Kigali

Inkuru nziza ku batuye isi: Havumbuwe umuti ushobora kwica virusi ya SIDA igashira mu maraso burundu

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/12/2018 16:32
26


Ubuvumbuzi bwari butegerejwe n’amamiliyoni y’abantu babana n’ubwandu bwa virus itera SIDA bwagiye hanze ndetse bwemeza ko bushobora kwica burundu utunyangingo twose twanduye virus ya SIDA.



Ibi bibaye mu gihe n’ubundi bushakashatsi bwo gushaka n’urukingo rw’iyi ndwara bugikomeje, iyi rero ni inkuru nziza ku banduye icyorezo gihitana uwo kibonye, kandi gishegesha vuba ubwirinzi bw’umubiri w’umuntu.

Mu cyegeranyo cya ONUSIDA giheruka, kigaragaza ko abantu barenga miliyoni 36,9 babana na HIV naho abarenga miliyoni 1,8 banduye mu mwaka ushize ndetse abantu 940,000 bahitanywe n’iki cyorezo mu mwaka wa 2017.

Ikindi ni uko 58% by’abantu bakuru banduye bose ari abagore ndetse abagera ku 6600 bari mu myaka hagati 15-24 kibahitana buri mwaka. Kugeza iki gihe ubuvuzi bukoreshwa ni bumwe nabwo butarandura burundu virus mu mubiri w’uyirwaye.

Ariko ubu buvumbuzi bushya bwitezweho impinduka nyinshi mu gihe kiri imbere. Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Pasteur mu Bufaransa nk’uko bamaze kubishyira ahagaragara babashije gukora umuti ushwanyaguza utunyangingo twose twanduye virus ya VIH bikaba ari igitangaza kuko ubuvuzi bwari busanzwe bwari uburyo bwo kugabanya ubukana bwo gukwirakwira kwa virus mu mubiri.

Ubwo buvumbuzi bwemeza neza uburyo bwo kwica burundu virusi iri mu mubiri habanje gushwanyaguza uturemangingo twayo twihishaga mu tw’umurwayi. Nk’uko Umuvugizi wa Kaminuza ya Pasteur yabitangaje ati “Ubuvuzi bwariho uyu munsi ni ubwo kubuza gukwirakwira ku muvuduko munini virusi VIH ariko ntibwayisohoraga mu mubiri, ahubwo yagumaga mu bikono bw’ubudahangarwa bw’umubiri yashwanyaguje ikaba ariho yihisha” 

Ubusanzwe VIH igaba igitero gikomeye ku turemangingo tw’umubiri w’uwayanduye ubundi igatungwa no kunyunyuza imbaraga mu mubiri kugira ngo ibone uko yororoka vuba vuba. Abashakashatsi bifashishije uburyo bwa gihanga bwo kugabanya kororoka kwa virus babashije kugera aho bashwanyaguza ubwihisho bwa virus mu mubiri w’uwayanduye ndetse icyo gikorwa gikomeye ni cyo cyatanze icyizere gikomeye cyo kubasha kurandura burundu virus ya VIH mu mubiri w’umuntu.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Biology5 years ago
    Ehhhhh ??!!!!! Noneho bavuye kwizima umuti barawutangaza ,,, kbxa nubundi ntakudutungura kuko nubundi abakire na sida yabicaga ,,Ahubwo Ubwo byari Bizwi ntabakire bake none babimenyesheje nabandi ,,,nubundi umuti wabonwaga nabakire,,rero abakene nubundi ntibazabasha kuwigondera ,,,that's all life,
  • kazw5 years ago
    tuwuhaye karibu.
  • ndh5 years ago
    iki gikorwa kindashyikirwa kigiye gutabara benshi bari bageze habi kyane muri afurika ariko hagafatwa ingamba mu ikwirakwizwa ry'iyo miti kuko irahenze
  • Ange willy5 years ago
    Ahh uyu muti uziye umenyekaniye igihe gusa niba ar byokoko ndabona bizatuma Hari ababanaga nubu bwandu bitaturutseho bagiye kongera kugarura ikizere cy ubuzima.
  • Gaju5 years ago
    Nukuri imana ihabwe icyubahiro .
  • Nkunzimana anastase5 years ago
    Kubantu babana nubwandu bwa HIV bishokako imana igiye guca inzira mugasubirana ubuzima buzira umuze.
  • yego5 years ago
    sha ntago ndabyemera gusa bibaye ari ukuri Imana yaba itabaye amantu kuko nubundi nabazungu bayizanye mu nkingo zabo
  • Dr Sabin 5 years ago
    Iyi nkuru ikwiye kwitonderwa Ubu bushakashatsi bukorwa bugamije kurushaho gusobanukirwa uko HIV yangiza uturemangingo tuzwi nka “CD4 T cells reservoirs”. Ntago bisobanuye ko umuti uvura SIDA igakira “ HIV cure” wabonetse.
  • Dr IYAKAREMYE Venant5 years ago
    Muraho. Ibi bibayeho byaba Ari byiza. Ariko njye ntabwo ndabibona nk'ukuri,kuko Ari inshuro zirenze 2 mu bihe bitandukanye havugwa amakuru nkaya, nyuma tugategereza ukuri kwabyo no gushyiraho ahagaragara tugaheba. Niba Ari inyungu za bamwe, niba Ari ukubeshya ntitumenya impamvu. Nko gusoza rero nifuzaga ko habaho gukomeza kubidusobanurira hanarebwa icyatuma bigerwaho. Courage
  • jean Claude 5 years ago
    Niba aribyo koko imana yaba itabaye isi.nibatangire bayigeze kubayikeneye kandi bazihangane ntibazayihende cyane.
  • Charles5 years ago
    Buriya abashakashatsi ntibaryama kuba bamaze kuvumbura umuti wica ibyuririzi bitera sida na virus ubwayo n'ubuhamya bukomeye.
  • rob@5 years ago
    mwinsetsa di uzagera murafurica ryarise nibanawuzana bazawushyiramo indi virus iruta iyo baje kuvura ninde wabashutse kumuzungu yarengwa amafaranga yarasanzwe asahurwa abirabura kumiti igabanya ubukana cg ube urikugiciro kitakwigonderwa nuwariwewese kuriyisi muzawushime muwubonye ntabinini bavumbuye ngo bigeze murikenya yewe bagashyiraho namafoto yabyo bavugako biyivura byarahagezese ntimukizere baringa ubu ntiharibubure abiyahura ngozamiti zabonetse nibaribyokoko ntuzabura 30ans umara kugirango ubugeze murwanda kdi uwanduye none yaba yarahenutse mwitonderero mutabona isha itamba mugata nurwo mwarimwambaye.
  • simbi jacque5 years ago
    IMANA ishimwe nukuri kubwuwo muti
  • uwirora djanath5 years ago
    gusa imana inshimwe yo yahaye ubenge abo bavumbuzi ubuhanga bwokubona uwo muti imana itabaye isi yose rwose kuko idutwaye sida peeeeeee!!!!!!!!!!bihang kubicirorane ntibawushyire kubiciro bihanitse cyane. muwushyire ahagaragara vuba pe
  • SETH5 years ago
    Sha murahemutseee mugiye gutuma abantu bakataza mugusamba na ibyiza mu wureke abantu bakomeze kwirinda ubusambanyi.
  • ndihokubwayo Dieudonné 5 years ago
    Vyoba vyiza.ariko igisumba vyose abantu bokwirinda icerekeye guhuza ibitsi bitari mumategeko
  • AMANI ISMAEL5 years ago
    Turashima cyane ko umuti wabonetse. Hashyirweho imbaraga ugere vuba mu Rwanda batangire kuvura abafite ubwandu.
  • Peter Gacinya 5 years ago
    byaba ari inkuru nziza kbsa niba umuti ubonetse. nonese birizewe? cg ni rumours? murakoze!
  • Andre5 years ago
    Ariko iyo nkuru yaturutse kuyihe link?kugirango tubyizere
  • emmamuel5 years ago
    Ntakundi wagombaga kuboneka kuko nizindi ndwara zagiye zaduka zikaze ariko nakazibonera umugore



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND