Kigali

VIDEO: Bosebabireba yahishuye ko yishimiwe cyane i Rutsiro agacanganyukirwa, Darius Rukundo avuga ibyamunyuze

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/02/2019 12:05
1


Theo Bosebabireba ufatwa nka nimero ya mbere mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda mu bakora umuziki wa Gospel, mu mpera z'icyumweru gishize yataramiye mu karere ka Rutsiro yishimirwa mu buryo bukomeye bituma acanganyukirwa nk'uko yabidutangarije.



Theo Bosebabireba yari yatumiwe na Arise Rwanda Ministries iyoborwa na John Gasangwa mu giterane ngarukamwaka cy'ivugabutumwa cyabereye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Boneza mu ishuri rya Kivu Hills Academy tariki 23-24 Gashyantare 2019. Theo Bosebabireba yahuriye muri iki giterane na korali Bethlehem y'i Rubavu mu itorero ADEPR.


Ni igiterane cyaranzwe n'ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru

Muri iki giterane cyiswe Fearless Faith for the Gospel Festival, Theo Bosebabireba yarishimiwe bikomeye na cyane ko abagera ku 1500 ari ubwa mbere bari bamubonye n'amaso yabo. Bishimiye gutaramana nawe mu ndirimbo ze zinyuranye ariko cyane cyane mu ndirimbo 'Kubita utababarira' dore ko ari yo bamusabye ko abaririmbira ubwo yari ababajije indirimbo ye bashaka.


Yahereye ku ndirimbo ye yitwa 'Umubyeyi' akurikizaho 'Kubita utababarira' yasabwe n'abantu benshi, nuko ibintu bihindura isura dore ko abari mu giterane banezerewe cyane bamwe bakanamusanga kuri stage. Yakomeje gutambira Imana, abaririmbira iyitwa 'Yitwa ndiho', akomereza kuri 'Bizagusiga uhagaze'. Izi ndirimbo zose yaziririmbye afatanya n'abakunzi b'umuziki we dore ko rwose wabonaga bazi indirimbo ze.


Mu kiganiro na Inyarwanda.com Theo Bosebabireba yavuze ko yatunguwe cyane n'uburyo yishimiwe i Rutsiro. Avuga ko byatumye acanganyukirwa, ibintu byari biherutse kumubaho ubwo yari i Nyagatare. Ati: "Biriya bintu nabibonye nyine ko ari urukundo rw'Imana kuko ibintu bikubaho atari ko wabiteganyaga, numvaga ari ahantu nsanzwe nza no kuri kino kirwa cya Bugarura nagiyeyo,.."

Yavuze ko uko yishimiwe i Rutsiro ari ko bigenda n'ahandi hose ajya, gusa aho yishimiwe birenze ngo ni Nyagatare muri Expo. Yagize ati: "Uku wabibonye i Rutsiro, aho naherukaga i Nyagatare, byarengejeho, uko ni ukuri. Nagiye muri Expo bihinduka ibintu nabwo ndacanganyukirwa nka gutya, birantungura ukurikije uko uba utekereza,.."


Rukundo Darius umuhuzabikorwa w'ibikorwa bya Arise Rwanda Ministries

Darius Rukundo Mugisha umuhuzabikorwa w'igiterane cyatumiwemo Theo Bosebabireba muri Rutsiro, yabwiye Inyarwanda.com ko bishimiye ubwitabire bw'abantu benshi, ariko cyane cyane ashimishwa no kuba habonetse abakira agakiza. Twamubajije impamvu buri gihe batumira umuhanzi ukunzwe mu Rwanda dore ko ubushize bari batumiye Israel Mbonyi nawe ufite abakunzi batari bacye, adutangariza ko batumira umuhanzi uwa wifujwe cyane n'abanya-Rutsiro.

Usibye gukora ibiterane bikomeye ngarukamwaka batumiramo korali zikomeye n'abahanzi bakomeye mu gihugu ukongeraho n'abavugabutumwa bari ku rwego mpuzamahanga, Rukundo Darius Mugisha umuhuzabikorwa w'ibiterane bya Arise Rwanda Ministries, yadutangarije ko Arise Rwanda Ministries ifite ibindi bikorwa bitandukanye ikora birimo guteza imbere uburezi, gutanga amazi meza, gufasha abagore kwiteza imbere na guhugura abapasiteri ku ijambo ry'Imana. 

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BOSEBABIREBA NA RUKUNDO DARIUS


REBA UKO THEO BOSEBABIREBA YARIRIMBYE AKISHIMIRWA


REBA UKO KORALI BETHLEHEM YARIRIMBYE IKISHIMIRWA CYANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kwizera5 years ago
    well done courage theo





Inyarwanda BACKGROUND