Ku buryo bumeze n’inyuguti ya Y, ni ikinini gikozwe mu ikoranabuhanga rya 3D gikoranye imiti umurwayi yakenera ndetse akayikoresha uko ashatse yifashishije smartphone.
Abashakashatsi bo muri Massachusetts Institute of Technology
(MIT), na Draper ndetse Brigam and
Women’s Hospital, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishyize hamwe, basohoye
ubushakashatsi bari bamazemo igihe bagaragaza ikinini bakoze bifashishije
ikoranabuhanga rya 3D kizajya kivura umuntu wakimize.
Gikozwe nk’inyuguti ya Y kugira ngo kibashe kuba cyatinda mu gifu nibuze igihe kingana n’ukwezi mbere y’uko gishwanyagurika kigasohokana n’imyanda. Kugirango kinjire mu buryo byoroshye amaboko yacyo arahinwa ubundi kigashyirwa mu gafuniko umuntu akabona kukimira cyagera mu gifu ka gafuniko kagashwanyaguzwa n’acide iba mu gifu ubundi ikinini kigasohokamo.
Akaboko kamwe kacyo kagizwe n’utwumba 4 twuzuyemo imiti kandi tubasha gufungurwa na telephone iri kure hifashishijwe ubryo bwa Bluetooth. Icyo kinini gifite utuntu tugifasha kugenzura ubuzima bw’umurwayi.Ubushakashatsi byakozwe hagendewe ku bushyuhe bwo mu mubiri ndetse n’imikorere y’umutima n’uburyo bwo guhumeka bisanzwe.Ibyo bipimo bigahuzwa na ya telephone.
Iri terambere barigezeho bifashishije ikoranabuhanga rya 3D rikoreshwa n’abahanga mu gushushanya amazu kuko ribafasha mu igenzura no guhindura ibice mu buryo bworoshye. Yongo Lin Kong umwe mu bayoboye ubu bushakashatsi yatangaje ko uburyo bwa 3D bubafasha kugena igihe iki ikinini kizamara, Kuvungagurika buhobuho ndetse byo ubwabyo bifite ubundi buryo bwihariye bivuramo, gusuzuma kuko bifasha kwinjira ahantu hose.
Abashakashatsi bavuga ko ibi bizafasha cyane abantu bafata imiti y’igihe kirekire nk’abafa imiti igabanya ubukana bwa HIV cyangwa malaria. Iki kinini gikoze ku buryo kizajya gitanga ikigero gikwiye cy’umuti mu masaha agenwe by’akarusho kandi kifashishije udukoresho turi kuri y’a maboko yacyo kizajya kibasha kuvura indwara no mu gihe umurwayi atarabona ibimenyetso.
Iki kinini kandi kizafasha cyane abantu bakunda kugirwaho ingaruka no kunwa imiti cyangwa batabasha kuyinwa, kizajya kikimaara kumva ko umuntu yanduye gihite kirekura umuti wo kurwanya ubwo bwandu bukinjira. Kugeza ubu, igeragezwa ryose rwakorewe ku ngurube rwatanze ibisubiza byiza, bugiye gukomereza ku bantu mugihe cy’imyaka ibiri ngi barebe uko kizatangira kwifashishwa mu minsi ya vuba.
Src: www.mit.edu
TANGA IGITECYEREZO