Ikipe ya Police FC yanganyije na Sunrise FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa cumi (10) wa shampiyona waberaga ku kibuga cy’i Nyagatare kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018.Peter Otema yishyuriye Police FC ahita anagira ibitego bitandatu muri shampiyona.
Sunrise FC
yari mu rugo niyo yafunguye amazamu ku munota wa 40’ ku gitego cyatsinzwe na
Baboua Samson mbere yuko amakipe ajya kuruhuka bakagaruka Peter Otema
yishyurira Police FC ku munota wa 48’. Muri uyu mukino, Ulimwengu Jules
yahushije penaliti yari gutuma agwiza ibitego bitandatu muri shampiyona.
Baboua Samosn Omoviare yishimira igitego cya gatatu muri shampiyona 2018-2019
Peter Otema yishimira igitego ku munota wa 48'
Uyu mukino wasize Ndayisenga Jean d'Amour bita Mayor myugariro w'iburyo muri Sunrise FC ahawe ikarita itukura nyuma yo kuzuza imihondo ibiri
Ndayisenga Jean d'Amour asohoka mu kibuga
Bisengimana Justin umutoza mukuru wa Sunsrise FC atanga amabwiriza
Uwimana Emmanuel Nsoro Tiote (14) yaguye mu kibuga asimbuye Sinamenye Cyprien
Muvandimwe JMV (Imbere) abigana na Ulimwengu Jules (Inyuma)
Iyabivuze Osee (22) yari yagarutse ku kibuga azi neza
Ni umukino
Sunrise FC yabaye nk’aho yiganzamo mu gice cya mbere ndetse inabonamo uburyo
bwo gutsinda igitego hakiri kare nubwo Ulimwengu Jules yahushije penaliti. Gusa
bakomeje gukina bashaka igitego baza no kukibona ku munota wa 40’ gitsinzwe na
Baboua Samson rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Nigeria.
Mu gice cya
kabiri nibwo Police FC ari itangiye kumenyera ikibuga batangira gukina imipira
miremire kuko babonaga ko gukinira hasi bitaza gukunda. Ibi byaje kubaha
umusaruro kuko ku munota wa 48’ Peter Otema yari yamaze kubona igitego cyaje
cyuzuza ibitego bitandatu (6) muri shampiyona akaba abinganga na Michael
Sarpong wa Rayon Sports.
Nyuma yo
kubona iri nota, Police FC yahise igira amanota 17 ayishyira ku mwanya wa kane
(4) inyuma ya Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 19 yagwije nyuma
yo kugwa miswi na Espoir FC bakanganya 0-0 i Rusizi.
Sunrise FC
iri ku mwanya wa cumi (10) n’amanota 11 n’umwenda w’ibitego bibiri (2). Espoir
FC yakuye inota kuri Rayon Sports ihita igira amanota 14 ayishyira ku mwanya wa
gatanu n’umwenda w’ibitego bitatu (3).
FC Marines
yatsinze Kirehe FC igitego 1-0 mu mukino waberaga kuri sitade Umuganda. FC
Marines ubu iri ku mwanya wa munani (8) n’amanota 13 mu gihe KIrehe FC iri ku
mwanya wa 13 n’amanota icyenda (9).
Abafana ba Sunrise FC bahanganye n'izuba
Habyarimana Theoneste uzwi nka Shwanyaguza umufana umufana ukomeye wa Sunrise FC yari yazanye umwumbati
Ndayisenga Jean d'Amour ku mupira imbere ya Muvandimwe JMV
Songa Isaie yinjiye mu kibuga mbere gato yuko igice cya mbere kirangira asimbuye Bahame Alafat
Police FC yagombaga gukina imipira miremire byanga bikunda
Mitima Isaac myugariro wa Police FC
Ulimwengu Jules rutahizamu wa Sunrise FC ufite ibitego 5
Ubwo Ulimwengu Jules yari amaze guhusha Penaliti,abakinnyi ba Police FC bahindukiranye umusifuzi bamwibutsa ko yabibye ahubwo ko yatutse Eric Ngendahimana kapitei wa Police FC bityo nawe agashaka kumwishyura mu ngufu
Eric Ngendahimana yahawe ikarita y'umuhondo
Mushimiyma Mohammed wamaze kwigarurira umwanya ubanza muri Police FC
Ishimwe Issa Zappy yari ku kibuga yakoreyeho izina
Manzi HUberto Sinceres (16) wahoze muri Sunrise FC
Sunrise FC yakinaga idafite Niyonkuru Vivien wari ufite amakarita 3 y'umuhondo
Dore uko
umunsi wa 10 uteye (15h30’):
Kuwa Kabiri
tariki 18 Ukuboza 2018
-AS Muhanga vs Bugesera (Stade Muhanga)
Mushimiyimana Mohammed (10) hagati mu bakinnyi ba Sunrise FC
TANGA IGITECYEREZO