RFL
Kigali

Confiance Muhumure yateguye igitaramo yatumiyemo Prophet Sultan, Simon Kabera n'amatsinda akunzwe mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/01/2019 10:05
17


Muhumure Confiance usanzwe aririmba muri Alarm Ministries na Heman worshipers international yateguye igitaramo gikomeye yatumiyemo umuhanuzi Eric Sultan ndetse n'amwe mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.



Ni igitaramo yise 'Kuramya bikora ku mutima w'Imana live concert', akaba ari ku nshuro ya 6 agiye kugikora. Iki gitaramo kizaba tariki 17 Gashyantare 2019 kibere kuri CLA Nyarutarama mu mujyi wa Kigali kuva Saa munani n'igice z'amanywa. Nk'uko Muhumure Confiane yabitangarije Inyarwanda.com, muri iki gitaramo azaba ari kumwe na Prophet Eric Sultan uyobora itorero Zeal of the Gospel church rifite icyicaro gikuru i Nyamirambo.


Muhumure Confiance asanzwe ari umuririmbyi wa Alarm Ministries

Abaririmbyi Muhumure Confiance yatumiye muri iki gitaramo cye ni; Simon Kabera, Healing Worship Team, Alarm Ministries, Heman worshipers international, True Promises Ministries, Kingdom of God Ministries, Ben & Chance na Mpundu Bruno. Kwinjira muri iki gitaramo ni 10,000 Frw muri VVIP, 5,000 Frw muri VIP ndetse na 3,000 Frw mu myanya isigaye yose. Icyakora ngo n'abadafite amafaranga bazabemerera binjire dore ko abateguye iki gitaramo bateganya kwinjiza abantu 200 bazaba badafite amatike.

Twabajije Muhumure Confiance impamvu yatumiye Prophet Sultan mu gitaramo cye, adutangariza ko yamutumiye nk'umubyeyi we mu buryo bw'umwuka dore ko kuri ubu asigaye asengera mu itorero Zeal of the Gospel church rikuriwe na Prophet Sultan. Yanavuze ko yemera ijambo rimurimo. Yabwiye Inyarwanda.com ko yageze muri iri torero umwaka ushize mu kwezi kwa Gicurasi. Asobanura neza impamvu yatumiye Prophet Sultan yagize ati: "Namutumiye kugira ngo avuge ubutumwa bwiza, hanyuma abakizwa bakizwe, dukomeze."


Prophet Sultan Eric yateguje abazitabira iki gitaramo ko hazabano no guhanura

Prophet Sultan Eric ni izina ryamenyekanye mu Rwanda kuva muri 2016 aho uyu mupasiteri yahanuriraga abantu babanje kwishyura icyo we yise 'Ituro ry'umuhanuzi'. Abashyitsi yabacaga 20,000 Frw, abasangwa bakishyura 10,000 Frw. Ni ibintu bitavuzweho rumwe n'abanyarwanda batandukanye, icyakora bamwe mu bakristo be bavuze ko bamufata nk'umuhanuzi w'ukuri Imana yoherereje u Rwanda. Ku bantu bafite amatsiko yo kumenya niba Prophet Sultan acyishyuza abo ahanurira, ntimuzacikwe n'inkuru yacu itaha. 


Igitaramo Muhumure Confiance yatumiyemo Prophet Sultan






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwe5 years ago
    Ni ibyigiciro gikomeye kuba muri iyi concert,birashimishije kuzumva ubutumwa bwiza mundirimbo cyane cyane ubutumwa bwiza bw'umugabo usize sultan Eric.
  • sonia5 years ago
    Imana ishimwe kubwiki gitaramo abantu benshi bazumva ukuri kandi bumve ubutumwa bwiza bw"ukuri nigitaramo cyo kutaburamo.
  • Alex5 years ago
    Tuzaba duhari
  • Diane5 years ago
    Imana Ishimwe kubw iki giterane n ubuntu bwo gushinkfa imana ko tugihagaze turi bazima. Pst Sultan ndamwemera kubwubutumwa bw imbaraga afite muri we. Na confy, turi ready gusirimba....
  • Amazon's Ndahiro clement5 years ago
    Confiance warakoze gutegura iki giterane, kdi n iby'Igiciro kuba tuzaba turi kumwe na Prophet Sultan Eric...ndamuzi..ubuzima bwanjye n abanjye bwarahindutse nyuma yo guhura nawe! Peace&Blessings be upon him!
  • Paul G5 years ago
    iyi tariki ya 17 Gashyantare 2019 itinze kugera rwose ubundi tukaramya Imana tukanahabwa umugisha binyuze mu magambo yuzuye ubwenge tuzavugwaho n'umuhanuzi Imana yahagurukije muri iki gihe Prophet Sultan Eric. Ubuzima bwanjye bwarahindutse ndetse nabaye umunyabwenge cyane kubera kwigishwa na we , ni yo mpamvu n'iyi concert ngomba kuyibonekamo 100%. Muzaze murebe ibyo amaso yanyu atigeze abona , mwumve ibyo amatwi yanyu atigeze yumva
  • Emmanuel isingizwe juru 5 years ago
    Imana ishimwe ko Umuhanuzi Sultan Eric yavutse. URwanda nabatuye isi muri Rusange turahirwa ( Yakoze ibikomeye (yaraturenganuye/ yaradukijije/yaradutabaye/yaraturuhuye).Dufite Umunezero mwinshi kuko Imana yaduhaye Impano ikomeye (Sultan) Amahoro nimigisha bimubeho.Murahirwa mwe muzaba mu gitaramo atumiwemo kuko ubuzima bwanyu buzahinduka completely.
  • Ribanje Leonard5 years ago
    Nejejwe no kubona ayo matsinda aririmbira Imana muburyo bwokuyiramya biyikora kumutima hamwe n'umuhanuzi Imana yatumye ngo abere isi urumuri ariwe Prophet Sultan Eric. Uwo munsi utinze kugera
  • J. Baptist5 years ago
    "Namutumiye kugirango aze avuge ubutumwa bwiza" Iki nicyo kizatuma nza kuko ndabukeneye ndetse cyane. Nabwira umuntu wese ushaka gukira cg kubohoka nukuri aze twumve icyo Imana ivuga. Ntuzemere ko ubarirwa inkuru ngwino ubyiyumvire kuko ubabaye niwe ubanda urugi.
  • Carine 5 years ago
    Iki gitaramo kinteye amatsiko we,sinjye uzarota kigeze,aho tuzaba turi kumwe n umuhanuzi w Imana y ukuri,n abahanzi bahimbaza Imana
  • Billionaire Emmanuel batteur 5 years ago
    Imana ishimwe kubwiki gitaramo "nishimiye iminduka indasazwe izambaho kubuzima bwanjye, nihuje nubuntu bwose Amen
  • Linkon Paul5 years ago
    Imana Ishimwe cyane kubwuyumunsi kuko kumva ijambo rimwe gusa riturutse mukanwa ka Prophète Sultan Eric Amahoro ni miryisha bimubeho Ijambo rimwe gusa Kuwizera rirahagije kuba ryahindura ubuzima bwe byiteka Yakijije benshi Za sida 'Cancer zitandukanye ubumuga bunyuranye Afasha benshi batandukanye Binyuze mwijambo ryukuri no mubutunzi bwibifatika ndamuzi cyane Nshimishwa nokumwumva
  • Merci uwiduhaye5 years ago
    Wow nibyiza peeee mukomeze mukore umurimo wuwiteka.
  • mugabo peter5 years ago
    Eric sultan rwose afite indi Mana asenga .nihehe bibilia igaragaza umuntu ukorera Imana watinyukaga kubwira abantu ko ibyaha ntacyo bitwaye Imana? ni intumwa ya satani.
  • Gloriose5 years ago
    Imana Ishimwe ko Yemeye ko iki gitaramo kiba harimo n'Umukozi Wayo w'Ukuri, Umuhanuzi Ukomeye niby',igiciro kinshi kuba aho Ari, nta kabuza abatuye isi bamenya Yesu ko yaje gukiza abantu ibyaha binyuze muri we, bazamenya Imana uko Iri binyuze muri we, nanjye sinari nyize ariko yamfashije kuyimenya uko Iri. Amahoro n'Imigisha Bimubehoimubeho
  • bosco emmy5 years ago
    ibitajyanye ni ibyo.simon kabera abwiriza abantu KWIZERA kubabarirwa no kwihana,naho sultan yigisha abantu gusa kubabarirwa(forgiveness) ndetse ntatinya kugaragaza ko ibyaha ntacyo bitwaye.rero nkumuntu ufite amakuru afatika nuko simon kabera atazitabira iki gitaramo murwego rwo kutanduza izina rye. umwijima n'umucyo ntibibana
  • Mukristo 5 years ago
    Sultan umukozi wa Satani, igikoresho cy'ukuri cya Satani. Wa mugabo bo twarahuye turaziranye. Wanyibwiriye ko ibyo ukora n'ibyo uvuga ubihabwa n'umu maitre ko ariwe uguha imbaraga, ndetse ko ariyo mpamvu uca amafaranga kuko ngo igice kimwe ukimuha, andi akaba ayawe. Wananyibwiriye ko niba nshaka naguha amafaranga ukampa kuri izo mbaraga ngo ukambere maitre. Mwa bantu b'Imana mwe muzageza he guhera mu rungabangabo, ubu uyu mukozi wa Satani niwe mutumiye Ese ntimuranasobanukirwa ko ubuhanuzi n'ibitangaza byose bidaturuka ku Mana. Ndababaye. Kuvanga iby'Imana n'ibya Satani. Ubu koko Sultan azahagarara aho Imana Yehova ivugirwa kandi afite indi yimitse. Ndababayeeee. Mbabazwa cyane n'ukuntu ubwoko bw'Imana bupfuye nabi buzize kubura ubwenge n'umwuka wera.





Inyarwanda BACKGROUND