Kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukuboza 2018 ni bwo Seninga Innocent yuzuzaga imyaka 39 y’amavuko kuko yabonye izuba kuwa 31 Ukuboza 1979. Uyu munsi wamubereye amateka kuko yawutsindiyeho Police FC, ikipe yahoze atoza 2016-2018.
Kuri iki Cyumweru hasozwaga imikino y’umunsi wa 12 wa shampiyona ari nabwo Bugesera FC yatsindaga Police FC ibitego 3-1 ku kibuga cya Kicukiro. Bugesera FC yafunguye amazamu ku munota wa 21' mbere y'uko Iyabivuze Osée yishyurira Police FC ku munota wa 55'.
Nzigamasabo Steve amaze gufungura amazamu
Samson Irokan Ikecukwu yaje kungamo igitego cya kabiri cya Bugesera FC ku munota wa 67' mbere y'uko Rucogoza Djihad yungamo ikindi ku munota wa 69' ku mupira yahawe na Nsabimama Jean de Dieu umunyezamu wa Bugesera FC wari wagiye mu izamu ku munota wa 12' asimbuye Kwizera Janvier wagize ikibazo cy'urutugu.
Kuba Seninga Innocent yari afite isabukuru, byatumye abakinnyi babimwereka buri uko batsindaga igitego bamusangaga bakamumenaho amazi banaririmba indirimbo zijyanye n’ibi birori “Happy Birthday To You Coach”, Joyeuse Anniversaire Coach” b’ibindi.
Seninga Innocent yasutsweho amazi biratinda
Umukino urangiye, abakinnyi bari bayobowe na Nimubona Emery bita Kadogo cyangwa Ministre de la Defense, bateruye Seninga Innocent bamushyira ibicu bararirimba cyane banamusukaho amazi mu buryo busesuye kuko yanaganiriye n’abanyamakuru abakinnyi bakimusukaho amazi ari nako baririmba dore ko bari banishimiye amanota atatu.
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Bugesera FC kuva mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2018-2019, yabwiye abanyamakuru ko yishimye kuba ku munsi we w’amavuko atsindiye amanota atatu mu mukino usoza umwaka ndetse akaba anatsinze ikipe yahoze atoza akaba aneretswe urukundo n’abakinnyi atoza.
“Wari umukino twari twiteguye neza kuko n’ubusanzwe imikino yose tuyitegura kimwe gusa ikidasanzwe wari umunsi w’isabukuru yanjye. Abakinnyi rero bari banyijeje ko bagomba kumpa impano (Cadeau) inyuze mu manota atatu. Uretse na Police FC, n’iyo twari guhura byari kugorana ko yadutsinda kuko abakinnyi banjye bari bafite ishyaka n’intego idasanzwe. Ni yo mpamvu abantu babonye banyitangira cyane kandi ndabibashimira”. Seninga Innocent
Seninga Innocent ateruwe n'abakinnyi atoza muri FC Bugesera
Seninga Innocent kuri ubu ari gutoza ikipe ya Bugesera FC yagezemo avuye muri FC Musanze yagezemo hagati mu mwaka w’imikino 2017-2018 avuye muri Police FC yatoje kuva mu 2016 kugeza hagati muri 2018. Yageze muri Police FC avuye muri Etincelles FC y’i Rubavu nayo yagezemo akubutse muri Kiyovu Sport. Seninga kandi yatoje ikipe y’Isonga FA.
Dore amwe mu mateka ya Seninga Innocent:
Abahanga mu buzima n’imitekerereze y’ikiremwamuntu bavuga ko iyo mu buzima utagira ibihe byo kubabara cyangwa ngo ugere mu bihe ushobora gukekwa ko wacumuye ku Mana, burya ngo uba warapfuye cyangwa se ufite ikindi kibazo gikomeye.
Reka tuve mu mvugo abahanga bashyize hanze ahubwo twinjire mu bihe byiza umuntu ashobora kugeraho biturutse mu gukora cyane ndetse umusaruro ukagaragarira buri umwe wese ufite ubushake n’umutima wo kubihanga amaso.
Seninga Innocent usigaye utazirwa “Portugal Style” ni umutoza wa Bugesera FC, umwe mu batoza bashobora kuba barageze ku ntego zitari nyinshi ariko zihamya ko ziziyongera kuko ngo burya ako uburiye mu isiza ntuzagategereze mu isakara aha umuntu yavuga ko isiza rya Seninga Innocent rigaragara.
Seninga Innocent ubwo yari muir Police FC 2016-2018
Ku butaka bw’u Rwanda buhuriza hamwe abatoza bavuka imbere mu gihugu, usanga amakipe 11 muri 16 ari muri shampiyona atozwa n’abenegihugu, intambwe ya mbere umupira w’u Rwanda wateye bitandukanye n’imyaka yashize aho byabaga bigoye ko ubuyobozi bw’ikipe bwafata umwanzuro wo gutanga akazi ku benegihugu.
Seninga ni umwe mu batoza b’abanyarwanda bagiriwe icyizere cyo guhabwa ikipe z’imbere mu gihugu ndetse akabasha kwitwara neza bigendanye n’igihe amaze muri uyu mwuga. Uyu mugabo w’imyaka 39, yageze muri Police FC mu mwaka w’imikino 2016-2017 asimbuye Cassa Mbungo Andre wayihesheje igikombe cy’Amahoro mu 2015 atsinze Rayon Sports. Seninga yageze muri ikipe y’abashinzwe umutekano akubutse muri Etincelles FC.
Seninga yabonye izuba kuwa 30 Ukuboza 1979 avukira i Luga mu karere ka Buikwe mu gihugu cya Uganda. Ni mwene Nsengiyumva Francis na Mutumende Marie. Ni umwana wa kabiri mu bana batandatu barimo abakobwa batatu n’abahungu batatu.
Seninga Innocent ubwo yari muri Musanze FC nk'umutoza mukuru
Amashuli abanza yayize kuri Mukingo Primary school (Nyanza) mu ntara y’Amajyepfo, amashuli yisumbuye ayakomereza muri Groupe Scolaire St. Joseph Kabgayi mbere yo kugana mu cyahoze ari kaminuza y’uburezi (KIE) kuri ubu yabaye Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Remera. Muri iyi kaminuza ni naho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu ishami rya ‘Physical Education and Sports’.
Uyu mugabo kuri ubu ugenda yerekana ko yabyize abyumva, yashakanye na Mahoro Sonia bamaze kubyarana abana batatu (umuhungu n’abakobwa babiri) barimo; Seninga Iyumva Anderson Smith na mushiki we mukuru Seninga Shami Gaella n’undi mukobwa baheruka kwibaruka witwa Cyuzuzo Seninga Gabriella Martinez.
Ese Seninga afite izihe mpamyabushobozi mu mwuga wo gutoza?
Kuri ubu Seninga yibitseho impamabumenyi enye (4) mu mwuga wo gutoza umupira w’amaguru, ibyangombwa bidafitwe n’undi mutoza ukomoka mu Rwanda dore ko aheruka no gustindira “CAF License A’ imugira umwe mu batoza ba hano mu Rwanda bashobora kuba bagirirwa icyizere ku mugabane wa Afurika.
Seninga Innocent ubu ni umutoza mukuru wa Bugesera FC
Nyuma yo kurangiza kaminuza mu 2007, FERWAFA yahise imwohereza mu Budage ajyana na Mashami Vincent (Bugesera FC), Habimana Sosthene (FC Musanze) na Thomas Ndanguza aho bakoreye ‘License C’ itangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage (DFB).
Nyuma yo kurangiza ayo masomo, Seninga ntiyigeze ahagarika kwiga kuko mu 2013 yatsindiye ‘Diploma’ ihabwa inzobere mu mupira w’amaguru, icyangombwa yaherewe mu Budage.
Nyuma y’imyaka ibiri (2015) yaje kubona impamyabumenyi y’ikirenga nk’umutoza witabiriye amahugurwa yatangiwe mu kigo cya “International Academy of Sport Science and Technology (AISTS)” kiri i Lausanne mu Busuwisi.
