Tuyisenge Yves uzwi nka Ivan-Migo wamaze imyaka itandatu avanga imiziki (DJ) kuri ubu yabihagaritse ayoboka inzira yo kwihangira imirimo irambye aho yahise ashinga kompanyi ya MIGO Ltd ifasha cyane mu bikorwa byo kwamamaza ibikorwa hakoreshejwe imodoka nini (Tracks).
Tuyisenge
kuri ubu uri no muri Tour du Rwanda 2019 aho yamamaza Mobisol akoresheje
imodoka kimwe n’izindi kompanyi ziri muri iri siganwa ahanini zamamaza
hifashishijwe imodoka (Caravane).
Mu kiganiro
yagiranye na INYARWANDA, Tuyisenge Yves yavuze ko aka kazi yagatangiye mu 2016
nyuma y'uko icyo gihe yari amaze imyaka itandatu (6) akora akazi ko kuvanga
imiziki mu bikorwa bitandukanye ndetse no gukorana n’amasosiyete akomeye mu
Rwanda nka MTN n’izindi.
Tuyisenge Yves ubu ni rwiyemeza mirimo umwe mu bari muri Tour du Rwanda 2019
Tuyisenge yunzemo ati“Nabaye
mpagaritse kuvanga imiziki nzana MIGO Ltd, kompanyi ikora ibijyanye no kwamamaza
ibikorwa ahanini mu bantu rwa gati (Road Show Branding). Twifashisha imodoka,
dushobora no gufasha abantu mu bijyanye no gutegura (Protocole) n’ibindi”.
Tuyisenge
“Tumaze
imyaka itatu (3) dukora aka kazi muri Tour du Rwanda aho twagiye dukorana n’amasosiyete
atandandukanye. Uretse na Tour du Rwanda tujya no mu bindi bikorwa bitandukanye cyane muri gahunda zo
gutegura ibikorwa (Events Organisation) kuko turabishoboye”. Tuyisenge.
Tuyisenge Yves bita Ivan-Migo avuga ko umwuga wo kuvanga imiziki yawukoze imyaka 6
Tuyisene
Yves, agaruka ku mwuga yamenyekanyemo wo kuvanga imiziki yagize ati “Naje kuba
mbihagaritse ubwo nari mazemo imyaka itandatu nkorera kompanyi zitandukanye nka
MTN, Airtel Tigo n’izindi zitandukanye twabanye muri icyo gihe cyose
mbacurangira umuziki nk’umukozi”. Tuyisenge.
Tuyisenge
avuga ko kuva mu mwuga wo kuvanga imiziki akagana iyo kwikorera byavuye mu kuba
yarakoranye neza n’amakompanyi akomeye akagenda abigiraho ubumenyi bw’imikorere
bityo akaza kubona ko nawe ashinze kompanyi ye byamubyarira umusaruro utubutse.
“Buriya uko
umuntu atinda mu kazi agenda yunguka ubunararibonye mu bintu bitandukanye, ni yo
mpamvu byahise bimpa igitekerezo cyo gukora kompanyi yanjye kugira ngo nkomeze
nkore nk’ibyo nari nsanzwe mbamo nkorera abandi.
MIGO Ltd ya Tuyisenge ubu iri gukorana na Mobisol muri Tour du Rwanda 2019
Tuyisenge
avuga ko umwuga wo kuvanga imiziki atawuhebye kuko ngo no muri MIGO Ltd
bafitemo igice cyo kuba harimo abashoboye ako kazi ku buryo mu gihe yaba abonye
ako kazi hatabura uwugakora avuye muri kompanyi ye yihangiye.
TANGA IGITECYEREZO