RFL
Kigali

Diamond yasabye Leta ya Tanzania kugira umunsi w’ubukwe bwe ikiruhuko

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/01/2019 20:47
1


Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Tanzania birandika ko umuhanzi ukomeye muri Afurika y’Uburasirazuba, Diamond Platnumz, yasabye Leta ya Tanzania ko umunsi w’ubukwe bwe n’umukunzi we, Tanasha wagirwa umunsi w’ikiruhuko mu gihugu hose.



Diamond yari yatangaje ko azakora ubukwe n’umunya-Kenya akaba n’umunyamakuru, Tanasha Donna, kuya 14 Gashyantare 2019, ku munsi w’abakundanye (Valentine’s Day). Nyuma yaje gutangaza ko byahindutse ku mpamvu yavuze ko ari iz’umuryango; ariko kandi ngo arashaka ubukwe buzasiga amateka ku Isi.

Mu kiganiro yahaye Wasafi TV, Diamond yatangaje ko asanzwe afite abafana benshi, inshuti nyinshi, inshuti magara ndetse n’abo mu muryango biteguye kumushyigikira mu bukwe bwe. Yavuze ko guhindura itariki y’ubukwe bwe na Tanasha byatewe n’uko nyina w’uy’u mukobwa azaba afite akazi ku munsi wa ‘Saint Valentine’ bari kuzakoreraho ubukwe.  

Yagize ati “Impamvu twahisemo guhindura umunsi w’ubukwe bwacu n’uko Mama wa Tanasha azaba afite akazi ku munsi wa Saint Valentine. Kandi ntabwo nshaka ubukwe buciriritse, bishobotse guverinoma ya Tanzania umunsi w’ubukwe bwanjye yawemeza nk’umunsi w’ikiruhuko”.

Yavuze ko abakobwa bose bashwanye bahora mu ntambara y’amagambo ku mbuga nkoranyambaga ariko ngo Tanasha aratuje kandi yiteguye gukora ubukwe.  

Ati “Nkunda Tanasha kandi nawe arankunda. Arakuze ntabwo afite umuco wo gushwanira ku mbuga nkoranyambaga nk’abo nakundanye na bo. Ari mu rukundo, afite ikinyabupfura kandi ntabwo akurikiye ibintu. Ntawo ari kumwe nanjye kubera amafaranga ahubwo ni urukundo.”

Yongeyeho ko Tanasha yabasha kwigurira buri kimwe cyose ashaka, kuko ngo Nyina abarizwa muri Belgium se agatura mu Butaliyani, ku buryo ngo uyu  mukobwa adafite ‘inzara y’amafaranga’.

Diamond yemeje ko agifite gahunda yo gukora ubukwe na Tanasha muri 2019.

Diamond yemeje ko we na Tanasha bamaze kunononsora umushinga w’ubukwe, igisigaye ari itariki y’ubukwe. Yavuze ko agihagaze ku cyemezo cyo kurushinga muri uyu mwaka w’2019.

Ati “Ndacyiteguye rwose gukora ubukwe muri uyu mwaka w’2019. Twagombaga gukora ubukwe tariki 14 Gashyantare 2019 ariko twabyigije imbere.”

Yavuze ko ubukwe bwe buzitabirwa n’abantu batandukanye, abahanzi n’abandi barimo umuraperi William Leonard Roberts II [Rick Ross] ndetse n’abandi bahanzi bagiye bakorana indirimbo.

Ati “Ndashaka ko buzaba ari ubukwe bumeze nk’ubw’ibwami. Ndabyizeye nzabikora kubera urukundo rw’abafana. Guverinoma ya Tanzania irankunda kandi n’abantu baranshyigikiye. Buri muntu ahora yifuza kumbona. Ariko nyine hari ikintu nzakora ku munsi wa ‘Saint Valentine’

Mu minsi ishize ni bwo Diamond yatangaje ko agiye guha akazi umukunzi Tanasha kuri Wasafi Tv. Tanasha usanzwe ari umunyamakuru kuri NRG Radio, yakundanye n’uyu muhanzi guhera mu mwaka ushize.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tango5 years ago
    Nindw wakubeshyeko iburayi haba amafaranga mwa?se wabona akora mu mirima na nyina akaba akoropa.iyo baza kuba bayafite aba abana nabo ntaze kwirirwa acezereza amafaranga muri kenya.





Inyarwanda BACKGROUND