Kigali

Rusheshangoga Michel yafashije APR FC gutsinda Rayon Sports, Nizeyimana Mirafa abona ikarita itukura (Amafoto y’umukino)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/12/2018 4:24
3

Rusheshangoga Michel yafashije APR FC gutsinda Rayon Sports yitabaje igitego yatsinze ku munota wa nyuma (90+3’) w’umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade Amahoro i Remera. APR FC yatsinze ibitego 2-1

APR FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 10’ ku gitego cyatsinzwe na Issa Bigirimana mbere y'uko Sarpong Michael yishyura ku munota wa 82’. Rusheshangoga Michel yaje guhagurutsa abafana ba APR FC ku munota wa 90+3’. Muri uyu mukino, APR FC basoje ari abakinnyi icumi (10) kuko Nizeyimana Mirafa yahawe ikarita itukura ku munota wa 58' nyuma yuko yari amaze kuzuza amakarita abiri y'umuhondo.

Rusheshangoga Michel yishimira igitego cy'agaciro yatsinze

Rusheshangoga Michel yishimira igitego cy'agaciro yatsinze

Yannick Mukunzi wa Rayon Sports ntabwo yari amerewe neza mu gihe ikipe yahozemo bari banezerewe

Yannick Mukunzi wa Rayon Sports ntabwo yari amerewe neza mu gihe ikipe yahozemo bari banezerewe

Rusheshangoga Michel na bagenzi be bishimira igiteo cyaje ku munota wa nyuma

Rusheshangoga Michel na bagenzi be bishimira igiteo cyaje ku munota wa nyuma

Abafana ba Rayon Sports  bakomeje kwiyumanganya

Abafana ba Rayon Sports  bakomeje kwiyumanganya bakarenzaho 

Issa Bigirimana yishimira igitego yabonye ku munota wa cumi (10')

Issa Bigirimana yishimira igitego yabonye ku munota wa cumi (10')

Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC  yishimira igitego

Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC  yishimira igitego

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC ateruye Rusheshangoga Michel

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC ateruye Rusheshangoga Michel 

Ntaribi Steven (Ibumoso) afata Rusheshangoga Michel (Iburyo) ngo bishimane

Ntaribi Steven (Ibumoso) afata Rusheshangoga Michel (Iburyo) ngo bishimane

Abakinnyi ba APR FC bishimira intsinzi

APR FC

APR FC

Abakinnyi ba APR FC bishimira intsinzi 

Aganira n'abanyamakuru, Rusheshangoga Michel yavuze ko ubwo yari abonye umupira yarebye mu rubuga rw'amahina akabura umukinnyi wa APR FC bityo agahita areba uko Bashunga Abouba ahagaze ahita atera umupira mu ruhande rw'izamu atari arimo

Ikarita ya kabiri y’umuhondo, Nizeyimana Mirafa yayibonye ubwo Jonathan Raphael Da Silva yari atambutse akamukubita umutego nubwo nawe wari ukoze icyo gikorwa yahise ahavunikira agasohoka mu kibuga anasohokanye ikarita y’umutuku.

Nizeyimana Mirafa ahabwa ikarita ya mbere y'umuhondo y'umutuku

Nizeyimana Mirafa ahabwa ikarita ya mbere y'umuhondo y'umutuku

Nizeyimana Mirafa ahabwa ikarita ya mbere y'umuhondo

Nizeyimana Mirafa ahabwa ikarita ya mbere y'umuhondo

Nizeyimana Mirafa ntabwo azakina umukino utaha APR FC izakina

Nizeyimana Mirafa ntabwo azakina umukino utaha APR FC izakina

Nizeyimana Mirafa umwe mu bakinnyi basobanukiwe no gukina hagati mu kibuga

Nizeyimana Mirafa (6) umwe mu bakinnyi basobanukiwe no gukina hagati mu kibuga 

Niyonzima Olivier Sefu ashaka uko yagera ku izamu rya APR FC

Niyonzima Olivier Sefu ashaka uko yagera ku izamu rya APR FC

Hakizimana Muhadjili imbere ya Mukunzi Yannick

Hakizimana Muhadjili imbere ya Mukunzi Yannick 

Hakizimana Muhadjili (10) abyigana na Rwatubyaye Abdul (23)

Hakizimana Muhadjili (10) abyigana na Rwatubyaye Abdul (23)

Mugisha Gilbert azamukana umupira  aherekejwe na Eric Rutanga Alba

Mugisha Gilbert azamukana umupira  aherekejwe na Eric Rutanga Alba 

Manishimwe Djabel aryama hasi ashaka kubuza inzira Ombolenga Fitina

Manishimwe Djabel aryama hasi ashaka kubuza inzira Ombolenga Fitina

Nk'umukinnyi ufite ubunararibonye  Mugiraneza hari uburyo aba agomba kwitabara bidateje urusaku

Nk'umukinnyi ufite ubunararibonye, Mugiraneza hari uburyo aba agomba kwitabara bidateje urusaku

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy aguruka mu kirere agira ngo Sarpong Michael (19) atamutanga umupira

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C,7) aguruka mu kirere agira ngo Sarpong Michael (19) atamutanga umupira 

Rayon Sports

Rayon Sports na APR FC uba ari umukino w'ishiraniro (Derby)

Rayon Sports na APR FC uba ari umukino w'ishiraniro (Derby)

Sarpong Michael (19) ahunga Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (7)

Sarpong Michael (19) ahunga Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (7)

Sarpong Michael agurukana umupira ariko akurikiwe na Buregeya Prince Caldo

Sarpong Michael agurukana umupira ariko akurikiwe na Buregeya Prince Caldo 

Eric Rutanga ku mupira

Eric Rutanga Alba akata umupira ugana ku izamu rya APR FC

Eric Rutanga Alba akata umupira ugana ku izamu rya APR FC

Ombolenga Fitina ku mupira ari imbere y'abakinnyi ba Rayn Sports

Ombolenga Fitina ku mupira ari imbere y'abakinnyi ba Rayn Sports

Manishimwe Djabel akaraga umupira imbere ya Ombolenga Fitina (25)

Manishimwe Djabel akaraga umupira imbere ya Ombolenga Fitina (25)

Roberto Oliviera Goncalvez de Calmo  umutoza mukuru wa Rayon Sports

Roberto Oliviera Goncalvez de Calmo  umutoza mukuru wa Rayon Sports  agisha inama Nkunzingoma Ramadhan

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC yohereza umupira imbere 

Ubwo Hakizimana Muhadjili yari agize ikibazo

Ubwo Hakizimana Muhadjili yari agize ikibazo 

Mugiraneza Jean Baptiste yihanganisha Eric Rutanga ubwo yari amaze kumshota umupira mu mugongo

Mugiraneza Jean Baptiste yihanganisha Eric Rutanga ubwo yari amaze kumshota umupira mu mugongo 

Buregeya Prince Caldo (18) yihambira kuri Sarpong Michael

Buregeya Prince Caldo (18) yihambira kuri Sarpong Michael 

Roberto Oliviera Goncalvez de Calmo  umutoza mukuru wa Rayon Sports

Roberto Oliviera Goncalvez de Calmo  umutoza mukuru wa Rayon Sports  atanga amabwiriza

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC atanga amabwiriza

Jimmy Mulisa umtoza mukuru wa APR FC 

APR FC

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC aba yakaniye

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC aba yakaniye

Jonathan Raphael Da Silva umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Jonathan Raphael Da Silva umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Jonathan Raphael Da Silva umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Mbere y'isaha imwe ngo umukino utangire imvura yabanje kugwa mu bice by'i Remera binarimo sitade Amahoro

Mbere y'isaha imwe ngo umukino utangire imvura yabanje kugwa mu bice by'i Remera binarimo sitade Amahoro

Abafana ba APR FC  kuri sitade Amahoro

Abafana ba APR FC  kuri sitade Amahoro

Abafana ba Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports 

Abakapiteni batombola ibibuga

Abakapiteni batombola ibibuga

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Muri uyu mukino, abatoza bombi bari bakoze ku bakinnyi babo ari nako bagenda bakora impinduka mu bakinnyi baherukaga kwifashisha mu mikino baheruka gukina.

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC wari wakiriye uyu mukino, bitewe nuko atari afite Buteera Andrew, byabaye ngombwa ko Nizeyimana Mirafa aza mu kibuga hagati agafatanya na Nshimiyimana Amran gukinira imbere ya Mugiraneza Jean Baptiste umukinnyi uba afasha abugarira cyane iyo bigeze ku mipira yo mu kirere cyangwa kuba yakwambura umuntu umupira atamukoreyeho ikosa rikanganye.

Jimmy Mulisa kandi yakinaga uyu mukino adafite Imanishimwe Emmanuel uri mu kwezi kwa buki bityo afata Iranzi Jean Claude amutereka inyuma ku ruhande rw’ibumoso. Mu mutima w’ubwugarizi ni ibisanzwe, Rugwiro Herve yari afatanyije na Buregeya Prince Caldo. Igice gisatira cya APR FC cyari kigizwe na Issa Bigirimana na Mugunga Yves, Hakizimana Muhadjili akabakina inyuma. Kimenyi Yves yari mu izamu.

11 ba APR FC babanje mu kibuga

APR FC XI: Kimenyi Yves (GK,21), Ombolenga Fitina 25, Rugwiro Herve 4, Buregeya Prince Caldo 18, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C,7), Nizeyimana Mirafa 6, Iranzi Jean Claude 12, Hakizimana Muhadjili 10, Nshimiyimana Amran 5, Issa Bigirimana 26 na Mugunga Yves 19.

Robertinho Goncalves de Carmo, umunya-Brezil utoza ikipe ya Rayon Sports yari afite Bashunga Abouba mu izamu nk’uko bisazwe. Iradukunda Eric Radou yari mu bwugarizi aca iburyo, Eric Rutanga Alba wahoze muri APR FC agaca ibumoso. Rwatubyaye Abdoul wahoze muri APR FC na Manzi Thierry bagafatanya mu mutima w’ubwugarizi.

Mukunzi Yannick waciye muri APR FC na Donkor Prosper Kuka bari hagati mu kibuga, Niyonzima Olivier Sefu abari imbere. Mugisha Gilbert agaca mu ruhande rumwe cyo kimwe na Manishimwe Djabel bityo Sarpong Michael agataha izamu.

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Rayon Sports XI: Bashunga Abouba (GK,1), Iradukunda Eric Radou 14, Manzi Thierry (C,4), Rwatubyaye Abdul 23, Mugisha Gilbert 12, Eric Rutanga Alba 3, Yannick Mukunzi 6, Donkor Prosper Kuka 8, Manishimwe Djabel 28,  Sarpong Michael 19 na Niyonzima Olivier Sefu 21

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya mbere yo gutangira umukino

Ni umukino ikipe ya APR F yatangiye ubona yawugezemo hakiri kare kurusha Rayon Sports, ibintu byaje gutuma iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona inabona igitego hakiri kare ku munota wa cumi (10’) kuko Issa Bigirimana yari yamaze kubona uko izamu rya Bashunga Abouba rinyeganyega.

Rayon Sports yakomeje gushaka uko yagera mu mukino neza ari nako gutangira gukina imipira migufu bashaka kubaka umukino kugira ngo baze kubona inzira ibageza ku izamu rya APR FC.

Uku gukina imipira migufi byatumye abakinnyi ba APR FC bakomeza kugera ku bakinnyi ba Rayon Sports bityo bibyara amakosa ku mpande zombi cyane kuko nibwo abakinnyi barimo Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC), Nizeyimana Mirafa (APR FC) na Donkor Prosper Kuka (Rayon Sports) bahaboneye amakarita y’imihondo bitewe no kuba bakandagiranaga bashaka imipira.

Igice cya mbere cyaje kurangira, amakipe yombo ajya kuruhuka. Bagarutse mu kibuga, ikipe ya Rayon Sports yasatiriye cyane kuko wabonaga APR FC batangiye kudahuza neza hagati mu kibuga kuko hajemo n’umunaniro cyane kuri Nizeyimana Mirafa waje kunanirwa kwirukankana Jonathan Raphael Da Silva akamutuma akaguru byahise bibyara ikarita ya kabiri y’umuhondo ahita ahabwa umutuku.

Muri uko gusatira cyane kwakozwe n’abakinnyi ba Rayon Sports mu gice cya kabiri, byatumye abakinnyi b’inyuma ba APR FC bahura n’akazi katoroshye kuko bagiye bahabwa amakarita y’imihondo. Abo barimo; Rugwiro Herve na Ombolenga Fitina ukina inyuma iburyo.

Ombolenga Fitina (25) yakira ikarita y'umuhondo

Ombolenga Fitina (25) yakira ikarita y'umuhondo 

Jimmy Mulisa amaze kubona ko bitaza kurangira amahoro, yahise akuramo Mugunga Yves wakinaga ataha izamu ahita ashyiramo Nshuti Dominique Savio wakinaga aca ibumoso bityo Hakizimana Muhadjili atangira gukina nka rutahizamu kugira ngo barebe ko bagabanya umuvuduko wa Iradukunda Eric Radou wari umeze neza mu kuzamukana imipira avuye inyuma ahagana iburyo.

Ntabwo umugambi wa APR FC wabaye amahire kuko Nizeyimana Mirafa yaje guhita ahabwa ikarita itukura bityo abakinnyi ba APR FC baba bacye hagati mu kibuga mu gihe Rayon Sports bari bagabanutse kuko Donkor Prosper Kuka bamuvanyemo bamurinda ikarita itukura kuko yari yamaze kubona umuhondo , bashyiramo Jonathan Raphael Da Silva wakinaga inyuma ya Sarpong Michael.

Iranzi Jean Claude umwe mu bakinnyi bagira ishyaka mu kibuga

Iranzi Jean Claude umwe mu bakinnyi bagira ishyaka mu kibuga

APR FC bamaze kuba bacye (10), byabaye ngomba ko Mugiraneza Jean Baptiste Miggy akinira inyuma afasha cyane abugarira bityo Nshimiyimana Amran akajya hagati kugundagurana n’abakinnyi ba Rayon Sports barimo Mukunzi Yannick, Manishimwe Djabel na Mugisha Gilbert wari ufite umuvuduko n’amacenga menshi.

Issa Bigirimana wari umaze iminota atarabona ubundi buryo bw’igitego yaje kuva mu kibuga asimburwa na Rusheshangoga Michel wahise ajya mu mwanya we (Imbere ahagana iburyo).

Rusheshangoga yaje akajya akina yisunika ajya imbere ariko akibuka kugaruka gufasha Ombolenga Fitina wari ufite umukoro wo kuzitira Eric Rutanga Alba wazamukana imipira ava inyuma ibumoso muri Rayon Sports. Icyo gihe ni nabwo Sarpong Michael yabonaga igitego ku munota wa 82’ w’umukino,bityo Rayon Sports batangira kwizera ko amanota atatu bafite amahirwe yo kuyatahana.

Sarpong Michael niwe watsinze igitego rukumbi cya Rayon Sports

Sarpong Michael niwe watsinze igitego rukumbi cya Rayon Sports

Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC

Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC

Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC  yakunze gutaka umugongo

Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC  yakunze gutaka umugongo

Uwikunda Samuel niwe wari umusifuzi wo hagati abwira Sarpong ati" KO wica abandi bakinnyi bite"?....Sarpong ati "Urebe neza nyamara sinjye".

Uwikunda Samuel niwe wari umusifuzi wo hagati abwira Sarpong ati" KO wica abandi bakinnyi bite"?....Sarpong ati "Urebe neza nyamara si njye".

Nyuma yuko Eric Rutanga atongeye kuzamuka cyane, Jimmy Mulisa yahise akuramo Hakizimana Muhadjili ashyiramo Byiringiro Lague wari ufite umukoro wo gucungira hafi ikosa Manzi Thierry na Rwatubyaye bakora agahita areba mu izamu.

Eric Rutanga ku mupira

Eric Rutanga ku mupira kuko niwe utera imipira iteretse muri Rayon Sports afatanya na Manishimwe Djabel

Eric Rutanga ku mupira kuko niwe utera imipira iteretse muri Rayon Sports afatanya na Manishimwe Djabel 

Ubwo bari bamaze kongeraho iminota ine (4), Rayon Sports yakoze igikorwa cyo gusatira ishaka igitego cya kabiri. Muri uko gusatira batakaje umupira waje kugera kwa Byiringiro Lague ahita awutanga kwa Rusheshangoga Michel wahise wubura amaso ashaka uwo yaha abona Byiringiro Lague ntabwo arahagera, niko guhita areba uko Bashunga Aboubaahagaze ahita amwoherereza umupira wihuta ugana mu izamu. APR FC itsinda ityo.

APR FC yahise ijya ku mwana wa kabiri n’amanota 18 n’ibirarane bibiri (2) by’imikino ifitanye na Mukura VS cyo kimwe na Sunrise FC. Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 15 mu mikino umunani (8). Mukura VS ni iya mbere n’amanota 19 mu mikino irindwi (7). Police FC ni iya gatatu n’amanota 16 mu mikino umani (8).

