RFL
Kigali

Bwa mbere i Karongi ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu hagiye kubera Silent Disco

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/01/2019 14:06
0


Mu Rwanda bimwe mu birori biharawe ni Silent Disco, ibi birori bihuruza imbaga y'abakunzi ba muzika baba bagiye kumva umuziki baba bacurangirwa n'aba Djs bakomeye ariko bumvira umuziki muri 'Ecouteurs', kuri ubu iki gitaramo giteganyijwe kubera mu mujyi wa Karongi ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu ahazacurangira aba Djs bakomeye hano mu Rwanda.



Ibi bitaramo bikunzwe bikomeye cyane mu mujyi wa Kigali ahasanzwe hakunze kubera ibi bitaramo, kuri ubu byajyanywe mu mujyi wa Karongi, ahagiye guhurira aba Djs bakomeye mu Rwanda. Ni ubwa mbere ibi birori bigiye kubera mu mujyi wa Karongi cyane ko bikunzwe mu mujyi wa Kigali ariko abantu benshi bibazaga impamvu indi mijyi yacikanwe.

Silent Disco

Gahunda y'ab'i Karongi...

Muri iki gitaramo gitegerejwe tariki 16 Gashyantare 2018 muri Delta Resort Hotel hitezwe  aba Djs barimo Dj Miller, Dj Marnaud, Dj Toxxyk, Dj Anita Pendo, ndetse na Dj Mupenzi bazaba basusurutsa abakunzi ba muzika i Karongi. kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari amafaranga ibihumbi bitanu by'amafaranga y'u Rwanda (5000frw) ku muntu umwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND