RFL
Kigali

SWIMMING: Kuri uyu wa Gatandatu abakinnyi 67 bitezwe mu irushanwa rizabera mu kiyaga cya Kivu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/12/2018 19:06
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018 mu kiyaga cya Kivu hateganyijwe irushanwa ryo gusiganwa mu mazi magari rizahuza abakinnyi 67 bazaba bavuye mu makipe atatu asanzwe akorera mu Rwanda.



Muri gahunda ya Shampiona nzamura Myogere urugaga rw'umukino wo Koga mu Rwanda (RSF)rwatangije muri uyu mwaka wa 2018 -2019,  buri mezi abiri  haba irushanwa rifite icyo rigamije. Nyuma y'iryabaye mu kwezi gushize kwa Ugushyingo 2018 rigamije kureba impano mu mashuri mpuzamahanga yigenga, iritahiwe ni iryiswe "1 ere Traverseé de l'Île Iwawa Swimming Championships"  aho abazasiganwa mu  Kiyaga cya Kivu bazava Ku Mwaro wa Tamu Tamu bakagenda ibilometero bibiri (2 Km) bagana ku kirwa cya Iwawa bagaruke.

Nk’uko Kwizera Isaie umuyobozi w'ibya Tekiniki mu ishyirahamwe abivuga, iri rushanwa rigamije kumenyereza abanyarwanda bakiri bato   gusiganwa mu biyaga n'inzuzi mu byitwa Mazi Magari (Nage en eau libre/Open Water) kugira ngo nabo bajye babyitabira no mu rwego mpuzamahanga.

Aganira na INYARWANDA, Ufitimana Samuel umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (RSF) avuga ko kuba hazitabira abakinnyi 67 atari umubare uhagije cyane kuko ngo bamwe mu bakinnyi batinye kuzoga mu kiyaga.

Asubiza ku kibazo cy’impungenge abantu bagira zo koga mu kiyaga kinini, Ufitimana yavuze ko muri iri rushanwa umutekano n’ubutabazi bwo mu mazi bizab abiri ku rwego rwiza kuko ngo abakozi bazobereye ibibera mu mazi (Marines) bemeye ko bazabikora kinyamwuga.

Ufitimana Samuel umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wo koga mu Rwanda (RSF)

fitimana Samuel (Hagati) umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wo koga mu Rwanda (RSF) 

Iri rushanwa rizaba rihagarariwe n'Ukuriye komite y'umukino wa OPEN WATER Ku isi muri FINA(International Swimming Federation)umufaransa Jean Paul NARSE uzahita atangiza amahugurwa y'Iminsi itanu (5) y'uyu mukino kuva 16-20/12/2018 Kuri la Palisse Nyandugu.

Ikiyaga cya Kivu nicyo kizakoreshwa kuri uyu wa Gatandatu

Ikiyaga cya Kivu nicyo kizakoreshwa kuri uyu wa Gatandatu 

Amakipe azitabira irushanwa n’abakinnyi bazaba bafite:

1.Rwamagana Canoe & Aquatics Sports club:4

2.Thousand Kilos Women Canoe & Aquatics Sports Club: 21

3.CBS Karongi Swimming Club:11

4.Cercle Sportif de Kigali Swimming Team: 7

5.Vision Jeunesse Nouvelle Swimming Team : 24

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND