RFL
Kigali

NYAMATA: Ndacyayisenga Ally niwe wacyetswe mbere mu bakinnyi ba Bugesera FC bacyekwaho kurya ruswa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/01/2019 20:28
0


Ndacyayisenga Ally umukinnyi ushobora gukina inyuma ku ruhande ndetse akaba amenyerewe akina mu mbavu z’ikibuga muri Bugesera FC kuri ubu yahagaritswe igihe kitazwi muri iyi kipe ashinjwa kuba yarabimburiye abandi kwakira ruswa y’Amagaju FC akabatsinda igitego 1-0.



Tariki ya 7 Mutarama 2019 ni bwo Bugesera FC yatsinzwe n’Amagaju FC igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 13 wa shampiyona wakagombye kuba warakinwe Ku Cyumweru tariki ya 6 Mutarama 2019. Ndikumana Tresor kapiteni w’Amagaju FC ni we watsinze iki gitego ku munota wa 39’.

Nyuma y’uyu mukino, abayobozi b’ikipe ya Bugesera FC banze kwemera ko Amagaju FC yabatsinze abarusha ahubwo bahise batangira iperereza nyuma yo kwakira amakuru ko Amagaju FC yaba yaciye mu bakinnyi ba Bugesera FC akabapfumbatiza amafaranga bityo bakagabanya ishyaka bari bafite mu kibuga.

Nyuma yo gutangira iperereza, Ndacyayisenga Ally wari wakinnye uyu mukino ari myugariro uca ibumoso yahise ahagarikwa igihe kitazwi kuri ubu akaba atemerewe kugera mu bikorwa byose by’ikipe ya Bugesera FC mu gihe kitazwi nk’uko Sam Karenzi umunyabanga mukuru w’iyi kipe yabyemereye INYARWANDA.

“Twamuhagaritse. Hari amakuru tugishakisha ahagije tukabona kumenya igihe tumuhagarika cyangwa tukamusezerera kimwe n'abandi twasanga barafatanyije. Hari amakuru dufite ko habayeho ruswa ku mukino w'Amagaju FC. Ntabwo byarangiye turacyakurikirana”. Karenzi


Sam Karenzi umunyamabanga w'ikipe ya Bugesera FC

Mu kiganiro yagiranya na INYARWANDA, Ndacyayisenga Ally avuga ko atigeze afata amafaranga y’Amagaju FC n'ubwo ngo intumwa z’Amagaju FC zari zimaze iminsi mu Karere ka Bugesera zireshya abakinnyi ndetse nawe akaba yarahuye nabo agahita abimenyesha Seninga Innocent.

Ndacyayisenga yatangiye agira ati “Ku wa Gatanu ubwo umutoza wacu yari yagiye i Kigali gukina umukino w’abanyamakuru na FERWAFA naramuhamagaye nshaka kumubwira ko hari abantu bari i Nyamata bari gushakisha abakinnyi ngo babahe amafaranga ngo bazitsindishwe. Naramutegereje agarutse i Nyamata arampamagara mubwira ko abagabo bari bari ku myitozo yacu nababonye bavuga ko bafite amafaranga bashaka guha abakinnyi ngo babaheshe amanota atatu”.

“Umutoza (Seninga Innocent) yarambwiye ngo nimbabwire baze hanyuma nibamara kuhagera ngo nawe arahita azana abashinzwe umutekano tubafate babafunge. Nyuma twaje kubireka kuko bashakaka njyewe (Ndacyayisenga), Nzigamasabo Steve, Nimubona Emery na Muhire Anicet. Twaje kubireka kubahamagara ngo baze ahubwo baduhamagaye tubabwira ko bitakunda”. Ndacyayisenga


Ndacyayisenga Ally mu kirere ubwo Bugesera FC yakinaga n'Amagaju FC

Ndacyayisenga avuga ko ubwo Bugesera FC yari igeze mu karere ka Kirehe aribwo amakuru yatangiye kuvugwa ko abayobozi b’ikipe ya Bugesera FC batumva ukuntu batsinzwe n’Amagaju FC kandi ko bigomba gusobanuka.

Nyuma ngo ni bwo ikipe ya Bugesera FC yagarutse i Nyamata bikaba ngombwa ko ahamagarwa na Gahigi Jean Claude perezida w’ikipe agahita amubwira ko ashinjwa kurya ruswa kandi ko bagiye kumuhagarika.

Ndacyayisenga Ally avuga ko ngo yaje kubazwa na Sam Karenzi umunyabanga w’ikipe impamvu ikibazo cya ruswa atahise akibwira ubuyobozi bukuru ahubwo akabinyuza ku mutoza. Uyu musore avuga ko yashubije ko atari guhita abibwira undi muntu uretse umutoza bahorana mu buzima bwa buri munsi.

“Njyewe nabahaye ingingo zose mbereka ukuri ko ntigeze nakira amafaranga kandi ko iyo nshaka kuyarya mba narafashe ngaceceka ntibinamenyekane. Narabasobanuriye mbabwira ko nkurikije uburyo nari nkennye nari kuyafata ngaceceka andi nkayaha abo bifuzaga ko twagabana, baje kubyanga bambwira ko bampagaritse”. Ndacyayisenga

Ndacyayisenga avuga ko intumwa z'Amagaju FC zari zifite ibihumbi 500 by'amafaranga y'u Rwanda (500,000 FRW) bakavuga ko bari kubanza kubaha ibihumbi 250 (250,000 FRW) andi bakayabaha nyuma y'umukino. 'Gusa ngo banze kuyafata nubwo banatsinzwe umukino.


Ndacyayisega Ally avuga ko ababazwa no kumva bamugerekaho amafaranga atafashe

Nyuma y’imikino 15, Bugesera FC iri ku mwanya wa cumi (10) n’amanota 18 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.


Muri uyu mukino Ndacyayisenga Ally (12) yari yakinnye inyuma ibumoso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND