RFL
Kigali

Claudine Giramahoro yateguye igitaramo cyo gushima Imana yatumiyemo Prosper Nkomezi, Thatien Titus na Isaie Uzayisenga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/02/2019 14:13
0


Claudine Giramahoro ni umuhanzikazi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza watangiriye uyu murimo mu karere ka Nyamasheke mu mwaka wa 2009.



Giramahoro Claudine yakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Bene Data, Iminsi iba myinshi n’izindi nyinshi. Amaze igihe kinini asohora indirimbo zitandukanye zo kuramya no guhimbaza Imana. Kuri ubu ageze kure imyiteguro y’igitaramo cyo gushima Imana yatumiyemo abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza.


Giramahoro Claudine

Abahanzi yatumiye ni Thatien Titus, Uzayisenga Isaie bose bakomoka mu karere ka Nyamasheke ndetse n’umuramyi Prosper Nkomezi ukunzwe cyane muri iyi minsi. Uretse kandi aba bahanzi hateganinyijwe n’amakorari atandukanye arimo Korari Narada, korari Ibyiringiro, Harvests Choir n’izindi.

Claudine Giramahor yavuze ko yateguye iki gitaramo mu rwego rwo gushimira Imana ku mirimo n’ibitangaza yakoze ku buzima bwe ariko kandi yanakoreye bantu muri rusange yaba abakunda ibihangano bye n’abandi ku giti cyabo. Akomeza avuga ko yateguye bihagije bityo ko abazitabira bazahembka bakongera kwibuka no gushimishwa n’ineza y’Imana binyuze mu bihangano by’abahanzi n’amakorari yatumiwe muri iki gitaramo.

Ni igitaramo kizaba kuri cyumweru tariki ya 24 Gashyantare 2019, guhera saa saba z’amanywa ku itorero Methodiste Libre Kicukiro ndetse kwinjira akaba ari ubuntu kuri buri wese.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND