Curtis James Jackson III uzwi cyane nka 50 Cent ni umwe mu byamamare badatinya kuvuga icyo batekereza, kuri ubu yatatse igiti cya noheli akoresheje inkweto zahoze ari iz’umukunzi we avuga ko yari yabuze indi mitako yakoresha.
Iki giti cya noheli cyari gishyigikiwe ahagana hasi n’amakarito menshi
yavuyemo inkweto, ni mu gihe inkweto zo zari zigiye zitatse igiti mu wanya w’amatara
n’indi mitako abandi bakunze gushyira kuri iki giti cya noheli.
50 cent yagaragaje ko izi nkweto impamvu zasigaye aho ari uko uwo bahoze
bakundana yagombaga kujyana ibyo yazanye. Yagize ati “Nabuze imitako nashyira
ku giti cyanjye, nkoresha bimwe mu byahoze ari iby’umukunzi wanjye. Yego,
yagombaga kujyana ibyo yaje afite. (aseka)”
Uyu mugabo yamenyekanye cyane nk’umuraperi, alubumu ze nka ‘Get Rich Or
Die Tryin’ ‘Curtis’ n’izindi zamugize umwe mu baraperi bakomeye muri Amerika. Kuri
ubu 50 Cent ni umuyobozi muri filime y’uruhererekane ‘Power’ yanahoze akinamo.
TANGA IGITECYEREZO