RFL
Kigali

Pastor Papane agiye kugaruka mu Rwanda; Shira amatsiko kuri gahunda iremereye imuzanye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/01/2019 16:20
0


Pastor Papane umuhanzi w’umunya Africa y’Epfo werekanye ubuhanga bw’ikirenga mu kuririmba no kubyinira Imana mu gitaramo yatumiwemo mu Rwanda na Ada Bisabo Claudine cyabaye mu mpera za 2018, kuri ubu agiye kugaruka mu Rwanda.



Pastor Papane Bulwane agiye kugaruka mu Rwanda guhigura umuhigo yasize ahize imbere y’imbaga y'abantu bari bitabiriye igitaramo cya Ada Bisabo Claudine cyabaye tariki ya 23 Ukuboza 2018 kikabera muri Kigali Serena Hotel. Ibyatumye yemeza kugaruka mu Rwanda ni uko yasanze hari impano mu bahanzi n’abacuranzi b'abanyarwanda gusa bakaba bakeneye gufatwa ukuboko kugira ngo bazamuke mu yindi ntera.

Papane Bulwane

Papane mu gitaramo aherutsemo i Kigali

Asoza kuririmba mu gitaramo "The Evening of Praise" yari yatumiwemo i Kigali yaragize ati “Ndagiye ariko nzagaruka hano. Nzakorana n’aba baririmbyi n’aba bacuranzi kandi nkorere hano muriyi Hotel..." Kuri yi nshuro Pastor Papane arashaka kumenyekanisha abahanzi nyarwanda abifashijwemo na Mugabe Sam umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba n’impuguke muri Event Planning and Management (Certified Event Manager (CEM).

Nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Mugabe Sam ugiye gukorana bya hafi na Pastor Papane, ubwo uyu muhanzi ukomeye muri Afrika y’Epfo no ku mugabane wa Afrika muri rusange azaba aje mu Rwanda azakora amahugurwa y’abahanzi n’amatsinda atandukanye abigisha kuba abanyamwuga ndetse akorane indirimbo n’abahanzi barimo Ada Bisabo Claudine na Bosco Nshuti.

Papane Bulwane

Papane yabaye inshuti n'abanyamuziki bo mu Rwanda

Biteganyijwe kandi ko indirimbo Pastor Papane azakorana na ADA na Bosco Nshuti izafatirwa amashusho mu gitaramo gikomeye kizabera i Kigali tariki 21/07/2019. Ni igitaramo cyiswe ‘The Gospel is my life live recording’. Indirimbo aba bahanzi bazakorana zizamurikirwa mu kindi gitaramo gikomeye kizabera mu mujyi wa Johannesburg muri Afrika y’Epfo (Live Recording).Papane Bulwane

Igitaramo Pastor Papane agiye gukorera mu Rwanda

Abahanzi n’abaririmbyi ba hano mu Rwanda ntabwo bakunze gufatira amajwi n’amashusho mu bitaramo byabo (Professional Live Recording) aho aba producers begeranya ibyuma bikomeye bagatunganya amajwi n’amashusho. Icyakora benshi baba babyifuza, gusa kubera uburyo bihenze cyane usanga benshi batabikora.

Pastor Papane rero agiye gukora iki kintu kidakunze gukorwa n’abanyamuziki ba hano mu Rwanda. Pastor Papane agiye gukorera ikintu gikomeye abahanzi ba Gospel mu Rwanda dore ko ari ku nshuro ya mbere abahanzi ba Gospel mu Rwanda bazurira indege bajya mu gitaramo gikomeye muri Afrika y’Epfo.

Pastor Papane

Pastor Papane (hagati) hamwe na Mugabe Sam (ibumoso) na Mazeze Charles (iburyo) umuyobozi wa Alarm Ministries






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND