Kigali

RUBAVU: Police FC yaguye miswi na Etincelles FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/12/2018 18:21
1


Ikipe ya Police FC yaguye miswi na Etincelles FC banganya igitego 0-0 mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade Umuganda.



Etincelles FC yakinaga umukino wa munani wa shampiyona idafite abatoza bose kuko Baraka Hussein (wari wungirije Nduhirabandi Abdoulkalim bita Coka) yari yaraye asezerewe muri iyi kipe yaserukanye umwambaro mushya utariho FEzaBet kuko bamaze gutandukana muri gahunda bagiranaga mu bufatanye.

Peter Otema afatiwe inyuma na Nahimana Isiaka (11)

Peter Otema afatiwe inyuma na Nahimana Isiaka (11)

Ni umukino amakipe yombi atari afite itandakuniro rinini mu gice cya mbere kuko nta kipe yigeze irusha indi muri gahunda yo gushaka ibitego. Gusa mu gice cya kabiri ikipe ya Etincelles FC mu gice cya kabiri yagize imbaraga bitewe nuko yari imbere y’abafana ariko Police FC igenda igaruka mu gukomeza inyuma byatumye ibura uburyo bw’igitego.

Mushimiyimana Mohammed ku mupira

Mushimiyimana Mohammed ku mupira

Mushimiyimana Mohammed ku mupira  awohereza kwa bagenzi be 

Ku ruhande rwa Etincelles FC, Muhanuka Eric yasimbuye Turatsinze Heritier mu gihe Dusanze Bertin yasimbuye Ibrahim Niyonsenga. Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC yakuyemo Hakizimana Kevin ashyiramo Niyibizi Vedaste, Cyubahiro Janvier asimbura Bahame Alafat naho Ndayishimiye Antoine Dominique asimbura Peter Otema wari wamaze kubona ikarita y’umuhondo muri uyu mukino.

Iyabivuze Osee ku mupira imbere ya Nahimana Isiaka (11)

Iyabivuze Osee ku mupira imbere ya Nahimana Isiaka (11)

Nahimana Isiaka (11) imbere ya Mushimiyimana Mohammed

Nahimana Isiaka (11) imbere ya Mushimiyimana Mohammed

Bahame Alafat (6) mu kirere ashaka umupira

Bahame Alafat (6) mu kirere ashaka umupira 

Mushimiyimana Mohammed ku mupira  asiga Nahimana Isiaka

Mushimiyimana Mohammed ku mupira  asiga Nahimana Isiaka

Mpozembizi Mohammed azamuka ku ruhande rw'iburyo

Mpozembizi Mohammed azamura umupira ava iburyo

Abafana ba Etincelles FC

Abafana ba Etincelles FC

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza 

Iyabivuze Osee ashaka uko yagera ku izamu

Iyabivuze Osee ashaka uko yagera ku izamu

11 ba Police FC  babanje mu kibuga

11 ba Police FC  babanje mu kibuga   

Police FC XI: Bwanakweli Emmanuel (GK,27),Mpozembizi Mohemmed 21, Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Mitima Isaac 23, Manzi Huberto Sinceres 16, Ngendahimana Eric (C,24), Mushimiyimana Mohammed 10, Peter Otema 17, Iyabivuze Osee 22, Hakizimana Kevin 25 na Bahame Alafat 6

11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga

11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga 

Etincelles FC XI: Nsengimana Dominique (GK,35), Akayezu Jean Bosco 7, Nahimana Isiaka 11, Djumapili Iddy 3, Nshimiyimana Abdoul 21, Tuyisenge Hackim 8, Niyonsenga Ibrahim 17, Turatsinze Heriter 16, Nduwimana Michel 10, Kalisa Amri 23, Mumbele Saiba Claude 13.

Mitima Issac (23) myugariro wa Police FC wavuye mu Intare FA

Mitima Issac (23) myugariro wa Police FC wavuye mu Intare FA  yabanje mu kibuga ku nshuro ya mbere 

Abakinnyi ba Police FC binjira mu kibuga

Abakinnyi ba Police FC binjira mu kibuga 

Abakinnyi ba Police FC bajya inama

Abakinnyi ba Police FC bajya inama 

Police Fc bishyushya mbere yo gutangira umukino

Police Fc bishyushya mbere yo gutangira umukino 

Abasifuzi b'umukino bishyushya

Abasifuzi b'umukino bishyushya

Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa mbere muri Police FC

Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa mbere muri Police FC

Etincelles Fc bishyushya

Etincelles Fc bishimira intsinzi

Ethipian Team Nurse

Etincelles Fc bishyushya 

Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka umutoza wa Etincelles FC

Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka umutoza wa Etincelles FC ashyushya abakinnyi kuko adafite umutoza wungirije 

Abakapiteni batombola ibibuga

Abakapiteni batombola ibibuga

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Dore uko umunsi wa 8 uteye (15h30’):

Kuwa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018

-Kiyovu Sport 1-0 Gicumbi FC (Mumena)

-Kirehe FC 1-0 FC Musanze (Nyakarambi)

-Etincelles FC 0-0 Police FC (Umuganda Stadium)

-Mukura Victory Sport 3-1 Espoir FC (Stade Huye)

Kuwa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018

-FC Marines vs Amagaju FC (Umuganda Stadium)

-AS Muhanga vs Sunrise FC (Stade Muhanga)

-APR FC vs Rayon Sports (Stade de Kigali)

Kuwa Kane tariki 13 Ukuboza 2018

-AS Kigali vs Bugesera FC (Stade de Kigali)

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nshimayesu Samuel6 years ago
    ariko se ubu police haricyo izageraho uyumwaka ra,simbizi rwose,harya ubu iri kumwanya wa Kangahe?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND