Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukuboza 2018 ni bwo mu murenge wa Kagugu mu Karere ka Gasabo hasojwe irushanwa ry’umukino ngorora mubiri wo gusiganwa ku maguru, Myasiro Jean Marie Vianney ahiga bagenzi be mu ntera ya kilometero 20 (20 Km) akoresheje iminota 45’.
Nyuma yo gutwara iri siganwa, Myasiro Jean Marie Vianney wasize uwaje ku mwanya wa kabiri iminota itandatu (6’), yavuze ko ataje gukina ari ibintu yateguye kuko ngo yaje kureba bisanzwe bityo yabona harimo abana bakiri bato akumva yakorana nabo muri gahunda yo kubatera imbaraga nk’umuntu uturiye hafi y’ahaberaga irushanwa.
“Ku giti cyanjye ni irushanwa ryanshimishije cyane kuko urwego naritecyerezagaho siko narisanze. Naryitabiriye numva ko riri ku rwego rwo hasi ariko naje gushimishwa nuko ryitabiriwe cyane rikitabirwa n’abantu benshi. Nasanze riri ku rwego rwiza kuko ryari rinafite abafana benshi ndetse rinateguwe neza”. Myasiro
Myasiro Jean Marie Vianney ubwo yari amaze kubona ko umwanya ari uwe
Myasiro ukorera imyitozo mu gihugu cy’u Butaliyani avuga ko yaje mu irushanwa atumiwe nk’umuntu utuye hafi y’aho ryaberaga bityo yahagera akumva agize umutima wo gusiganwa. “Bantumiye muri iri rushanwa nk’umuntu umaze kugira aho agera muri uyu mukino, irushanwa ryateguwe n’abantu ku giti cyabo. Bambwiye ko nakina ndamutse mbishaka kugira ngo abana mbatere imbaraga bityo babe barushaho kubikunda ndetse ribe ryanatangira urugendo rw’itera mbere. Igihembo bateguye nifuje ko bagiha uwaje inyuma yanjye kuko nawe yakoze cyane”. Myasiro.
Myasiro Jean Marie Vianney ubwo yari ageze ku murongo
Abasiganwa basoreje mu muhanda w'igitaka
Nyuma yo kuba Myasiro Jean Marie Viannet yaje ku mwanya wa mbere mu bahungu, Ncungiyinka Samson wari wavuye mu Karere ka Nyaruguru yaje ku mwanya wa kabiri asigwa iminota itandatu (6’) kuko yakoresheje iminota 39’. Niwemugabo Ramadhan w’i Rwamagana yaje ku mwanya wa gatatu.
Mu cyiciro cy’abakobwa, Uwitonze Marie Claire (Kamonyi) yaje ku mwanya wa mbere akurikiwe na Aline Umuhoza mu gihe Uwamahoro Marie Claire (Kamonyi) yafashe umwanya wa gatatu.
Nyuma yo kuba Kavumu Athletics Club (Kamonyi) yaje mu myanya y’imbere yose ikayiharira, Hirwa Isaie umutoza mukuru wa Kavumu Athletics Club (Kamonyi) avuga ko iyi myanya itamutunguye kuko abana atoza bakora imyitozo ikakaye kandi ko usibye n’iri rushanwa bajya bitwara neza mu marushanwa kuva batangira ikipe yabo muri Kanama 2018.
Kavumu Athletics Club (Kamonyi) baheruka kwitabira irushanwa ryo kurwanya indwara ya Diyabete ryabereye i Remera ndetse banitabira irushanwa riheruka kubera i Huye mbere yuko bari batwaye imyanya myiza muri Cross Country iheruka kubera ku Kicukiro.
Hirwa avuga ko ari ikipe ikora imyitozo mu buryo buhoraho kandi ko abaterankunga bakuru bafite magingo aya ari ababyeyi b’abana kandi ko kuri ubu bari kurwana no gushaka ubuzima gatozi bityo ngo bizababere inzira nziza yo gushaka abaterankunga mu gihe kiri imbere.
“Abafatanyabikora ba mbere mfite ni ababyeyi b’abana, ndanabashimira cyane kuko batuba hafi mu buryo bukomeye. Icya kabiri dushima cyane inzego za leta nazo zidufasha muri gahunda yo kugira ngo tubone ibyangombwa byo gukoreraho. Turashaka kubona ubuzima gatozi natwe tukajya mu makipe ahatana nka APR AC, Police AC, NAS n’ayandi”. Hirwa
Hirwa Isaie umutoza mukuru wa Kavumi Athletics Club (Kamonyi)
Hirwa avuga ko muri Kavumu AC bahera ku bana bafite imyaka icumi kuzamura. Nyuma ngo iyo umwana amaze gukura ni bwo bamuzamura mu ntera agatangira gukora imyitozo ikakaye bityo akaba yajya ahatana mu gusiganwa mu ntera ndende.
Irushanwa rihaguruka ku isoko riri mu Gakiriro ka Gisozorikazamuka rigaca ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 (Gisozi)-ULK-FAWE-CROIX-ROUGE bagahita bakata basubira ku Gakiriro ka Gisozi, ni igitecyerezo cyazanwe na Nizeyimana Richard usanzwe akorera muri isoko, umugabo nawe wasiganwe akarngiza ku mwanya wa cumi (10). Nizeyimana avuga ko abikora muri gahunda yo gutera imbaraga abana bakiri bato kugira ngo bazabashe kwitwara neza mu myaka iri imbere.
Nizeyimana avuga ko iri rushanwa ryamujemo nyuma yo kujya kureba Kigali International Peace Marathon akareba uburyo abakinnyi bava muri Kenya basiga abanyarwanda, ahita areba asanga mu Rwanda habura amasantere abana bakoreramo imyitozo no kubabonera amarushanwa atuma bakomeza kuba bari ku rwego rwo guhatana.
“Uburyo igitecyerezo cyaje. Nagiye kureba irushanwa rya Kigali International Peace Marathon nitegereza ukuntu abanya-Kenya basiga Abanyarwanda i Remera. Naje gusanga hari ibyo abanyarwanda tubura kuko nanjye nakuze nkunda siporo yo gusiganwa ku maguru. Naje gusanga muri Kagugu twashinga ikipe ikajya yitoza kugira bazamure umwuka wo guhatana. Ubu tumaze gukora amarushanwa ane (4)”. Nizeyimana
Nizeyimana Richard wazanye igitecyerezo cyo guteza imbere umukino ngorora mubiri wo gusiganwa ku maguru muri Kagugu
Nizeyimana yakomeje avuga ko yahise yegera abandi bakozi bakorera mu isoko rya Kagugu bamutera imbaraga n’inkunga aribwo yahise areba abantu bazobereye umukino ahita abaha igitecyerezo baragikuza.
Habinshuti Ismael umwe mu bacuruzi bakorea mu isoko ryo mu Gakiriro ka Gisozi akanaba komiseri mu ihuriro ry’abacuruzi bakorea muri iri soko bihuje kugira ngo bazamure umukino ngorora mubiri wo gusiganwa ku maguru, avuga ko abacuruzi bagenzi be bagiye bahuza imbaraga kugira ngo nibura Kagugu nayo ijye igaragara mu marushanwa.
Habinshuti avuga ko iri siganwa riba kabiri mu mwaka kugira ngo abana barusheho kugira urukundo bafitiye umukino rwiyongere ari nayo mpamvu abakinnyi bafite aho bageze muri uyu mukino baba bemewe kugira ngo babare abandi urugero nk’uko Myasiro JMV yabigenje kuri uyu wa Gatanu.
“Abakinnyi babigize umwuga baremewe kugira ngo bazamure bagenzi babo, kuba yazamura bagenzi be. Myasiro byabonakaga ko yagendaga azamura bagenzi be akanabarinda kugeza bageze ku murongo wa nyuma. Mu gihe kitarenze muri Werurwe 2019 tuzaba dufite ikipe ikomeye muri Kagugu”. Habinshuti
Habinshuti Ismael umwe mu bacuruzi bakorea mu isoko ryo mu Gakiriro ka Gisozi akanaba komiseri mu ihuriro ry’abacuruzi bakorera muri iri soko bihuje kugira ngo bazamure umukino ngorora mubiri
Myasiro JMV (hagat/ 1), Ncunguyinka Samson (Iburyo, 2) na Niwemugabo Ramadhan (Ibumoso,3)
Uwitonze Marie Claire (hagati/1), Umuhoza Aline (Iburyo/2) na Clementine Uwamahoro (Ibumoso/3) mu bakobwa
Ifoto y'urwibutso
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO