RFL
Kigali

Cassa Mbungo Andre yagizwe umutoza wa AFC Leopards muri Kenya

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/02/2019 10:02
0


Cassa Mbungo Andre umunyarwanda unazwi cyane mu mwuga wo gutoza umupira w’amaguru yasinye amasezerano y’umwaka umwe n’igice mu ikipe ya AFC Leopards muri Kenya nyuma y'uko yari amaze iminsi atandukanye na Kiyovu Sport.



Tariki 24 Ukwakira 2018 nibwo Cassa Mbungo Andre yasezeye ku ikipe ya Kiyovu Sport nyuma y'uko yari amaze umwaka w’imikino 2017-2018 abana nayo ariko ikibazo cy’amikoro kikaba imbogamizi.

Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rw’ikipe ya AFC Leopards iri mu cyiciro cya mbere muri Kenya, Cassa Mbungo Andre yasinye amasezerano y’umwaka umwe n’igice. Cassa Mbungo yasimbuye Marko Vasiljevic.


Ubutumwa bwa AFC Leopards bugaragaza ko Cassa Mbungo ari umutoza wabo

Cassa Mbungo Andre yatoje ikipe ya Kiyovu Sport, Sunrise FC, Police FC na AS Kigali ndetse yanabaye mu ikipe y’igihugu nyuma yo kuba yaratoje Sec Academy mu cyiciro cya kabiri akaba yaranagize uruhare mu kuzamura abakinnyi beza igihugu gifite magingo aya.


Cassa Mbungo Andre umutoza rukumbi w'umunyarwanda  ugiye kuba ari muri Kenya 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND