RFL
Kigali

FOOTBALL: Shampiyona y’abagore ntigitangiye kuri iki Cyumweru

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/02/2019 6:59
1


Shampiyona y’abagore byari biteganyijwe ko izatangira ku Cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019 ntabwo bigikunze kuko izatangira kuwa 16 Gashyantare 2019 bitewe nuko amakipe yatinze gutanga lisiti z’abakinnyi.



Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), amakipe yose azakina icyiciro cya mbere n’icya kabiri yahawe itangazo ribamenyesha ko shampiyona itagitangiye kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Gashyantare 2019 bitewe nuko amakipe yatinze kwandikisha abakinnyi bityo bagahabwa indi tariki ntarengwa ya 13 Gashyantare 2019 kugira ngo bazabe basoje kwandikisha abakinnyi bifuza kuzitabaza mu  mwaka w’imikino 2019-2020.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bali n’abategarugoli igizwe n’amakipe icumi (10) arimo; AS Kigali WFC, Scandinavia, Inyemera WFC, ES Mutunda WFC, Kamonyi WFC, Bugesera WFC, Gakenke WFC, Rambura WFC, AS Kabuye WFC na Rugende WFC.

Muri uyu mwaka w’imikino 2018-2019, AS Kigali izaba ihatana ishaka gutwara igikombe cya 11 cya shampiyona kuko shampiyona 2017-2018 yasize iyihaye igikombe cya cumi (10) cya shampiyona.


Shampiyona y'abagore izakinwa guhera kuwa 16 Gashyantare 2019

Umwaka ushize wa 2017-2018, AS Kigali yatwaye igikombe cya shampiyona itsinze Scandinavia WFC mu mikino yose bahuye uko umukino ubanza batsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Mukeshimana Dorothe biza kongera kuba 1-0 mu karere ka Rubavu ubwo Umwariwase Dudja yarebaga mu izamu mu gihe amakipe yanganyaga amanota.

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tuyishime jclaude5 years ago
    akuru yicyimweru





Inyarwanda BACKGROUND