Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018 ubwo hakinwaga umunsi wa munani wa shampiyona, Police FC yasuye Etincelles FC banganya 0-0 kuri sitade Umuganda. Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC yishimiye inota rimwe anavuga ko rivuye kure bitewe nuko guhura n’ikipe iri mu myanya yo hasi bisaba imbaraga.
Aganira n’abanyamakuru nyuma y’umunota wa 90’, Albert Mphande yavuze ko abakinnyi ba Police FC bitanze imbere ya Etincelles FC yari mu rugo. Gusa ngo bahuye n’akazi gakomeye kuko ngo burya ikipe iri mu myanya yo hasi iba ifite imbaraga n’ubushacye buri hejuru.
“Inota rimwe riruta cyane gutsindwa umukino nk’uyu wo hanze. Abasore banjye uyu munsi nabibonye ko bahuye n’akazi gakomeye kuko burya gusura ikipe iri mu myanya yo hasi nyamara isanzwe iza mu makipe y’imbere, bitanga akazi gakomeye. Iyo utahatsindiwe utaha ushima Imana”. Albert Mphande
Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC
Agaruka ku bakinnyi be, Albert Mphande avuga ko bagerageje kwitwara neza ariko ko umurava n’imbaraga bagaragaje ku mukino batsinzemo Marines ibitego 3-2 byari butandukanye nuko bitwaye i Rubavu.
“Imyitwarire nabonanye abakinnyi banjye ntsinda FC Marines ntabwo ariko nabasanze duhura na Etincelles FC kuko wabonaga bafite ubushake butari bwinshi ndetse n’uburyo banyiyeretse kuri Marines FC byari bitandukanye n’uyu munsi twaboneyeho inota”. Mphande
Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza
Muri uyu mukino, Albert Mphande yari yakoze impinduka imwe ugereranyije n’uburyo yakoresheje ahura na FC Marines kuwa Gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2018. Nyuma yo kuba Niyondamya Patrick yari yabonye ikarita itukura ku mukino na FC Marines, byatumyeb Mitima Isaac amusimbura mu mutima w’ubwugarizi afatanya na Manzi Huberto Sinceres.
Muvandimwe Jean Marie Vianney yugariraga aca ibumoso naho Mpozembizi Mohammed agaca iburyo nk’ibisanzwe. Eric Ngendahimana akaba na kapiteni wa Police FC yafatanyaga na Mushimiyimana Mohammed, Peter Otema akajya imbere yabo.
Iyabivuze Osee yatangiye aca iburyo nk’ibisanzwe, Hakizimana Kevin bita Pastole agaca ibumoso bityo Bahame Alafat agataha izamu.
11 ba Police FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba POlice FC bajya mu kibuga cyabo
11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga
Mu gusimbuza, Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC yakuyemo Hakizimana Kevin ashyiramo Niyibizi Vedaste, Cyubahiro Janvier asimbura Bahame Alafat naho Ndayishimiye Antoine Dominique asimbura Peter Otema wari wamaze kubona ikarita y’umuhondo muri uyu mukino.
Cyubahiro Janvier yasimbuye Bahame Alafat
Ndayishimiye Antoine Dominique (14) yasimbuye Peter Otema
Niyibizi Vedaste (4) yasimbuye Hakizimana Kevin
Ndayisaba Saidi Hamis umwe mu basifyzi basifuye uyu mukino
Nzabanita David ntabwo yabonye umwanya wo gukina
Muhinda Bryan undi mukinnyi wa Police FC utarakinnye
Eric Ngendahimana (24) kapiteni wa Police Fc
Karangwa Enoth umuganga wa Police FC
Abakinnyi ba Police FC barimo Eric Ngendahimana (Ibumoso), Mitima Isaac (Hagati) na Muvandimwe JMV (Iburyo) bishyushya
Abakinnyi barimo; Cyubahiro Janvier (Ibumoso), Ishimwe Issa Zappy (Hagati) na Nzabanita David (Iburyo) bava mu rwamabariro
Ruhamiriza Eric umuyobozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA niwe wari ushinzwe kureba imigendekere y'umukino
Niyintunze Jean Paul (Ibumoso) umutoza ushinzwe kongera ingufu z'abakinnyi muri Police FC na Nshimiyimana Maurice Maso (Iburyo) umutoza wungirije
Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC atera imipira iteretse igana mu izamu
Abakinnyi ba Police FC bajya inama
Isengesho rya Police FC i Rubavu
Peter Otema abuzwa inzira yanyuzamo umupira kuko Nahimana Isiaka yari yamufatiye inyuma
Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza
Mushimiyimana Mohammed umukinnyi umaze kugaruka ku rwego bitandukanye n'uko shampiyona yatangiye ameze
Iyabivuze Osee ku mupira imbere ya Nahimana Isiaka (11)
Peter Otema ashaka nzira mu bakinnyi ba Etincelles FC
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO