Kigali

Bwanakweli Emmanuel yavunikiye mu mukino Police FC yanganyijemo na Etincelles FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/12/2018 11:27
1


Bwanakweli Emmanuel umunyazamu wa mbere wa Police FC yagize ikibazo cy'imvune mu ivi ry'iburyo ubwo iyi kipe yakinaga na Etincelles FC bakanganya 0-0.



Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 75', Etincelles FC yaje kotsa igitutu ubwugarizi bwa Police FC bityo Bwanakweli Emmanuel akomeza kwigaba akuramo imipira biza kugera ubwo yatsikiye imitsi yo mu ivi ikagira ikibazo.

Ku munota wa 86', Bwanakweli Emmanuel yongeye kuryama hasi aratabaza, abaganga baza kumwitaho arongera asubira mu izamu. Umukino urangiye, uyu musore yabuze uko atambuka bityo ahekwa na bagenzi be barimo Muvandimwe Jean Marie Vianney wamushyize mu mugongo amujyana mu rwambariro.

Muvandimwe Jean Marie Vianney ahaetse Bwanakweli Emmanuel

Muvandimwe Jean Marie Vianney ahetse Bwanakweli Emmanuel

Imvune ya Bwanakweli Emmanuel

Imvune ya Bwanakweli Emmanuel

Bwanakweli mbere y'umukino

Bwanakweli mbere y'umukino

Ubwo yari avanwe kwa muganga

Ubwo yari avanwe kwa muganga

Bamuzanye mu igare

Bamuzanye mu igare

Abaganga ba Police FC bahise bemeza ko bagomba kumujyana kwa muganga bakareba ikibazo yagize, niko kwerecyeza ku bitaro bikuru bya Gisenyi bakamushyiraho imiti mbere yo kumuzirika bagafunga neza kugira ngo adakomeza kuribwa cyane.

Nyuma bamubwiye ko kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018 agomba kugana ibitaro byitiriwe umwami Faisal agaca mu cyuma bakareba niba byanaba ngombwa ko yabagwa. Mu gihe imvune ya Bwanakweli Emmanuel yakomera bikaba ngombwa ko azatinda gukira, Police FC yaba isigaranye umunyezamu umwe, Nduwayo Danny Bariteze kuko Nzarora Marcel yamaze gutandukana n'iyi kipe.

Nduwayo Danny Bariteze umunyezamu wa Police FC isigaranye

Nduwayo Danny Bariteze umunyezamu wa Police FC isigaranye

Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC atera imipira iteretse igana mu izamu

Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC yazamuwe mu bafana kuri uyu mukino

11 ba Police FC  babanje mu kibuga

Bwanakweli Emmanuel (27) ni umukinnyi ubanza mu kibuga mu buryo buhoraho

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • xy6 years ago
    POLE KBXX!!!!!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND