Obededomu n'umuhanzi Nyarwanda uririmba indirimbo z' Imana akorera umurimo w'Imana muri Paruwasi ya Butare ku mudugudu wa Gasanze. Uyu munsi yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Wihogora'.
Uwifashije Froduard uzwi ku izina ry'ubuhanzi Obededomu akaba asanzwe aririmba indirimbo zihimbaza Imana, yumvikanye mu ndirimbo zitandukanye harimo Obededomu yanamwitiriwe nk'izina ry'ubuhanzi. Indirimbo 'Wihogora' umuramyi Obededomu yashyize hanze uyu munsi, n'indirimbo irimo amagambo ahumuriza ababaye.
Obededomu yatangarije INYARWANDA ko igitekerezo cyo guhimba iyi ndirimbo cyavuye kumugore we waciye mu buzima bwo kuba imfubyi no kuba ikinege. Yagize ati: "Ubundi iyi ndirimbo nayihimbye kera cyane muri 2013, igitekerezo cyayo nagikuye ku mugore wajye twabanye muri 2015. ubwo twakundanaga nkimurambagiza, narebaga ubuzima abayemo bwo kuba imfubyi no kuba yaravutse ari umwe iwabo maze kubana nawe narushijeho gusobanukirwa neza ubuzima bukomeye yanyuzemo, numva nakakuko Imana imuhaye umugabo kandi uzanamuririmbira."
Umuramyi Obededomu avuga ko ubwo yarambagizaga umugore we yagiye areba ubuzima bukomeye yararimo aboneraho gufata iyambere yo guhumuriza ababaye baciye mu buzima nk'ubwo umufasha we yanyuzemo. Akongera akavuga ko ikiraro umugore we yambukiyeho n’abandi bacyambukiraho. Muri iyi ndirimbo Obededomu akomeza kumvikana abwira ababaye ko badakwiriye kwiheba ndetse ntibatinye kuko Imana ibakunda kandi izabafata ukuboko mu bibazo barimo itazabasiga.
Umuramyi Obededomu amaze kugira indirimbo 5 arizo: ‘Arashoboye, Obededomu , Nturishije umutima, Ndi Amahoro na Wihogora’. Izi ndirimbo zose uko ari 5 umuramyi Obededomu ntarazikorera amashusho gusa yadutangarije ko afite gahunda ko mu mwaka utaha wa 2019 azatangira gukora amashusho y'indirimbo zose afite. Mu buzima busanzwe Obededomu ni umwalimu ku ishuri ryisumbuye rya Kageyo aho yigisha Icungamutungo, afite umugore n’abana 2.
Kanda hano wumve indirimbo ‘Wihogora’ ya Obededomu
TANGA IGITECYEREZO