Gisele Shema Uwineza uvuga ko aryohewe cyane no kuba akijijwe ni umuhanzikazi mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho yiyemeje gukoresha impano yahawe yo kuririmba ku bw’inyungu z’ubwami bw’Imana.
Gisele Shema
Uwineza ni umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko, akaba asengera muri Assemblies of
God Kimihurura. Kuririmbira Imana abifatanya n’ubuzima bw’ishuri dore ko yiga i
Huye muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa gatanu wa ‘Pharmacy’. Yabwiye
Inyarwanda ko kuririmba yabitangiye akiri umwana. Ati: Kuririmba
nabitangiye cyera nkiri muto mfite nka 8 years (imyaka 8 y'amavuko). Mfite indirimbo nyinshi ariko
hanze hamaze kugera imwe yitwa INZIRA N'UKURI.
Inyarwanda.com yamubajije impamvu yayobotse inzira yo kuririmbira Imana adusubiza ko yasanze ari impano yahawe n’Imana kandi akaba atagomba kuyipfusha ubusa. Yunzemo ko agomba gukoresha impano yo kuririmba yahawe ku bw’inyungu z’ubwami bw’Imana. Ati: “Impamvu ndirimba ni uko namenye ko biri mu byo mpamagarirwa mu buzima bwanjye kandi n'Imana ikaba yarampaye impano yo kuririmba numva ngomba kuyikoresha ku bw'inyungu z'ubwami bw'Imana.”
Gisele Shema Uwineza avuga ko abahanzi afatiraho icyitegererezo ari benshi, gusa ngo abo akunda cyane ku isonga harazaho Tasha Cobbs. Yagize ati: “Mu kuririmba mfite aba role models benshi ariko cyane cyane nkunda gukurikira Tasha Cobbs na Zaza.” Abajijwe ibikorwa ateganya gukora muri uyu mwaka yagize ati: “Uyu mwaka ndumva nzashyira hanze ibihangano byanjye maranye igihe kinini mbitse ndetse Imana nishoboza album izaba yarangiyre uyu mwaka.”
Gisele Shema arifuriza abantu gusogongera kuri Yesu Kristo
N'ubwo amaze kwandika indirimbo nyinshi, kuri ubu uyu muhanzikazi Gisele Shema Uwineza amaze gushyira hanze indirimbo imwe yise ‘Inzira n’ukuri’. Twmubajije impamvu yamuteye kuririmba iyi ndirimbo adusubiza agira ati: “Impamvu naririmbye Yesu ni inzira n'ukuri byari bigendeye icyo gihe ku bihe nari ndimo nibutse ko amaraso ya Yesu Kristo ari ryo rembo ryonyine ryo kugera ku Mana Data ndetse no ku bugingo buhoraho.”
Yunzemo ko aryohewe cyane no kuba akijijwe kuko aba yuzuye amahoro n’umunezero. Ati: Numva ndyohewe no kuba nkijijwe kuko mba nuzuye amahoro n'umunezero. Nayiririmbiraga Yesu mushima ariko kandi n'abazayumva mu gihe cyo kuramya Imana ijye ibafasha ndetse abantu bose muri rusange mbifuriza gusogongera kuri Yesu Kristo.”
TANGA IGITECYEREZO