RFL
Kigali

Divorce ntabwo ari ishema! Aline Gahongayire avuga ko yatsinzwe urugo rwe rusenyutse

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/02/2019 8:04
3


Aline Gahongayire umunyamakuru akaba n’umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko kuba urugo rwe na Gahima Gabriel rwarasenyutse ari intsinzwi kuri we. Ntiyerura neza niba yarasubiye mu rukundo ahubwo avuga ko hari amakosa menshi akiri kwitondera adashaka gusubiramo yagejeje ku ndunduro urugo rwe.



Muri Nzeli 2016 Aline Gahongayire yabwiye Ijwi ry’Amerika ko yafashe umwanzuro udakuka atandukana n’umugabo we Gahima Gabriel bari barasezeranye kubana akamata; urukiko rwashyize akadomo ku rugo rwabo kuya 28 Ugushyingo 2017.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Gashyantare 2019, uyu muhanzikazi yabwiye KT Radio binyuze mu kiganiro Boda Boda gikorwa na Gentil Gedeon ko yatsinzwe ubwo urugo rwe rwasenyukaga. Avuga ko ubu adashobora kujya hariya ngo yirate ko ari umutsinzi ahubwo ngo yaratsinzwe mu buryo bweruye.

Aline Gahongayire yavuze ko gukora ‘divorce’ atari ikintu cyo kwiratana ngo bifatwe nk’ishema. Ati “….Ntabwo nakubwira ngo am winner (Ndi umutsinzi), am looser (Ndi umutsinzwi) kuri icyo kintu naratsinzwe ariko icyo nkundira Imana irongera ikaguha amahirwe ya kabiri.”

Gahongayire yatandukanye byeruye n'umugabo we.

Aline Gahongayire avuga ko kwinjira mu rukundo uri umusitari atari ibintu byoroha, kuko ngo no muri ‘fiançailles’ ye yatinyaga gushyira hanze umukunzi we atinya ibivugwa. Ati “…Ntabwo byoroha kubaka uri umusitari […..] no muri ‘fiançailles’ yacu naratinyaga kuvuga ese ndamushyira hanze ndamumenyekanisha uwo nkunze, ugusanga nyine hari ‘options’ nyinshi rimwe na rimwe ‘comment’ zikamubabaza.

“Rimwe na rimwe ugasanga nyine ubuzima bw’uwo muntu ugiye kubushyira mu bibazo. Abasore benshi bakavuga bati ‘ubu nanjye ndibumenyekane, ubu nanjye ngiye kujya hanze’.

Yakomeje ati “ Kuri njye rero kuba byarasenyutse ntaho bihuriye cyane ariko nabyo byabayemo uruhare kuko niba hari ibibazo twagiranye, nta n'ibibazo bihambaye twagiranye n’umu-ex wanjye. Ariko nyine kubera y’uko byarashyushye birenga iby’abandi kandi ntacyabaye gihambaye ku buryo wavuga ngo aba bantu,..”

Yavuze ko ibyabaye byose bitamuciye intege ngo yumve ko birangiye, yiringiye Imana kugira ngo izamusubize mu rundi rugo. Ati “…Ariko hamwe n’Imana itanga imbaraga n’imbabazi kandi igatanga amahirwe ya kabiri narize nk’uko nabikubwiye ntabwo mbyaciye intege ngo numve y’uko ntazongera kugira urugo cyangwa se numve y’uko birangiye, oya, iby’urugo mbivuyemo, oya…”

Avuga ko azagorwa no kubwira abana be ko umukunzi wa mbere bari barashakanye bashwanye byeruye. Ati“….Hari icyasha cyangiyeho n’abana nzabyara nzababwira nti uwa mbere twaratandukanye ibaze iyo story umunsi nzajya kuyitanga umutima wanjye uzaba ubabaye. Ariko Imana irahari Imana ishobora byose ntawe nakwifuriza ko yabicamo.”

Aline Gahongayire yabwiye abamukunda, abamukurikirana, abamufatiraho icyitegererezo n’abandi bose muri rusange gushinga urugo ruramba kuko ngo iyo bashwanye biba ari bibi. Ntiyemeza neza niba ari mu rukundo gusa ngo hari byinshi acyitondera adashaka kongera gukoramo amakosa.

Gahongayire aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Ndanyuzwe'.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jendactivisiti5 years ago
    Ikibazo mufite ni uko babita abasitari. Mukumva ko mwagezeyo. Iyo umugore atubaha umugabo we, urugo rurasenyuka. Mutima wurugo muzabanze mumenye icyo bivuga
  • didi5 years ago
    Ariko nibaza ko urugo rwubakwa nababiri, kuki wumva ko umugabo we ntaruhare agira mu gusenya urugo. Mujye muvuga ibyo mwabayemo kandi mwirinde gukomeretsa abandi. Nta go burigihe uko urugo rusenyutse ikibazo ari umugore habaho abagabo ntabonera izina.
  • Chantal Berwa 5 years ago
    ndagukunda uko uzabaho kose Imana niyo itanga, komeza uyikorere izakwitura.





Inyarwanda BACKGROUND