Kigali

Amerika: Romulus Rushimisha yasohoye indirimbo nshya 'Turarinzwe' yakoranye na Gikundiro Rehema

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/02/2019 13:09
0


Romulus Rushimisha na Gikundiro Rehema abahanzi nyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakora umuziki wa Gospel, basohoye indirimbo nshya bakoranye, bise 'Turarinzwe' ikangurira abakristo kumenya ko barinzwe.



Aba bahanzi bombi bafite amazina akomeye mu muziki wa Gospel dore ko Romulus yabaye umuririmbyi ukomeye muri Rehoboth Ministries naho Gikundiro akaba yari umuririmbyi ukomeye muri korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge. Si ubwa mbere aba bahanzi bakoranye indirimbo kuko bafite indi bakoranye yitwa 'Urugendo' yagize hanze mu mpera za 2018.

Kuri ubu rero bamaze gushyira hanze indi ndirimbo nshya bakoranye, akaba ari indirimbo bise 'Turarinzwe'. Mu kiganiro na Inyarwanda.com Romulus Rushimisha yasobanuye icyamuteye kwandika iyi ndirimbo. Yagize ati: "Muri iyi ndirimbo nise Turarinzwe nashatse gukangurira abera bose kumenya ko barinzwe. Nta gutinya, nta bwoba, uri mu ruhande rwacu yanesheje intambara keraaaa. Ingabo zigendana ibendera (zatsinze) ni zo ziturinze."


Yunzemo ati: "Ntacyadutera ubwoba rero! Tugomba kuryama twiziguye kuko ingabo zatsinze ni zo zitubereye maso. Nashatse kwibutsa abera ko Imana yabarinze mu butayu ntishobora kutabarindira mu gihugu. Imana yabanye natwe tukiri mu byaha yabura ite kuturindira mu masezerano? Mukomere mushikame kuko uturinda ntahunikira cyangwa ngo asinzire."

Muri iyi ndirimbo 'Turarinzwe' humvikanamo aya magambo: "Imana yabanye nanjye nkiri mu byaha, yabura ite kundindira mu masezerano. Naho nanyura Mu gikombe cy'urupfu Sinzatinya ndi kumwe nawe Inshyimbo yawe N'inkoni yawe Bizahora bimpumuriza. Uturinda buri munsi ibitero bya satani, Uri umurengezi wacu, uri igihome cyacu. Turaryama twiziguye kuko utubera maso, Uri mu ruhande rwacu ntituzatinya namba. Turarinzwe n'ukuboko gukomeye, Ntawadukoraho turi mu maboko y'Ihoraho. Turarinzwe n'ingabo zigendana ibendera, Ntawadukoraho turi mu maboko y'Ihoraho."

UMVA HANO 'TURARINZWE' YA ROMULUS FT GIKUNDIRO









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND