Karongi Tour ni igikorwa cy'ivugabutumwa itsinda rya Trinity Worship Center ryakoreye mu karere ka Karongi mu ntara y'uburengerazuba. Iki gikorwa cyabaye mu mpera z'icyumweru dusoje gisiga imitima ya benshi ihembutse.
Ni igikorwa Trinity Worship Center bakoze tariki 6 Mutarama 2019. Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA Peter MUGWANEZA uyobora itsinda Trinity Worship Center ryo mu Itorero rya EPR yatangaje ko iki gikorwa cy'ivugabutumwa bagitekereje mu rwego rwo kwagura umurimo w'Imana biyemeje kugeza kure hashoboka.
Peter MUGWANEZA uyobora Trinity Worship Center
Umuyobozi wa Trinity Worship Center akomeza avuga ko iki gikirwa cyagenze neza cyane kurenza uko babitekerezaga dore ko
nk'ubwitabire bw'abanyamuryango b'iri tsinda basagaga 67 ukongeraho n'abantu benshi b'i Karongi bitabiriye iki giterane.
Bitewe n'uko abanyakarongi bari bategereje Karongi Tour byabaye ngombwa ko igitaramo gikomerezaho nta karuhuko kabayeho kuko abakristo bahisemo kuguma ku rusengero ntibataha mu ngo zabo ngo bagaruke nyuma ya saa sita nk'uko bimenyerewe.
Pastor wo muri Paroisse yabereyemo Karongi Tour
Abayobozi b'Itorero rya EPR muri Paroisse ya Kibuye aho Trinity Worship Center yari yasuye batangaje ko bakozwe ku mutima no kuba mu Rwanda
hose ari bo iri tsinda ryahisemo kuzanira ibyo byiza.
Habayeho gufashwa mu buryo bukomeye
Bamwe mu bahawe ubwisungane mu kwivuza
KARONGI TOUR ni igikorwa cyanaranzwe no kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ku baturage bo muri ako gace bagera kuri 14,igikorwa cyakoze ku mutima abo baturage batishoboye batoranyijwe. Trinity Worship Center izwi cyane ku bihangano bitandukanye byo guhimbaza Imana. Indirimbo iheruka gushyira ahagaragara yitwa Isegonda.
KANDA HANO WUMVE 'ISEGONDA' YA TRINITY WORSHIP CENTER
By our reporter
TANGA IGITECYEREZO