Rayon Sports bishyushya

Rayon Sports

Rayon Sports bishyushya

Mugisha Gilbert (12) yishyushya mbere yo kujya mu kibuga

Mugisha Gilbert (12) yishyushya mbere yo kujya mu kibuga

Abasifuzi bishyushya

Abasifuzi bishyushya

Mugisha Ibrahim Sissoko umutoza w'abanyezamu ba APR FC

Mugisha Ibrahim Sissoko umutoza w'abanyezamu ba APR FC

Abasimbura ba APR FC bishyushya

Abasimbura ba APR FC bishyushya 

Nizeyimana MIrafa yari yahawe amahirwe yo kubanza mu kibuga

Nizeyimana MIrafa yari yahawe amahirwe yo kubanza mu kibuga

APR FC

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC

Donkor Prosper Kuka umunya-Ghana ukina hagati muri Rayon Sports

Donkor Prosper Kuka umunya-Ghana ukina hagati muri Rayon Sports 

Bashunga Abouba umunyezamu rukumbi wa Rayon Sports

Bashunga Abouba umunyezamu wa mbere muri Rayon Sports 

Abana batoragura imipira (Ball Boys)

Abana batoragura imipira (Ball Boys) bavuye mu ikipe y'Agaciro Football Training Center 

Ntaribi Steven (Ibumoso) umunyezamu wa gatatu wa APR FC

Ntaribi Steven (Ibumoso) umunyezamu wa gatatu wa APR FC na Rusheshangoga Michel (Iburyo) bajya kwicara ku ntebe y'abasimbura 

Nshuto Dominique Savio (Ibumoso) na Byiringiro Lague (Iburyo) bajya kwicara

Nshuti Dominique Savio (Ibumoso) na Byiringiro Lague (Iburyo) bajya kwicara

Abasimbura ba APR FC

Abasimbura ba APR FC 

Abasimbura ba Rayon Sports

Abasimbura ba Rayon Sports

Abasimbura ba Rayon Sports basohoka mu rwamabariro

Abasimbura ba Rayon Sports basohoka mu rwamabariro

Nsengiyumva Moustapha (Iburyo) ntabwo yari mu bakinnyi 18 ba APR FC

Nsengiyumva Moustapha (Iburyo) ntabwo yari mu bakinnyi 18 ba APR FC

Gushyamirana ntabwo bijya bibura mu mukino nk'uyu ukomeye

Nizeyimana Mirafa agorwa no gufata Tuyisenge Hackim winjiye asimbura Gikamba Ismael

Gushyamirana ntabwo bijya bibura mu mukino nk'uyu ukomeye 

Abatoza ba APR FC bishimira intsinzi

Abatoza ba APR FC bishimira intsinzi 

Roberto Oliviera Goncalvez de Calmo  umutoza mukuru wa Rayon Sports  ubwo umukino wari urangiye

Roberto Oliviera Goncalvez de Calmo  umutoza mukuru wa Rayon Sports  ubwo umukino wari urangiye

Hakizimana Muhadjili ashimira Rusheshangoga Michel

Hakizimana Muhadjili (10) ashimira Rusheshangoga Michel

Rusheshangoga Michel (22) yiruka ajya mu rwambariro umukino urangiye

Rusheshangoga Michel (22) yiruka ajya mu rwambariro umukino urangiye

Dore uko umunsi wa 8 uteye (15h30’):

Kuwa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018

-Kiyovu Sport 1-0 Gicumbi FC (Mumena)

-Kirehe FC 1-0 FC Musanze (Nyakarambi)

-Etincelles FC 0-0 Police FC (Umuganda Stadium)

-Mukura Victory Sport 3-1 Espoir FC (Stade Huye)

Kuwa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018

-FC Marines 3-0 Amagaju FC (Umuganda Stadium)

-AS Muhanga 4-2 Sunrise FC (Stade Muhanga)

-APR FC 2-1 Rayon Sports (Stade de Kigali)

Kuwa Kane tariki 13 Ukuboza 2018

-AS Kigali vs Bugesera FC (Stade de Kigali)

Abafana ba APR FC bahawe umunsi mukuru

Abafana ba APR FC bahawe itike igana mu minsi mikuru ya Noheli y'UBunani  

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • IZERE Olivier5 years ago
    uko biri kose ibihembo bya Inyarwanda.com nabyegukanye
  • mwizerwa5 years ago
    Ndabakunda
  • mwizerwa5 years ago
    Ndabakunda cyane

KOPA

Inyarwanda BACKGROUND