Ibumsoo) wahoze muri Bugesera FC aganira na Kwizera Janvier (Iburyo) umunyezamu wa Bugeserra FC
Nsabimana Jean de Dieu (1) aguruka ashaka umupira
Nimubona Emery umukinnyi washimishije abantu nyuma yo kwitanga cyane mu bwugarizi bwa Bugesera FC
Niyonzima Olivier Sefu azamukana umupira acunzwe na Jacques Ahishakiye
Rucogoza Djihad yananiwe asigira abandi
Ubwo Rayon Sports yari ibonye penaliti
Nsabimana Jean de Dieu akuramo penaliti
Manishimqwe Djabel yagize imvune arasohoka
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO