Kigali

Sunrise FC yatsinze APR FC, Baboua Samson azamura umubare w’ibitego

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/01/2019 17:53
3


Ikipe ya Sunrise FC yatsinze APR FC ibitego 3-2 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa karindwi (7) wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Nyagatare. Sunrise FC yagumye ku mwanya wa gatanu n’amanota 25 ku rutonde rw’agateganyo.



Baboua Samson rutahizamu w’ikipe ya Sunrise FC yatsinze ibitego bibiri (5', 89’) mu mukino ahita agira ibitego birindwi (7) ku rutonde rw’abakinnyi basobanukiwe no kureba mu izamu. Igitego kindi cya Sunrise FC cyatsinzwe na Uwambazimana Leon ku munota wa 51’.

Baboua Samson yagejeje ibitego birindwi (7) muri shampiyona

Ibitego bibiri bya APR FC byatsinzwe na Hakizimana Muhadjili (37’) na Nshuti Dominique Savio (68’). Sunrise FC yari imaze imyaka ine (4) idatsinda APR FC kuko byaherukaga kubaho tariki 17 Gicurasi 2015. Igice cya mbere cyatangiranye amahire kuri Sunrise FC kuko ku munota wa gatanu (5’) ni bwo Baboua Samson yafunguye amazamu ku mupira yahawe na Kavumbagu Junior.

Iki gitego cyaje kwishyura na Hakizimana Muhadjili ku munota wa 37’ nyuma y'uko Kavumbagu Junior yari ananiwe gutera umupira akiza izamu bikarangira usanze Hakizimana wari uhagaze neza. Igitego cya kabiri cya Sunrise FC cyaje ku munota wa 51’ gitsinzwe na Uwambazimana Leon bita Kawunga bivuye ku mupira yashyize ku mutwe uvuye kwa Moussa Ally Sova wari uteye koruneri. 

Igitego cya kabiri cya APR FC cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio ku munota wa 68’ w’umukino. Baboua Samson yatsinze igitego cya gatatu cya Sunrise FC ku munota wa 89’ w’umukino ahita yuzuza ibitego birindwi (7) muri shampiyona.


11 ba APR FC babanje mu kibuga i Nyagatare

Ni umukino ikipe ya Sunrise FC yari ifite guhera mu gice cya mbere kuko wabonaga bahana neza kurusha uko APR FC yabonanaga bitewe n’uburyo ikibuga cya Sunrise FC giteye. Uku kutabona uburyo abakinnyi ba APR FC bagenzura umupira byaje kugenda bibyara amakosa kuko Rusheshangoga Michel na Buregeya Prince Caldo bakinaga mu mutima w’ubwugarizi bahakuye amakarita y’umuhondo bikiri mu gice cya mbere. 

Nyuma gato mu gice cya kabiri ni bwo na Nshimiyimana Amran yaje guhabwa indi karita akoreye ikosa kuri Kavumbagu Junior. Gusa Kavumbagu nawe yaje guhabwa ikarita y’umuhondo mu minota ya nyuma y’umukino (86’) ku ikosa yakoreye Nshuti Dominique Savio.


Bisengimana Justin umutoza wa Sunrise FC yakoze amateka yo gutsinda APR FC nyuma y'imyaka ine

Byiringiro Lague yaje gusimburwa na Issa Bigirimana ku munota wa 63’ nyuma y'uko Jimmy Mulisa yari amaze kubona ko uyu musore nta kintu ari gufasha cyane mu busatirizi bwa APR FC. Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC yaje kugira ikibazo ku kaguru asimburwa na Nizeyimana Mirafa 74’.


Ombolenga Fitina ntabwo yabashije gufasha APR FC kwivana i Nyagatare mbere yo kujya muri Serbia

Hakizimana Muhadjili yasimbuwe na Mugunga Yves ku munota wa 80’ w'umukino nyuma yo kubona ko amaze kunanirwa nyuma yo kuba yatsinze igitego. Muri iki gice cya kabiri, ikipe ya APR FC yakomeje gusatira icungira cyane ku mipira miremire ariko Sunrise FC ikomeza kwihagararaho ku kibuga cyayo. Gusa APR FC nk’ikipe ikomeye yaje kubona igitego cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio ku munota wa 68’. Nzayisenga Alex yasimbuye Kavumbagu Junior. APR FC iraguma ku mwanya wa mbere n’amanota 35 mu mikino 15.


Ubwo APR FC yishyushyaga i Nyagatare

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Sunrise FC XI: Itangishatse Jean Paul (GK,1), Nzayisenga Jean D’amour(22), Niyonshuti Gad Evra(3), Rubibi Bonk(4), Niyonkuru Vivien(15), Uwambazimana Leon(6), Sinamenye Cyprien (16), Kavumbagu Junior(19), Babuwa Samson(17), Eric Mambo Emmanuel(13), Moussa Ally Sova (C,10).

APR FC XI: Kimenyi Yves (GK,21), Nshimiyimana Amran 5, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C,7), Byiringiro Lague 14, Sugira Ernest 16, Buregeya Prince Caldo 18, Rusheshangoga Michel 22, Imanishimwe Emmanuel 24, Ombolenga Fitina 25 na Nshuti Dominique Savio.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric.RIZINJIRABAKE5 years ago
    APPER.INDAJENABI.KABISA.ARIKO.NARIBI.TUYIRINYUMA.!!
  • gikundiro5 years ago
    And, what had to happen finally happened, ineluctable ! Nta na rimwe umuswa nka Umulisa, yatsinda Justin Bisengimana, umutoza umurusha ubwenge, unamurusha na License. Kubera impamvu situmvikana, kandi ziteye isoni ; ngo umutoza ufite License B, na yo bivugwa ko yashuguritse muli Zambia, ngo niwe ukwiriye gutoza Champion Team nka Apr Fc ? Umutoza uzi icyo akora, ugira ubwenge na buke cyane, yarunda mo aba strikers gusa, yibwira ko ari bwo buryo yabona intsinzi ; azi neza ko igihe icyo aricyo cyose, Baboua Samson yamubona mo igitego. Najyaga mbona ko muli Apr Fc hari a glaring gap, indescribable ineptitude ; ko wenda they’ll have had a burst of conscience and lucidity ! I now realize that there’s no longer any lucidity in Apr Fc Management and Coaching Staff, they became zombies ; even mummies are something altogether different ! None, ku nyungu ya Rwandan Football, bavuye mu nzira, bakareka ababishoboye baga tabara Apr Fc
  • MUKESHIMANA ERIA5 years ago
    APR YACU IRIKUTUBABAZA NIZANE UMUTOZA USHOBOYE





Inyarwanda BACKGROUND