Seninga Innocent ubu ni umutoza wungirije mu ikipe y'igihugu Amavubi
Mu bindi byangombwa uyu mugabo afite harimo icyangombwa yahawe na FIFA mu 2013 biturutse ku mahugurwa yakoreye mu ikipe ya ASEC Mimosas muri Côte d’Ivoire, iyi yaje isanga iyo yakuye i Beijing (China) mu 2011.
Seninga Innocent ahagaze ate mu mwuga wo gukina umupira w'amaguru?
Seninga ashobora kuba atazwi cyane nk’uko wavuga Jimmy Mulisa, Jimmy Gatete na nyakwigendera Hamadi ‘Katauti’ Ndikumana ariko uyu mugabo w’imyaka 39 yakinnye umupira w’amaguru ku rwego rutari ruto dore ko yanakiniye ikipe y’igihugu n’ubwo yasezeye mu mupira w’amaguru bisa naho bitunguranye.
Yatangiye ibya ruhago ubwo yigaga muri Groupe Scolaire St.Joseph Kabgayi ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri aho yari rutahizamu w’ikigo. Iyo utemberana na Seninga mu gice cy’intara y’Amajyepfo mukagera ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya St Joseph akubwira ko atibuka umubare w’ibitego yahatsindiye bitewe n’ubwinshi bwabyo.
Ubwo yari ageze mu mwaka wa kane w’amashuli yisumbuye, Seninga yabengutswe n’ikipe y’abato ya Flash FC (AS Muhanga). Mu 1999 ubwo yari ageze mu mwaka wa gatanu, ku myaka 20 yahamagawe mu ikipe y’igihugu (U-20) yitabiriye irushanwa rya CECAFA ryabereye i Nairobi muri Kenya.
Seninga wari rutahizamu w’iyi kipe, avuga ko mu bakinnyi yibuka bari bakomeye muri iyi kipe barimo Olivier Karekezi, Abdul Sibomana na Nsengiyumva Jean Paul.
Ubwo imikino ya CECAFA yari ihumuje, Seninga yahise azamurwa mu ikipe nkuru ya Flash FC mu mwaka w’imikino 1999-2000. Uyu mugabo avuga ko yazamuwe mu ikipe nkuru ya Flash FC ubwo yari amaze gusigara mu bakinnyi bari batoranyijwe mu kuzakinira ikipe y’igihugu mu irushanwa rya CECAFA y’ibihugu.
Mu mwaka w’imikino 2000-2001 Seninga yasinye mu ikipe y’Intare FC yo mu karere ka Huye aho yahise atangira gukina mu ikipe nkuru. Mu 2001-2002 yahise asinyira Kiyovu Sport aho yahise atangira gukinana na Irambona Masud Djuma kuri ubu utoza AS Kigali.“Navuga ko nazamutse vuba kuko Kiyovu Sport yanguze ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda, amafaranga yari menshi icyo gihe”, Seninga Innocent.
Mu 2002 ubwo yendaga kujya muri kaminuza byabaye ngombwa ko asezera mu ikipe ya Kiyovu Sport kugira ngo ashyire umutima ku masomo n'ubwo nyuma y’umwaka yahise asinya muri Rwandatel FC ikipe yari mu cyiciro cya kabiri. Rwandatel FC yayikinnyemo umwaka umwe mbere yo kugana muri AS Kigali.
Mu 2007 ni bwo yahagaritse gukina umupira w’amaguru ubwo yari arangije kaminuza ni bwo yahise akomeza gahunda yo kwiga ubutoza.
Umwuga wo gutoza kuri Seninga Innocent:
Seninga Innocent yatangiye umwuga w’ubutoza mu 2011 ubwo yatozaga ikipe y’abato ya FERWAFA aho yakoranaga cyane n'abari barasigaye batabashije kujya mu mikino y’igikombe cy’isi cya 2011 cyaberaga muri Mexico mu cyiciro cy’abakinnyi batarengeje imyaka 17.
Nyuma, Seninga yagannye mu cyiciro cya kabiri mu ikipe ya Aspor FC mbere yo kugana mu Isonga FC nk’umutoza wungirije. Mu mwaka w’imikino 2014-2015 yagizwe umutoza mukuru ndetse anakomeza kuyitoza mu cyiciro cya mbere, mbere yo kuyigeza mu mikino ya ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro.
Amaze kugera kuri ibi, amwe mu makipe y’icyiciro cya mbere yatangiye ku murambagiza ariko ahitamo Kiyovu Sport. Gusa ntabwo yahiriwe no kuramba muri iyi kipe kuko yahise atwarwa na Etincelles FC mu mpera z’umwaka w’imikino 2015-2016.
Etincelles FC yayisanze mu mwanya mubi ku buryo yashoboraga no kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Gusa yakoze ibishoboka iyi kipe y’i Rubavu iguma mu cyiciro cya mbere kuko yasoje ku mwanya wa 13. Mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2016-2017 yahise agurwa na Police FC aza gusimbura Cassa Mbugo wari wamaze kwirukanwa.
Kuwa Gatanu tariki 20 Mata 2018 nibwo Seninga Innocent yatandukanye na Police FC cyo kimwe na Bisengimana Justin wari umwungirije kuri ubu akaba ari umutoza mukuru w’ikipe ya Sunrise FC mu karere ka Nyagatare.
Tariki ya 2 Gicurasi 2018 nibwo Seninga Innocent yahise ajya muri Musanze FC bemeranya ko yagombaga kuyitiza imikino ya shampiyona yari isigaye kuko yaje ayisanga ku mwanya wa cumi (10) ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona dore ko yaherukaga kunganya na Police FC ibitego 2-2 bakina umunsi wa 19 wa shampiyona 2017-2018.
Aganira na INYARWANDAnyuma yo gusinya muri Musanze FC, Seninga yagize ati “Nasinye amezi abiri ni ukuvuga ngo ni imikino isigaye muri shampiyona. Nyuma nibwo yazavugururwa tukaba twayongera bitewe n'umusaruro ikipe izaba irangije umwaka w'imikino ifite. Bansabye ko ikipe igomba kurangiza nibura ku mwanya wa karindwi (7) byaba byiza ikarangiza ku mwanya wa gatandatu (6)”.
Tariki 26 Kanama 2018 ni bwo Seninga Innocent wari umaze iminsi atandukanye na Musanze FC yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Bugesera FC. Aya masezerano yaje asanga uyu mugabo yaramaze guhabwa icyizere cyo kuba umutoza wungirije Mashami Vincent mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Seninga Innocent akunze gutanga ingufu mu Amavubi
Ibihe byiza n’ibibi kuri Seninga Innocent
Seninga avuga ko yashimishijwe kandi aterwa ishema n’ibihe yagiriye muri Etincelles FC aho asobanura ko hari icyo yubatse muri iyi kipe. Gusa uyu mugabo ucisha macye ntahisha kuvuga ko atigeze yubahwa muri Kiyovu Sport aho atahawe umwanya wo kugira icyo yakubaka ndetse no kugeza magingo aya akaba atarishyurwa umwenda w’imishahara iyi kipe imurimo.
Intumbero za Seninga Innocent zigabanyije mu bice bibiri:
Kuri ubu Seninga avuga ko icya mbere azakomeza kurwana urugamba rwo kuzamura abakinnyi bakiri bato bafite impano bakaba bashobora kuzavamo abakinnyi bakomeye. Ikindi nuko uyu mutoza ngo azakomeza gukora cyane kuko ngo ashaka kuzavamo umutoza ukomeye mu Rwanda.
Nyuma yo gutsinda Police FC tariki 31 Ukuboza 2018, Seninga Innocent yabwiye abanyamakuru ko umwaka wa 2018 ntacyo awunenga ahubwo ko abona mu mwuga we biri kugenda neza kandi ko azarushaho gushora imbaraga mu 2019 kugira ngo birusheho kugenda neza.
Mu bo Seninga ashimira harimo na Tardy:
Mu magambo ye Seninga Innocent avuga ko ashimira cyane abantu bakunze kumufasha barimo Rwabuhihi Innocent watoje ikipe ya APR Athletic Club y’abakinnyi basiganwa ku maguru, Richard Tardy umufaransa wabaye umuyobozi wa tekinike muri FERWAFA akanatoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda (U-17). Uyu mutoza asoza avuga ko ibyo akora byose abifashwamo n’umufasha we bafitanye abana batatu.
TANGA IGITECYEREZO