Kigali

Miss Rwanda 2019: Higiro Joally (Nimero 15) yasezerewe mu irushanwa bagenzi be basuka amarira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/01/2019 22:35
5


Ku mugoroba w'iki cyumweru tariki 20 Mutarama 2019 ni bwo umukobwa wa mbere muri 20 bari mu mwiherereo i Nyamata yasezerewe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 rigeze ahakomeye dore ko habura iminsi mbarwa hakamenyekana nyiri ikamba ry'uyu mwaka.



Higiro Joally watorerwaga kuri Nimero 15 ni we wasezerewe rugikubita. Abaye uwa mbere mu bakobwa batanu bagomba gusezererwa mbere y'uko haba Final izatorerwamo Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2019. Amatora y'umunsi wa mbere yo kuri iki Cyumweru y'abatoye bakoresheje SMS, yarangiye Higiro Joally ari ku mwanya wa 14 n'amajwi 896. Icyakora ntiyagize amahirwe yo gukomeza mu irushanwa.


Ku mugoroba w'iki cyumweru, abakobwa bose uko ari 20 bari mu mwiherero i Nyamata kuri Golden Tulip Hotel basabwe n'abategura irushanwa rya Miss Rwanda kuzinga ibikoresho byabo byose mbere y'uko hatangazwa umukobwa wasezerewe. Ibi bisobanuye ko uwasezerewe yahise ataha iri joro dore ko atari yemerewe kurara muri Bootcamp.


Higiro Joally yamaze gusezererwa

Higiro Joally winjiye muri Miss Rwanda 2019 ari mu bakobwa bahagarariye Intara y'Uburasirazuba, ni we weretswe umuryango ku ikubitiro muri iri rushanwa ry'ubwiza, abimburira bagenzi be bane nabo bagomba gusezererwa. Mu bakobwa 19 bagumye mu irushanwa harimo 13 bitwaye neza kurusha abandi mu kizamini bahawe kuri iki cyumweru ndetse no mu byo bamaze iminsi bigishwa mu mwiherero, hakiyongeraho abakobwa 5 barokowe n'amajwi menshi bafite mu matora ari kubera kuri telefone mu buryo bwa SMS ndetse n'umukobwa umwe (Nimero 23) wahawe amahirwe n'abakobwa bari mu mwiherero.


Nimero 23 yahawe amahirwe na bagenzi be, Nimero 15 ahita asezererwa gutyo

Mu ijambo rye Higiro Joally yashimiye abanyarwanda bamushyigikiye anavuga ko azakomeza kuba inshuti na bagenzi be bahataniraga ikamba. Yagize ati "Kimwe nabwira abanyarwanda, barakoze kunshigikira, barakoze gukomeza kunkurikira, na bagenzi banjye ndacyabakunda kandi tuzakomeza tube inshuti." Yahise abwirwa ko agomba gusohoka akajya mu modoka igomba kumugeza iwabo. Ubwo Joally yavugaga iri jambo, wabonaga ashize amanga rwose, gusa bagenzi be batari bacye bagaragaye barimo gusuka amarira bitewe n'agahinda batewe n'uburyo mugenzi wabo yasezerewe.

REBA HANO UKO HIGIRO JOALLY YASEZEREWE BAGENZI BE BAGASUKA AMARIRA


Ubwo Higiro Joally yari aherekejwe kugira ngo asubire iwabo

Twabibutsa ko kuva kuri iki cyumweru kugeza ku wa Kane, buri munsi hazajya hasezererwa umukobwa umwe. Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2019 azamenyekana tariki 26 Mutarama 2019 mu birori bizabera i Rusororo mu Intare Conference Arena. Umukobwa uzambikwa ikamba azasimbura Miss Iradukunda Liliane umaze umwaka umwe yambaye iri kamba rihabwa umukobwa uba wahize abandi mu; Uburanga, Umuco n'Ubwenge.


Abakobwa bose bari basabwe kuzinga utwabo mbere y'uko hatangazwa uwasezerewe


Imodoka yajyanye Higiro Joally wasezerewe mu irushanwa

REBA HANO IMIGABO N'IMIGAMBI YA HIGIRO JOALLY








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UWASE NELIA6 years ago
    IHANGANE WENDA UBUTAHANIWOWE KOMERARERO NUCIKE INEGE TURAGUSHYIGIKIYE
  • Habimana Eugene6 years ago
    Icyo dusaba abategura miss Rwanda nuko baha agaciro icyo rubanda bifuza kugirango irushanwa rikomeze gukunwa nabantu benshi.
  • alin6 years ago
    dore uko amakamba azahabwa: miss rwanda abakobwa babiri ndabaha amahirwe, nkurikije phyisic nuko bitwara:( anitha gaju, uwase sangwa odile) taille ni sawa miss photogenic( claudine muyango) miss heritage( josiane mwiseneza) miss popularity ( josiane mwiseneza) miss congeniality ( NIsha bayera) mubisonga ndaha amahirwe( nimwiza meghan, muyango claudine, tuyishime cyiza vanessa, nisha bayera)
  • Damien bizimana6 years ago
    Mwiseneza josiane turamushyigikiye 💯,tuzakugwa inyuma means w'ikarongi.ni zahabu twiherewe na RUGIRO.courage songa mbere....
  • Clemy6 years ago
    Ibi bintu nabonye bitari clear.muba mugomba kutwereka nabo batambutse uko bakoze natwe tukemera ko nta mwana w urwanda uzize ubusa.ikindi ukuntu musezerera umwana umwe umwe biri ridiculous.kuko ntago numva icyo abo batanu basihotse muri boot camp bagabanya kuri depenses cyatuma mutihangana ngo basezererwe rimwe kuri final.nabonye arukubabaza kuko aruwagiye aba ababaye uburyo asohitsemo arumwe nabasigaye nuko bibasigira agahinda.muge mubanza mutekereze effect k umpindura matwara muba muviye kuzana n inyungu zayo.naho ubundi biri injuste ibyo mwazanye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND