RFL
Kigali

Sitade Amahoro izakira umukino wa APR FC na Rayon Sports, uwuzishyura menshi azatanga ibihumbi 10,000 FRW

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/12/2018 8:08
4


Sitade Amahoro, igikorwa remezo rukumbi kitabazwa mu birori bikomeye mu Rwanda, niyo izakira umukino w’ishiraniro (Derby) ugomba guhuza APR FC na Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’).



Kuri uyu munsi wa munani (8) wa shampiyona, ikipe ya Rayon Sports izaba ishaka kugwiza amanota muri gahunda yo kwiruka ku mwanya wa mbere no gushaka igikombe hakiri kare. Gusa, ikipe ya APR FC irabizi ko nyuma yo gusezererwa mu mikino ya Total CAF Champions League, ahasigaye amahirwe ari ukuba yakongera kwitwara neza igatwara shampiyona 2018-2019 ikabona gusubirayo.  

Kwinjira kuri uyu mukino uzatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) umukunzi n’umufana w’umupira w’amaguru cyangwa w’imwe mu makipe yombi uzifuza kureba uyu mukino yicaye mu myanya y’icyubahiro cyo hejuru (VVIP) azishyura ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda (10,000 FRW).

Abazicara mu mpande ziba zegereye abanyacyubahiro b’ikirenga bazagura itike y’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5,000 FRW). Ahatwikiriye mu ntebe zikoranye na sitade zifite ibara ry’icyatsi n’umuhondo hakaba ari naho hasakaye, bazishyura ibihumbi bitatu (3,000 FRW) mu gihe ahasigaye hose bazishyura ibihumbi bibiri (2,000 FRW).

Football

Ikibuga cya sitade Amahoro kimeze neza muri iyi minsi

Ikibuga cya sitade Amahoro kimeze neza muri iyi minsi

Yannick Mukunzi ku mupira acenga Nshimiyimana Amran bahoranye muri APR FC

Yannick Mukunzi ku mupira acenga Nshimiyimana Amran bahoranye muri APR FC

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • K5 years ago
    Amatike ari kuboneka he?
  • 5 years ago
    NIBYIHDFFFFFFFFFFFFFFFF
  • 5 years ago
    MUGISH MWIRIWE
  • 94495877 months ago
    MUTAR





Inyarwanda BACKGROUND