Mu gihe kuri ubu usanga hirya no hino ku isi abakristo bakoresha telefone mu nsengero mu gihe cy'amateraniro, hari abandi bahamya ko atari byiza kuko zishobora kurangaza abantu bigatuma satani abariganya ibyari bibafitiye umumaro.
Mu bantu batemera ikoreshwa rya telefone mu gihe cy'amateraniro harimo na Prophet Claude Ndahimana umushumba mukuru w'itorero Soul Healing Revival Church rifite icyicaro gikuru i Kibagabaga mu mujyi wa Kigali. Prophet Claude avuga ko telefone ari nziza, gusa nanone ngo satani nazo arazikoresha.
Tariki 07/02/2019 ubwo yigishaga ku mumaro wo gusenga Imana, Prophet Claude yahanuye abakristo bari muri ayo materaniro abasaba kwirinda gukoresha telefone mu gihe cy'amateraniro. Yavuze ko bibabaje kubona abantu bamwe bakurikiye ijambo ry'Imana, abandi ugasanga bari kuri Whatsapp, Facebook, Instagram n'izindi mbuga nkoranyambaga zinyuranye bari kureba ibihabanye n'ijambo ry'Imana.
Prophet Claude aragira inama abakristo kujya birinda gukoresha telefone mu gihe cy'amateraniro bitewe n'uko satani nazo azikoresha mu kuriganya ubwoko bw'Imana. Yabasabye kuba maso mu gihe cyo gusenga mu kwirinda kuriganywa na satani, ati: "Tujye tuba maso mu gihe cyo gusenga kugira ngo satani ataturiganya. Satani nta kiza agira na kimwe."
TANGA IGITECYEREZO