Ikipe ya Arsenal yongeye gutakaza icyizere cyo kwegukana igikombe cya shampiyona y'u Bwongereza nyuma yo gutsindirwa ku kibuga cya West Ham igitego 1-0 ku mukino wabaye ku wa Gatandatu.
Ikipe ya Mikel Arteta yari izi ko gutsinda uwo mukino byari kuyihesha amahirwe yo kwegera ikipe ya Liverpool iyoboye urutonde rwa shampiyona, cyane cyane ko yo ikina na Manchester City kuri iki Cyumweru.
Arsenal yari
kuba ifite umukino umwe w’inyongera wayifasha guhatanira igikombe.
Nyamara ibyo byose byasubiye irudubi, nyuma y’uko igitego kimwe cyatsinzwe
na Jarrod Bowen cyahesheje West Ham intsinzi. Ibi byarakaje cyane Arteta,
watangaje ati: "Ndarakaye cyane. Uburyo twakinnye ntabwo buri ku rwego
rw’ikipe yifuza igikombe. Njye n’abakinnyi tugomba kwireba mu ndorerwamo
tukamenya aho twacitse intege."
Arsenal yagaragaje intege nke mu busatirizi, kuko mu mukino wose yateye
amashoti abiri gusa agana mu izamu, mu gihe ubwo bahuraga bwa mbere muri
shampiyona, bari bayitsinze ibitego 5-2 ku kibuga cyayo.
Mu gihe Arsenal yari igishakisha igitego cyo kwishyura, ibintu byabaye
bibi kurushaho ubwo Myles Lewis-Skelly yahabwaga ikarita itukura mu minota 17
ya nyuma yo gukurura Mohammed Kudus wari ugiye kwinjira mu rubuga
rw'amahina.
Arteta yagize ati: "Twifuzaga kwitwara neza mu gice cya kabiri,
ariko gukina turi 10 byatugoye cyane. Byabaye urwitwazo ku ntsinzwi yacu, kandi
tugomba kubyigiraho."
Mu gihe Arsenal yatsindwaga, Liverpool yakomeje urugendo rwayo
idatsindwa, bigatuma ubu amahirwe ya Arsenal yo gutwara igikombe agabanuka ava
kuri 15.13% agera kuri 8.14%, mu gihe aya Liverpool yazamutse agera kuri 91.76%,
nk'uko ubushakashatsi bwakozwe n'ikinyamakuru Opta bubigaragaza.
Nubwo Arsenal iri gukina idafite abakinnyi bayo bakomeye nka Bukayo Saka,
Gabriel Martinelli na Gabriel Jesus, Arteta yanze kubyitwaza. Yagize ati: "Ntabwo
imvune ari ikibazo. Dufite abakinnyi beza. Tugomba gukina neza, tukagumana
icyerekezo cyo gutsinda."
Umutoza wa Arsenal ahangayikishijwe n'imyitwarire y'ikipe atoza
Gutsindwa kwa Arsenal byazamuye icyizere cyo kwegukana igikombe kuri Liverpool
Arsenal ifite imikino 12 isigaje, irimo uwo izahuramo na Liverpool ku wa 10 Gicurasi, umunsi ushobora guhindura byinshi ku cyizere cy’igikombe
TANGA IGITECYEREZO