Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018, ikipe ya APR FC iracakirana na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa munani (8) wa shampiyona ugomba kubera kuri sitade Amahoro i Remera (18h00’). APR FC ifite abakinnyi 19 iri gutegura kuzakira mucyeba muri uyu mukino uba wifuzwa na buri umwe.
Ikipe ya APR FC ifite igikombe cya shampiyona izakira uyu mukino idafite Buteera Andrew ukina hagati mu kibuga nyuma yo kuba yaragiriye ikibazo cy’imvune muri Tunisia ubwo bakinaga na Club Africain mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya Total CAF Champions League.
Buteera Andrew ukina hagati muri APR FC ntabwo azahura na Rayon Sports
Undi mukinnyi usanzwe ubanza mu kibuga ariko akaba atazaboneka muri uyu mukino ni Imanishimwe Emmanuel ukina inyuma ahagana ibumoso. Uyu mugabo nta kindi kibazo afite uretse kuba ari mu kwezi kwa buki kuko kuwa Gatandatu tariki 8 Ukuboza 2018 yatangiye urugendo rwo kubana akaramata na Claudine Uwase.
Imanishimwe Emmanuel ntabwo azahura na Rayon Sports yabanje kunyuramo mbere yo kuza muri APR FC
Kuba Imanishimwe Emmanuel adahari, Jimmy Mulisa yahisemo kugarura Ngabonziza Albert urambye kuri uyu mwanya ndetse akazaba ahura na Rayon Sports yanyuzemo mbere yo kugana muri APR FC.
Ngabonziza Albert umwe mu bakinnyi bafite ubunanaribonye muri APR FC
Sugira Ernest ni undi mukinnyi umaze kwibagirana mu kuba yakwitabazwa mu mikino APR FC iri gukina muri uyu mwaka w’imikino bitewe n’ikibazo afite mu kibero uhereye ubwo biteguraga imikino ya Total CAF Champions League 2018-2019.
Ku ruhande rwa Rayon Sports nabo ntabwo bafite abakinnyi bose uko basanzwe babitabaza kuko Muhire Kevin ntabwo ari kubarizwa mu Rwanda kuko yagiye mu igeragezwa mu Misiri. Mugheni Kakule Fabrice nawe uheruka kugirira ikibazo mu mukino Rayon Sports yakinnyemo na AS Kigali, ntabwo umuntu yakwizera ko uyu mukino azaba yagarutse ijana ku ijana. Undi mukinnyi utiteguye ni Mugisha Francois Master uheruka gutsinda APR FC igitego ku mukino wa nyuma w'Agaciro Development Fund 2018.
Abakinnyi 19 ba APR FC bari mu mwiherero bitegura gucakirana na Rayon Sports:
1.Kimenyi Yves (GK,21)
2.Ntaribi Steven (GK,30)
3.OmbolengaFitina 25
4.Ngabonziza Albert 3
5.Rusheshangoga Michel 22
6.Rugwiro Herve 4
7. Buregeya Prince Caldo 18
8.Mugiraneza Jean Baptiste (C,7)
9.Amran Nshimiyimana 5
10.Mirafa Nizeyimana 6
11.Evode Ntwari 13
12.Blaise Itangishaka 8
13.Maxime Sekamana 17
14.Nshuti Dominique Savio 27
15.Issa Bigirimana 26
16.Iranzi Jean Claude 12
17.Lague Byiringiro 14
18.Muhadjili Hakizimana 10
19.Mugunga Yves 19
Buregeya Prince Caldo (Ibumoso) na NKizingabo Fiston (Iburyo) utari mu bakinnyi 19
Kuva Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yagaruka muri APR FC ntabwo baratsindwa na Rayon Sports muri shampiyona
Hakizimana Muhadjili umukinnyi w'umwaka w'imikino 2017-2018 unakunda gushobora Rayon Sports
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO