Isaac SHYAKA, ni umusore w'imyaka 25 y'amavuko uri gusoza amasomo ya kaminuza wamaze kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ku ikubitiro yahereye ku ndirimbo 'Mfata unkomeze' yanditse ari mu bihe bigoye aho yumvaga ari kure y'Imana.
UMVA HANO MFATA UNKOMEZE YA ISAAC SHYAKA
Isaac Shyaka atuye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Gisozi, akagari ka Musezero, umudugudu wa Kagara. Asengera mu itorero rya Zion Temple Celebration Center Gisozi Parish. Ni umunyeshuri muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyarugenge mu cyahoze ari KIST akaba yiga Architecture mu mwaka wa gatanu.
Ubusanzwe Isaac Shyaka aririmba muri worship team (Azaph Gisozi). Avuga ko kuririmba mu rusengero ari ubuzima amazemo igihe kinini kuva kera akiri muto. Kuri ubu ni bwo atangiye kuririmba ku giti cye nk'umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana. Magingo aya afite album y'indirimbo 8 zo kuramya ndetse no guhimbaza Imana.
Isaac Shyaka umuhanzi mushya mu muziki wa Gospel
Aganira na Inyarwanda.com Isaac Shyaka yabajijwe intego afite mu muziki yinjiyemo nuko adusubiza muri aya magambo: "Intego mfite mu muziki nta yindi ni ugukorera Imana nkoresha impano yampaye mu kuyihimbaza , muri make kuririmba kwanjye ni ivugabutumwa."
Twagize amatsiko yo kumenya abahanzi uyu musore afatiraho icyitegererezo nuko adusubiza agira ati: "Ni benshi mfatiraho urugero gusa by'umwihariko umuhanzi witwa Travis Greene hamwe na Tasha Cobbs baramfasha hamwe na Aime Uwimana, Israel Mbonyi na Patient Bizimana n'abandi benshi mu Rwanda baranyubaka rwose."
Isaac Shyaka yavuze ko muri uyu mwaka wa 2019 afite gahunda yo gusoza album ye ya mbere afata nk'umusingi w'umuziki we. Ati: "Gahunda mfite ni ugusoza neza album yanjye ya mbere, ikaba nka base y'umuziki wanjye. Mfite gukora cyane kugira ngo byibuze ngire intambwe ntera muri uru rugendo." Ubwo yavugaga icyamuteye kwandika iyi ndirimbo yahereyeho mu muziki n'ubutumwa nyamukuru burimo yagize ati:
"Iyi ndirimbo Mfata unkomeze , irimo ubutumwa bwo kwiyegurira Imana ndetse uyisaba ko yagufata ikagukomeza kugira ngo ikuyobore mu nzira zayo, ikagufata ikakumana ukayiguma iruhande. Nayanditse ndi mu bihe bigoye, numva ndi kure y' Imana, nifuza ko yamfata ikankomeza, numvaga ndi njyenyine mu bibazo nari ndimo gucamo, gusa nanone nkizera ko Imana ibibona kandi nkumva ko hari icyo yakora, ni bwo nanditse iyi ndirimbo nyitakambira ngo imfate inkomeze."
TANGA IGITECYEREZO