RFL
Kigali

Umuramyi Dorcas Ashimwe yateguye igitaramo azamurikiramo alubumu 'I Surrender'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/02/2019 15:40
0


Dorcas Ashimwe umukobwa wagiriye ubuntu bwo kuvuga ubutumwa bwa Yesu Kristo abinyujije mu mpano yo kuririmba, yateguye igitaramo gikomeye azamurikiramo alubumu yise 'I Surrender' y’indirimbo icumi (10).



Igitaramo cya mbere yagikoranye na Blessed Sisters yahozemo. Mu gihe amaze atangiye umuziki ku giti cye amaze gukora indirimbo nka: ‘Tugendane’, ‘Niheza’, ‘Elohim’, ‘My Hero [Yakoreye umubyeyi we witabye Imana], ndetse na ‘A little more of Jesus Love’ n’izindi nyinshi zakunzwe.

Kuri ubu yateguye igitaramo yisunze icyanditswe muri Bibiliya kiboneka mu Imigani 3:5-6 ; hagira hati : "Wiringire Uwiteka n'umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose. Na we azajya akuyobora inzira unyuramo. "      

Yabwiye INYARWANDA ko yateguye iki gitaramo ‘I Surrender’ agamije kumurika alubumu yakubiyeho indirimbo icumi. Yavuze ko indirimbo yujujeho zifite amagambo ahimbaza Imana, ahumuriza ndetse asubizamo imbaraga umuntu waba uhura n’ibikomeye mu rugendo rw’ubuzima.

Dorcas Ashimwe wateguye igitaramo cyo kumurika alubumu 'I Surrender'.

Yateguje abazitabira igitaramo cye ko bazabasha kumva indirimo nshya ze ndetse n’izo basanzwe bazi.  Yagize ati “ Abantu bazaza mu gitaramo ndabizeza kuzabagezaho indirimbo nshya, ndetse ni zo bazi maze igihe ntegura. Nifuza ko zabanezeza kandi bigatuma na bo bafatanya najye guhimbaza Imana.” Yongeyeho ko muri iki gitaramo afite n’abandi bahanzi barrimba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazafatanya.

Iki gitaramo ‘I Surrender’ cya Dorcas Ashimwe giteganyijwe kuba tariki 03 Werurwe 2019 ku Kimironko ku rusengero Light Hills Church ruri muri Champions Hotel. Kwinjira ni ibihumbi bitatu (3,000 Frw) ndetse n’ibihumbi bitanu (5 000 Frw).







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND